RFL
Kigali

Imbaraga za Karande ni iki, zivahe, ni bande zigiraho ingaruka, zikurwaho n’iki ? Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/06/2019 6:11
8


Kuva 20:5-6 /Gutegeka 5:9-10 “Ntukabyikubite imbere , ntukabikorere kuko ndi Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha mpora abana gukiranirwa kwa base, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.



Benshi muri twe bavukiye ndetse bakurira mu miryango yagiye ibaho iterekeera, iraguza, ibandwa cyangwa isenga ibibumbano, Hari ababikoraga cyangwa n’ubu babikora nk’umuco wabo, abandi nk’umurage basigiwe n’abo bakomokaho, ababyisanzemo bagategekwa ko ari ihame kandi ko utabikoze bimugiraho ingaruka bityo bakabikora batazi inkomoko ndetse n’ababikora babizi neza imvo n’imvano akaba ari yo mahitamo yabo.

Iyi myizerere twavuze haruguru igira n’imigenzo iyiherekeza ndetse n’imitongero bigendana, ibi byose bikagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu mibereho y’abagize uwo muryango, ndetse n’abazayikomokaho kugeza hafi mu bisekuruza bitanu. Muri iyi nyigisho nashatse guhuza iyi myizerere n’ubuzima umuntu wizera ko yaremwe n’Uwiteka Imana yakagombye kubaho tunarebere hamwe icyo bita Imbaraga za Karande, ese zivahe, ni bande zigiraho ingaruka, zikurwaho n’iki ?

Abantu benshi bajya babaho mu buzima bubi batifuza, ariko bakabubamo kuko bibwira ko nta yandi mahitamo bafite, rimwe na rimwe ntibasobanukirwe ko ubu buzima bushobora kuba bufitanye isano n’ibisekuruza bakomokamo, ukabona urakora cyane ariko ntutera imbere kandi na so ni ko byamugendekeye Iwanyu mwese muhorana ubukene kandi muri abakozi, Winjiza amafaranga menshi ukabura aho anyuze (Ufite Inyatsi), urashaka ariko ntubyara kandi warivuje ho bakubwira ko nta ndwar,a kandi n’Iwanyu hari bamwe byabayeho, ukabona wubatse nk’abandi ariko uhora wahukana cyangwa utunze abagore/abagabo benshi kandi si wowe gusa na Sogokuru wawe ni ko byari bimeze, iwanyu mubyara abana bafite ibibazo (Disability) etc…

Burya nk’uko mu binyabuzima habamo uruhererekane rw’imico imyifatire, isura bishingiye ku maraso ukomokamo (L’HÉRÉDITÉ ET LES GÈNES) ni nako n’ibi by’imyizerere bimera, hari igihe imiryango itanga ibitambo ugasanga umwe mu bawukomokamo ashobora kugirwa igitambo akagerwaho na zimwe muri izi ngaruka twavuze kandi nta ruhare yabigizemo, ntanze urugero: Iyo uvuka mu muryango ubandwa, uraguza, uterekera se, ubuzima bwawe buba bwarihuje nabo, Umwuka wawe (roho) n’uwabakurambere bawe biba byarahujwe, niba uwakubyaye mu mandwa yarabagaho ubuzima runaka byanze bikunze uzasa nawe.

Mu gihe babandwa, bahamagara imyuka y’ababakomokaho (Abana, abavandimwe, inshuti n’abandi..) kandi ubandwa agatongerwa kutazamena ayo amabanga yabo, imbere y’imandwa nkuru binego, abwirwa ati nk’uko utabasha kuvuna icumu n’amenyo, ntushobore gusatura ingasire mo kabiri ntunabashe kuvuna imbugita (Inkota) mo kabiri niko utazamena ibanga bityo ugasanga urwana n’ibyo utazi kandi Uwabigukoze aria ho kandi atabikubwira kuko nawe atsikamiwe n’igihango yagiranye n’izo mbaraga. Ariko Dufite Uwiteka Imana yaremye Ijuru n’Isi yatanze Yesu Kristo umwana wayo w’ikinege akadupfira ku musaraba ngo adukize, ku bamwizeye amateka ajya ahinduka.

