RFL
Kigali

Imikino ya gishuti: Bugesera yatsindiwe i Kigali, Mukura itsindirwa i Bugesera, Marine itsindwa na Musanze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/11/2020 18:41
2


Harabura ibyumweru bibiri ngo shampiyona y'icyiciro cya mbere itangira ariyo mpamvu amakipe menshi akomeje kwitegura akina imikino ya gishuti.



Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 habaye imikino igera kuri 3 yabereye mu bice bitandukanye by'igihugu. 

Ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Bugesera FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino urangira APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 3-0 ibitego byatsinzwe na Bizimana Yannick watsinze ibitego 2 ndetse na Usengimana Danny watsinze igitego cya gatatu kuri Penariti.

Undi mukino wahuzaga ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sport kuri stade ya Bugesera, umukino warangiye Gasogi United itsinze igitego 1-0 bwa Mukura Victory Sport igitego cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand wahoze akinira ikipe ya Mukura.

Kuri stade ubworoherane haberaga umukino wa gatatu wahuzaga ikipe ya Musanze FC yari yakiriye ikipe ya Marine FC umukino urangira ari ibitego 4 bya Musanze ku bitego 3 bya Marine FC, Musanze yatsindiwe na Samson Irokan watsinze ibitego 2, Musa Ally ndetse na Muhire Anicet. Mu gihe ikipe ya Marine FC yatsindiwe na Mugenzi Bienvenue watsinze ibitego 2 ndetse na Ishimwe Fiston.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vedaste3 years ago
    Erega narabivuze aper fc irongera ikisubize kd idatsinzwe gasenyi,uragowe!!
  • Muhirwa3 years ago
    Nibyiza Pe !Ama Ekipe Yacu Nakomeze Imyiteguro, Ariko Se Gikundiro Yacu Yo Ko Idategura Imikino Yagicuti ,ubwo Tuzinjira Muri Championa Tutarakinnye Imikino Yagicuti? Abakunzi Ba Gikundiro Namwe Nimumbwire.





Inyarwanda BACKGROUND