RFL
Kigali

Indirimbo za Rugamba Sipiriyani n’izisingiza Imana mu byashimishije cyane abitabiriye igitaramo cya Christus Regnat

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/11/2018 1:35
0


Akanyamuneza, imbyino, ibyishimo no kwizihirwa nibyo byaranze igitaramo cya Korali Christus Regnat isanzwe ibarizwa muri Regina Pacis. Burya koko ngo utageze ibwami abeshywa byinshi ariko Inyarwanda.com iba ihakubereye ngo ikugezeho ibyiza nk’ibyo Christus Regnat yeretse abitabiriye igitaramo cyayo.



Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 18/11/2018 muri Kigali Serena Hotel, gitangira ku masaha ya saa kumi n’ebyiri z'umugoroba, benshi mu bacyitabiriye wabonaga bishimiye cyane iki gitaramo cyari cyarateguwe ku buryo bwitondewe. Cyari kigizwe n’ibice bitatu, nyamara buri gice cyari gifite umwihariko wacyo ndetse igice kimwe cyasozwaga abari mu gitaramo ubona bafite inyota yo kumenya igikurikiyeho.

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu benshi kandi bishimye

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu, yaba abanyarwanda, abanyamahanga, abakuru n’abato, dore ko iki gitaramo cyari gikubiyemo indirimbo buri wese yakwibonamo ndetse abatumva ikinyarwanda basobanurirwaga uko igitaramo kiri kugenda umunota ku wundi. Mu ndirimbo z’umwimerere w’ikinyarwanda zisingiza Imana kandi zanditswe n’abahanzi b’indirimbo za gikristu bafite ubuhanga, Christus Regnat yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu gihe cy’amasaha arenga 3 ho gato.

Abaririmbyi ba Christus Regnat bari barimbye mu myambaro itandukanye bitewe n’ibyo bagiye kuririmba kandi ubona bakeye ku maso nta gihunga, nuko bakora mu nganzo ndetse banaririmba indirimbo zitandukanye z’umuhanzi Rugamba Sipiriyani nawe wari uzwiho ubuhanga yaba mu kwandika amagambo anoze y’ikinyarwanda ndetse no mu kuyashyira mu njyana ziryoheye amatwi.

Alice Nyaruhirira, umuyobozi wa Christus Regnat

Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe harimo : Igipimo cy’Urukundo, Urumenesha, Abatoya Ntibagapfe, Imenagitero, Roho Wa Nyagasani, Amahoro y’umutima n’izindi zitandukanye. Alice Nyaruhirira uyobora Christus Regnat yashimiye cyane abitabiriye iki gitaramo ndetse anashimishwa n’uburyo cyagenze neza. Christus Regnat ni Korali yatangiye muri 2006 ndetse ngo hari n’ibyiza byinshi iteganya mu mwaka utaha harimo igitaramo bazakorana n’umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zo gusingiza Imana bazatangaza mu minsi ya vuba.

Reba amafoto y’iki gitaramo:

Ngo uririmbye neza aba asenze kabiri

Christus Regnat bari babukereye ngo bashimishe abitabiriye igitaramo cyabo

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rushimishije

Umuyobozi ashimira abafatanyabikorwa n'abaterankunga muri iki gitaramo

Baserukanye umucyo

Kanda hano urebe andi mafoto menshi y'iki gitaramo

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE

 

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND