RFL
Kigali

Infinix yashyize ku isoko telefone za Note 40 Series, Israel Mbonyi agirwa 'Brand Ambassador' - AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/04/2024 7:50
0


Sosiyete ya Infinix ikora kandi ikanacuriza telefone yashyize hanze ubwoko bushya bwa telefone za Note 40 Series, umuhanzi w'icyamamare mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, agirwa 'Brand Ambassador' wazo.



Mu rwego rwo gukomeza guhuza ibyishimo n'ikoranabuhanga ku banyarwanda, kompanyi ya Infinix yazanye telefone nshya zihuta mu bijyanye no kwinjiza umuriro hifashishijwe inziramugozi cyangwa umugozi ikanarambisha umuriro.

Izi telefone za Note 40 na Note 40 Pro zahawe imbaraga na Cheetah X1, zifite ubushobozi buremereye bwo kwinjiza umuriro vuba ku kigero cy'ikoranabuhanga cya 2.0 ndetse zifite camera 3 za Megapixel 108 zituma iba umwami w'amafoto.

Umuhanzi w'icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no gushimisha Imana, Israel Mbonyi, ni we wagizwe Brand Ambassador wa Infinix by'umwihariko izi telefone zashyizwe ku isoko. Israel Mbonyi yishimiye kumva amarangamutima y'abakiriya kuri izi telefone nshya zashyizwe ahagaragara no kubona bazigura.

Uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda, yavuze ko bimwe mu bintu yakundiye izi telefone harimo ibikoresho ifite bya 'Magcharge', charger zihuta zitagira umugozi, Halo AI zoom, amajwi yazo (JBL Sounds) ndetse n'uburyo Screen yayo imeze.

Yakomeje agira ati: "Buri gihe nifata amajwi iyo ndirimba, rero iyi telefone ifite ibi bintu bitangaje bizamfasha kujya mfata ibintu byanjye byose ndetse no kubisesengura no gukosora amakosa. Izi telefone zimfasha cyane mu bintu nkora.”

Israel Mbonyi uherutse kuzuza Miliyoni y'abakurikira ibihangano bye kuri Youtube (1,000,000 Subscribers), yongeyeho ko yiteguye gusangiza telefone nshya za Note 40 Series ku bakorana na Infinix mu Rwanda.

Israel Mbonyi agaragaza ko telefone za Note 40 Series zizatuma ibikorwa bye bya buri munsi bimworohera kandi bigakorwa neza ndetse akaba agiye no gutunga telefone igezweho bijyanye n'aho ikoranabuhanga rigeze.

Yagaragaje ko kuba izi telefone ziri ku muvuduko wa 70W mu kwinjiza umuriro, zigiye gutuma asezera ku gucika intege yaterwaga no gukoresha imigozi mu gusharija, ashimira cyane Infinix yzanye izi telefone z'agatangaza.  

Yanavuze ko kuba ifite Screen nziza bizajya bimworohereza kuyikoresha ayikoramo amajwi atagereranywa ya JBL na kamera nziza bizajya bimufasha kubika ibikorwa bye byose. Yasabye abakunda ibikoresho by'ikoranabuhanga kugura Note 40 Series, bakishimira ibiyigize.

Ubwoko bwa telefone ya Infinix Note 40 Series ni ikimenyetso cy'iterambere rihambaye mu buryo bwo kwinjiza umuriro aho ryemerera umuntu wese uyifite kuyikoresha mu bihe ibyo ari byo byose.

Telefone za Note 40 Series kuri ubu ziraboneka mu maduka yose ya Infinix mu Rwanda aho Note 40 iri kugura 308, 000 Frw naho Note 40 Pro yo ikaba iri kugura 380,000 Frw.

Infinix yafatanije na Airtel kugira ngo ishimishe abakiriya bayo, bityo abaguze Note 40 Series bose bahabwa interineti y'ubuntu ingana na 15GB mu gihe kingana n'ukwezi.


Telefone nshya za Infinix Note 40 Series ziri mu maduka yose ya Infinix mu Rwanda


Israel Mbonyi yahamije ubwiza bwa telefone za Note 40 na Note 40 Pro


Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador wa Infinix izwiho kugira telefone z'agatangaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND