Impuguke muby'Ikoranabuhanga yerekanye impamvu udakwiye na rimwe gucomeka iPhone ijoro ryose munsi y’umusego cyangwa mu buriri ndetse ukaryama hafi yayo
Uyu
mugabo yagaragaye mu mashusho aburira buri wese utunze telefone zizwi nka “Touch
Screen” zicomekwa mu buriri benshi bageze mu masaha yo kuryama cyangwa
bakayirwama iruhande.
Avuga
ko ari akaga gakomeye kuryama hafi na telefone iri ku muriro, kuko umuriro
udakwiye kwegerezwa uruhu rw’umuntu, cyane cyane igihe aryamye cyangwa
asinziriye.
Scott
Polderman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye abakoresha
telefone, avuga ko uwo muriro ucometseho telefone ukururana n'amaraso y’umuntu
mu buryo atazi, akaba yagira ikibazo mu ijoro cyangwa akaba yapfa bitunguranye.
Ati
“ Nanjye nkunze gucomeka telefone mu ijoro amasaha yo kurayama, ariko ikibazo
ni aho icometswe n’intera irimo kugera ku mubiri w’umuntu”.
Yavuze ko telefone cyangwa ikindi kintu gicomekwa ku muriro gikwiye gucomekwa kigaterekwa ahantu hatari umwenda kandi haringaniye.
Urugero yaterekwa nko hejuru y’ameza, ku kabati, n’ahandi atari mu myenda. Kuko bituma telefone ikora neza n’imikorere yayo igakomeza kuba myiza.
Kuyicomeka igaterekwa mu misego, ku buriri n’ahandi bishobora gutuma yangirika ikaba yazima ubutazongera kwaka igapfa umutima wayo uzwi nka “ Mother Board” ndetse n’ibindi bice biyigize nka mikoro.
Yakomeje
ati “ Ni ngombwa ko telefone ibona umwuka uhagije. Kandi niba ufite telefone iruhande
rw'igitanda icometswe, hanyuma ugasinzira kandi iri munsi y’umusego, bishobora kuyitera kudakora neza,
nawe bikakugiraho ingaruka nko guhumeka nabi cyangwa gushyuhirana mu buriri n’ibindi.
Yasabye
abantu bakoresha telefoni icometse bohereza ubutumwa bugufi cyangwa bahamagara
ko bashobora guturikana na telefoni batunguwe. Ni kenshi byagaragaye telefoni
igaturika ku muriro nta kibazo kizwi yarifite.
Kuyicomeka
ku musego hafi y’umuriro, uba uri mu bibazo ko hagize ikibazo kiba ku
mashanyarazi cyangwa telefoni yawe nawe wahura n’ingaruka zabaho, ukaba wapfira
no mu buriri.
Polderman
yihanangirije abantu ko badakwiye kuraza telefone mu buriri ndetse ko zikwiye
gucomekwa kure y’igitanda.
Amashanyarazi azirana n’uruhu cyane cyane ruriho amazi. Iyo abantu baryamye bashobora kubira ibyuya, bitewe n'ubushyuhe. Bitewe nuko uri mu gihe cyo gusinzira ushobora gukora hahandi hari telefone umuriro ukagukubita kubera watose.
Umuco wa bamwe wo kwicura bakanda kuri telefoni bangirika amaso bitewe n'urumuri ruba rufite imbaraga nyinshi kubera umwijima cyangwa itara rizimije.
Izi nama zitanzwe nyuma y'inkuru yatangajwe na Washington Post ivuga ku musore waturikanywe na telefone ubwo yari aryamye.
Umusore w'imyaka 32 yaryamye hafi ya telefone mu masaha y'ijoro akangurwa n'iturika ryabaye kuri telefone ye agaturikana nayo, gusa Imana igakinga akaboko, ariko asigara yangiritse bimwe mu bice bigize umubiri we.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarenga 400 bicwa no guturikanwa na Telefone zabo igihe zacometswe mu buririri baryamyemo, naho abarenga 4000 bagasigarana ubumuga n'ibikomere batewe no guturika kwa Telefone.
Batangaje ko umubiri ukururana n'amashanyarazi hakaba habaho guturika.
Ni byinshi bigera ku muntu urarana na tekefone mu buriri. Ariko abantu bagirwa inama yo kwirinda mbere yo guhura n’izi ngaruka zigera ku bantu bakoresha iPhone kuko ifite imikorere yihariye”
Irinde kuryama uri hafi ya telefone yawe mu buriri kuko biyangiza nawe ubwawe ukaba wahura n'impanuka
Bavuga ko telefoni yose ikwiye gucomekwa ahantu haringaniye hatari mu myenda kuko biyifasha gukora neza
N.B: Si telefone zo mu bwoko bwa Apple cyangwa iPhone gusa, ahubwo buri telefoni yose ntikwiye gucomekwa mu buriri cyangwa hafi y'aho umuntu aryamye.
Source:
Mailonline
TANGA IGITECYEREZO