Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakora umurimo wo gutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ndetse n'ibyanditswe byera, Elayo Choir CEP UR Huye, baritegura kumurika album yabo ya kane.
Mbere y'uko bamurika uyu
muzingo ku mugaragaro, aba banyeshuri bakoze mu nganzo bavuga ubudahangarwa bw’Imana
mu ndirimbo ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho bise ‘Ntakiyinanira,’ ikaba
ari nayo bitiriye album basoje gutunganya muri Werurwe uyu mwaka.
Iyi ndirimbo nshya igaruka ku
mirimo y'Imana, aho abaririmbyi bashimangira ko mu bibaho byose ntakijya kiyinanira, kuko
nta n’ikiyirusha amaboko.
Ubusanzwe Korali Elayo ni
umuryango w’abaririmbyi wavutse ku wa 01 Ukuboza mu 2001. Kuri ubu, ni korali igizwe n’abaririmbyi 150 bakiri ku ntebe y’ishuri n’abandi basoje
amasomo yabo. Muri 2005, ni bwo korali Elayo yasohoye cassette volume ya mbere ‘Twigishe
Gusenga.’
Mu 2008, bashyize hanze cassette volume ya
2 ‘Isoko Y’ibyiringiro,’ mu 2011 bashyira ahagaragara cassette volume ya 3 y’amajwi bise ‘Akira
Amashimwe,’ naho kuwa 17 Werurwe 2013, Elayo basohora umuzingo w’amashusho Vol
1 witwa ‘Akira Amashimwe.’
Iyi album nshya bise ‘Ntakiyinanira,’
igizwe n’indirimbo zirimo iyitwa ‘Isi nshya,’ Tunejejwe n’Imana, Ikidendezi,
Turi abarame ndetse na Ntakiyinanira. Izi ndirimbo zikaba zarafatiwe amashusho mu gikorwa cyabereye kuri Zion Temple ya
Huye.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda.com, Perezida wa korali Elayo CEP UR
Huye, Viateur Niyitegeka, yagize ati: "Elayo dukorana n'andi makorali muri rusange ariko
by’umwihariko, intego yacu nka Elayo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu
Kristo binyuze mu ndirimbo no mu byanditswe byera nk'uko twabivuze mu
ndirimbo twashyize hanze. Ni indirimbo igaruka ku byo Imana yagiye idukorera
muri rusange.”
Yagarutse kandi kuri gahunda bafite zirimo no kumurika vuba ku mugaragaro iyi album bise ‘Ntakiyinanira,’
hamwe no gukomeza ibikorwa by'ivugabutuma basanzwe bakora bari gutegura kuzakorera mu Mujyi
wa Kigali mu minsi iri imbere.
Ati: "Twebwe ntabwo
ivugabutumwa ryacu rirangirira mu kuririmba gusa ahubwo turi gutegura no gusura
abagororwa bafungiye mu magereza atandukanye, aho tubashyira bimwe mu byo
bakenera ndetse tukabahumiriza binyuze mu butumwa bwiza.”
Uyu muyobozi, yasoje
asaba abakunzi b’ibihangano byabo gukomeza kubashyigikira mu buryo bwose nk’uko
basanzwe babigenza, haba mu bijyanye n’amafaranga kuko nk’abanyeshuri kubona ubushobozi
bwo gukora indirimbo usanga bibagora cyane, ndetse no kubaha inkunga y’amasengesho,
ashimangira ko bakomeje ivugabutumwa nk’uko ariwo muhamagaro wabo.
Korali Elayo ikorera umurimo w'Imana muri CEP UR Huye yashyize hanze indirimbo yitiriye album yayo ya kane
Iyi korali iri hafi kuzuza imyaka 23 ibayeho
Ubu baritegura kumurika umuzingo wabo wa kane
Basabye inkunga y'ubushobozi n'amasengesho
Kanda hano urebe indirimbo 'Ntakiyinanira' ya Elayo Choir CEP UR Huye
Umwanditsi: Emmanuel
Iyakaremye (Director_Melvin_Pro)
TANGA IGITECYEREZO