RFL
Kigali

Ikoranabuhanga rihambaye u Bushinwa bwakoresheje mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/04/2020 21:14
0


Mu gihugu cy’u Bushinwa ni ho icyorezo cya Covid-19 cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan ariko kubera ikoranabuhanga ry'agatangaza ryakoreshejwe iki cyorezo bagiciye intego. Benshi mu bahanga hirya no hino bavuga ko iri koranabuhanga byagorana ko hagira ahandi ryagaragara.



U Bushinwa ni igihugu cyimaze gutera imbere mu ngeri zose, gusa ikoranabuhanga ni ryo riyoboye byose. Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 Abashinwa bifashishije ikoranabuhanga rirangajwe imbere na telefone ngendanwa aho bakoreshaga application mu gukurura amakuru agiye anyuranye.

Ibigo byigaragaje harimo Alibaba, Tecent na Baidu aho byatabaye igihugu bikagifasha gukora iyo byabaga mu gukoresha ikoranabuhanga mu guhashya iki cyago. Magingo aya, Abashinwa bari guhitanwa n'iki cyorezo ni bake cyane n’abandura ni bacye cyane.

Ikoranabuhanga ry'u Bushinwa rirangajwe imbere na murandasi y'icyiciro cya 5 (5G) 

Sobanukirwa ikoranabuhanga ry’akoreshejwe n’abashinwa mu guhashya covid-19

1.      Drones

Ikoranabuhanga rya za drones cyangwa indege zitagira abapilote, ziri mu byakoreshejwe na leta y’u Bushinwa itegeka abaturage kuguma mu rugo ndetse banagenzura niba biri kubahirizwa na buri wese aho zinagenda zitanga ubutumwa bwibutsa abaturage kuguma mu rugo. 

Izi ndege zitwara zikoreshwa no mu gutwara imiti ndetse n’abarwayi. Izi Drone kandi zifite ikoranabuhanga ryo kugira amarangamuti (Facial recognition) nk'uko umuntu abigira ziba zifite utwuma tuzifasha gutwara amakuru yose ajyanye n'iki cyorezo byihuse avuye ku bitaro runaka.  

2.      Robotics

Robitics ni ikoranabuhanga rimaze gutera imbere aho benshi bafite ubwoba bw'uko izi robots zishobora kuzarusha ubwenge bamwe mu batuye Isi bitewe n’intera ziri kugenda zifata. U Bushinwa imwe mu nkingi bwakoresheje hari amarobo aho nayo yabaga ari kwita ku barwayi ndetse nayo yakoreshejwe mu kuvuza abantu gukomeza bakora ingendo dore ko hafi y'ibikorwa by'ibanze nkenerwa abaturage babifashwaga nazo.

3.      Artificial Intelligence (AI)

AI cyangwa icyo twakwita ubwenge bw’ubukorano, ni ikoranabuhanga ryiganjemo ubusesenguzi ariko bukorwa hifashishijwe mudasobwa. Binyuze mu kigo cya Baidu cy’ubukombe mu ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa, bakoze uburyo bwitwa Lineatrfold algorithm.

Iyi algorithm ni yo yakoreshejwe mu kwiga neza uburyo iyi virus ikora ndetse n’uburyo ibyara. Ibi byakoreshejwe n'abaganga mu kumenya ububi bw’iki kiza n'uburyo bwo kirinda abantu harimo nko kubarinda guhura bya hato na hato. Ubu buryo ni nabwo kaminuza ya MIT yakoresheje yiga kuri Ebola na HIV.   

4.      Autonomous Vehicles

Iri koranabuhanga rikorwa n’ikigo cya Baido. Babinyujije mu kigo cyayo gikora ibinyabiziga byitwara, bakoze icyo bise Apollo baido kifashishwaga mu gukwirakwiza imiti ndetse n’ibiribwa mu rwego rwo kwirinda ingendo zitari ngombwa cyangwa umuntu ushobora kuva mu gace runaka akaba yateka imitwe ko agiye kugura ibiribwa.

5.      Color Coding

Ubu buryo ni inzira yubatswe na leta y’u Bushinwa ibifashijwemo n’ibigo bibiri by’ikoranabuhanga ari byo Alibaba na Tecent. Ukuntu iyi application ya color coding ikora binyura mu buryo bw'amabara ariyo ubururu, icyatsi, n’umutuku. Umuntu hemezwaga niba yemerewe kuva mu rugo akagira aho ajya bitewe n'ibara afite muri iyi application. 

Ku muntu wabaga wemerewe kugenda ni uwabaga afite ibara ry’icyatsi kibisi. Aya makuru yose yakusanywaga hagendewe ku makuru ibi bigo byahabwaga n’inzego z’ubuzima. Iyi application yatangaga amakuru yose y'ingendo zose umuntu yabaga yarakoze.

Icyakorwaga ni uko umuntu wiyemezaga gukora urugendo hari ahantu yageraga bakamusaba kwerekana ibara afite. Iki gihe iyo basangaga atari icyatsi warabihanirwaga kuko ntiwabaga wemerewe kuva mu rugo.

Ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Aziya byakoresheje ikoranabuhanga ryiganjemo application za telefone mu gukusannya amakuru avuye mu baturage bityo bigafasha leta kumenya uko ihangana n'iki kiza. Ibihugu byayikoresheje harimo; Singapore, Japan na Koreya y'Epfo.

Src: xinhuanet.com, forbes.com, bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND