RFL
Kigali

Ikiganiro na gafotozi Sabin Abayo: Yavuze ku bakobwa bifotoza bambaye ubusa, ifoto yamunyuze n’ingamba-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/05/2019 19:18
2


Sabin Abayo ni umwe mu bahanga mu gufata amafoto. Ni umusore w'umunyarwanda wamenyekanye cyane ku mafoto y’abageni. Twaganiriye nawe adutangariza byinshi ku buzima bwe bwite n’urugendo rwe muri uyu mwuga.



Sabin Abayo azwi ku kazina ka kabyiniro ‘Artistic eye’. Imyaka 5 irashize akora umwuga wo gufotora. Yafotoreye Inyarwanda.com igihe kinini, ubu ari gukorera Afrifame Pictures. Sabin Abayo avuga ko azi gukoresha amoko atandukanye ya Camera mu gufata amafoto. Akunze gukoresha ubwoko bwa camera bwa DSLR Canon (5D Series).

Sabin avuga ko nta muntu wo mu muryango akomoraho iyi mpano. Yakuze afite inyota yo kuba umuyobozi w’ibyerekeranye n’Ikoranabuhanga gusa n’ubwo yabyize si byo kuri ubu akora. Mu mabyiruka yiyumvisemo indi mpano y’ubugeni imuyobora mu nzira yamugejeje ku kuba gafotozi w’umwuga.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Sabin Abayo yavuze ko afite intego yo kuzagaragaraza igihugu cy’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ati "…Ikintu cya mbere nifuza ni ukuzagaragaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no gufotora. Kuko iyo uvuze muri Afurika abakora umwuga wo gufotora bari kugaragara nta munyarwanda n'umwe ubona yewe n'iyo urebye mu karere k’Afurika y'Uburasirazuba "

Mu rugendo rwe yavuze ko yagowe no gufata ifoto yo ku kiyaga cya Kivu ari mu ijoro. Ngo byamusabye ko yambuka ibintu byateye impungenge abantu bari kumwe nawe bavuga ko agiye ‘kwiyahura’. Yagize Ati: "Hari ifoto nafatiye ku Gisenyi byari ninjoro. Kugira ngo mfate iyo foto byansabye ko nambuka nkajya hakurya y'amazi kuko ndabyibuka icyo gihe twari twagiye gufotora ubukwe abantu twari twajyanye bati 'ugiye ‘kwiyahura’ barambuza cyane, iyo foto yansabye gukoresha ingufu nyinshi. "

Imwe mu mafoto yagoye Sabin

Sabin Abayo yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi abakora umwuga wo gufotora bahura nazo harimo n’uburyo umuryango nyarwanda w'abakuze udaha agaciro uyu mwuga kubera uburyo babigereranya n’uburyo abafotoraga mbere babagaho. Ikindi kandi n'isoko ry’ibikoresho aba bafotora batagira mu Rwanda bibasaba gutumiza ibikoresho hanze y'igihugu. Sabin yagize Ati : “ Abantu bari hejuru y’urubyiruko ntabwo barabasha kudufata neza ngo bumve ko uyu mwuga kuri ubu utandukanye n’imyaka 20 ishize. Indi mbogamizi ni isoko rigurirwamo ibikoresho byacu inaha usanga bisaba ko tubitumiza hanze.”


Uburyo Sabin Abayo agaragara iyo ari gufotora

Kuva yakwinjira muri uyu mwuga uretse kuba yarahuye n’abantu batandukanye ndetse akagera ahantu henshi we yivugira ko hari n'aho atari kuzagera. Sabin yishimira ko uyu mwuga wamuhiduriye ubuzima. Ifoto nziza kuri Sabin ni ifoto yujuje ‘composition’ uburyo ifoto itanga ubusobanuro bushingiye ku cyafotowe n'urumuri rwayo.

Ifoto Sabin yafotoye Bebe Cool mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Sabin Abayo yavuze ko kuba ari kenshi afotora abakobwa bagaragara nk’abambaye ubusa, ngo ntibyatuma yumva yifuje kuryamana nabo. Ati "Ntekereza ko bitatuma nshaka kuryamana nawe ‘as long as’ uri mu kazi uba uri mu kazi. Urugero sinzi niba ucuruza ubintu biryoshye wabanza kurigataho mbere yo kubicuruza ndumva nyine igihe uri mu kazi ntabwo ibyo bintu bigomba kuza mu kazi."

Bamwe mu bakobwa b'ikimero Sabin yafotoye

Sabin Abayo avuga ko amwe mu makosa abona yakoze mbere yo kwinjira muri uyu mwuga ari ukuba atari asobanukiwe ibijyanye n'amasezerano agirana n'abamugana. Ngo kuri we n'iyo aza kugira ubumenyi ku icunga mutungo ngo ni bimwe byari kumufasha mu gutanga serivise.

Umwe mu bakobwa bafite uburanga Sabin yafotoye

Mu buzima busanzwe, Sabin Abayo avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko n’umubare munini w’abakobwa bamaze kumuca mu maso abafotora nta n'umwe arashima. Uyu musore ukiri muto utunzwe na 'camera' yabwiye abo bakora umwuga umwe gukomeza kongera ubumenyi na cyane ko hari akazi kenshi bamaze gukora kandi hari n’akandi bagomba gukora. Yabwiye abifuza kwinjira muri uyu mwuga kwiyungura ubumenyi bifashishije murandasi, ahamya ko yamufashije guhindura byinshi mu mikorere ye ya buri munsi.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Sabin Abayo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EMMANUEL Victoir4 years ago
    Nshi mye amakuru mutugezaho kunyarwanda.com
  • Kayitera egide4 years ago
    Salut , frere Sabin, urakoze cyane kudusangiza ubuhamya, nkuko uvuze imbogamizi rwose iyo y'ibikoresho yo iri ku isonga kuburyo bidindiza abakora uyu mwuga, bakaba ntacyo biyungura , ex:ugasanga umuntu arakoresha 1 cam imyaka5, atarahindura, kdi buri mwaka hasohoka new version , dufite tubishakira hafi by a du fash a. Kubikura hanze birahenze .





Inyarwanda BACKGROUND