Nk’uko iyi myizerere ikurikirana abayiyobotse ni nako abayobotse imyizerere ya Gikristo nayo Ibagiraho imbaraga, imbaraga za Yesu zikabatura uwabaswe n’imbaraga z’umwijima, agahinduka icyaremwe gishya. Tugaruke ku kibazo twibajije ngo Karande ni iki “Karande ni uruhererekane rw’ibintu bibi cyangwa rw’imivumo bikomoka mu muryango ukomokamo, bizanwa n’imbaraga mbi zitaboneshwa amaso z’ibyo Abakurambere bawe babayemo cyangwa basezeranye nabyo, Ijambo ry’Imana ryadusobanuriye ngo ibigirwamana ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko ndi Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha mpora abana gukiranirwa kwa base, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, Benedata iyi si n’Ibiyiriho bifite uwayiremye ni Imana ikunda icyubahiro cyayo, abayanga n’abayisumbisha izindi Mana bibagiraho ingaruka.

Hari abantu benshi banakijijwe ariko bakirwana n’imbaraga za Karande zo mu miryango yabo, Umwami Dawidi mwene Yesayi yakoze icyaha cy’ubusambanyi asambanya Muka Uriya arangije yica Uriya, (2 Samuel 11) Uwo muvumo womye ku bana be, bituma umwana we Amunoni afata ku ngufu mushiki we Tamari, arangije Abusalomu mwene Dawidi abimenye nawe yica mukuru we Amunoni, Nyuma kandi Umwami Dawidi amaze gutanga Umwami Solomon nawe umutima we watwawe n’abagore b’abanyamahanga batuma ayoboka ibigirwa mana kandi Uwiteka yaramwihanije, bikururira n’umwana we guhanwa n’Uwitaka ( 1Abami 11:9-13), Ng’ako akaga kazanwa n’imiryango itarubashye Imana.

Bari abantu bahora barwana n’imyuka y’ubusambanyi , ugahora urota usambana, cyangwa ukisanga biri gihe wasambanye utazi iyi bituruka, agahora yihana ariko ngufitiye inkuru nziza ko uyu munsi Imana igiye kukubohora, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo namwe muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura (Yohana 8:32), Ukuri ni Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo niwe wazanywe no gukiza izari zizimiye nawe urimo, uyu munsi nawe yiteguye kukubohora kuri izo ngoyi z’imyuka mibi ndetse n’ abadayimoni.

Ni iki wakora ngo witandukanye n’imbaraga za Karande ? Urasabwa ibintu bitatu;

Kwisobanukirwa, Kwanga uburetwa bwa Satani no gufata icyerekezo gishya cyo kubaho mu mugisha yo mu gakiza k’Imana no gusenga usesa cyangwa witandukanya n’ayo masezerano. Nk’uko iyo umwana ukiri munda aba ari umwe na nyina, ariko yavuka bakamutandukanya nawe (Bakamugenya) ni nako na we uyu mwanya ugiye gusenga. Ijambo ry’Imana muri Matayo 11:28 riragira riti “Ni muze mwese abarushye n’abaremerewe, ndabaruhura.” Yesu yiteguye kukuruhura. Wowe ubwawe urahagije kuba wajya imbere y’Imana ukisengera, Imana ikaguhindurira amateka, kuko ibababarira abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi. Yesu abahe umugisha.

Ernest RUTAGUNGIRA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaligirwa Dativa4 years ago
    Ni ukuri wa muvugabutumwa,wigisha neza.Be blessed.
  • Sylvester 4 years ago
    Tubashimira inyigisho zanyu Nziza zitwubaka, ni Ugukomeza Gusenga kuko Africa karande zizica benshi kuko gusenga ibigirwamana Bigeze nko uko umuntu anywa amazi.
  • Nadege 4 years ago
    Amin
  • Jean Paul4 years ago
    Iyo wakiriye Yesu UBA uhindutse icyaremwe gishya ibyacyera byose Biba bishize. Karande ni izabapagani.
  • M.Ineza B4 years ago
    Yesu aguhe umugishaaaa. Munsobanurire, Diabetes na Hipertention tuziko ari indwara ziva mubisekuru zo ntabwo zifitanye isano na karande mbi. Zasengerwa zikava mu muryango.
  • HABUMUGISHA FRODOURD4 years ago
    IMANA IDUKUREHO IBYO IBI
  • Muragijimana emerhte2 years ago
    Imana yonyine yokabyara niyo yonyine yaturwanirira kuko tweturi abanyantegenke ikadukiza karande zose ibikomeye mumpuhwe zayo ihorana nukuri Mana turarushye peeee turabo kuruhurwa nawe
  • Jean Baptiste Mpayimana5 months ago
    Mwenedata akomeje afite ibyigisho byiza





Inyarwanda BACKGROUND