RFL
Kigali

INYARWANDA GOSPEL TOP10: Indirimbo 10 zikunzwe cyane mu Rwanda muri iki cyumweru (Week11-2019)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2019 7:09
3


Inyarwanda.com tugiye kujya tubagezaho buri cyumweru indirimbo 10 zikunzwe cyane z'abahanzi nyarwanda, amatsinda n'amakorali bakora umuziki wa Gospel. Muri iki cyumweru cya 11 cy’umwaka wa 2019 twabahitiyemo indirimbo zikunzwe cyane mu nsengero, mu makoraniro y’abakristo n’ahandi hatandukanye hacurangwa indirimbo za Gospel.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZA GOSPEL ZIKUNZWE CYANE

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane muri iki cyumweru turimo rwakozwe na Inyarwanda.com, ku isonga hari indirimbo 'Ndanyuzwe' ya Aline Gahongayire. Ku rutonde duheruka gukora nabwo iyi ndirimbo yari ku mwanya wa mbere. Ni indirimbo yanditswe na Ishimwe Clement itunganyirizwa muri Kina Music. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 12/12/2018. Magingo aya kuri Youtube imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 673 mu gihe cy'amezi atatu gusa imaze kuri Youtube.


Aline Gahongayire ayoboye urutonde rw'abafite indirimbo za Gospel zikunzwe cyane mu Rwanda

Biratungana ya Gentil Misigaro uherutse gukorera mu Rwanda igitaramo cy’amateka yise ‘Hari imbaraga Rwanda Tour’, ni yo yaje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwacu. Kuri Youtube iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 819 mu gihe cy’amezi 8 gusa imazeho. ‘Nzirata umusaraba’ ya korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yagumye ku mwanya wa kane ku rutonde rwacu. Shalom choir ni yo korali/itsinda yabashije kuboneka mu myanya y’imbere.

Abaje bwa mbere kuri uru rutonde ni umuhanzi Dominic Ashimwe uhagarariwe n’indirimbo ye nshya ‘Akadomo ka nyuma’ iri guhembura benshi muri iyi minsi. Hari kandi abahanzi b’abanyempano James & Daniella (Umugabo uririmbana n’umugore we) bahagarariwe n'indirimbo yabo yitwa 'Mpa amavuta'. Indi ndirimbo yaje bwa mbere kuri uru rutonde ni ‘Umbereye maso’ ya Nice Ndatabaye ft Gentil Misigaro iherutse kujya mu mubare w’indirimbo nyarwanda za Gospel zimaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni.

URUTONDE RW'INDIRIMBO 10 ZA GOSPEL ZIKUNZWE CYANE


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZA GOSPEL ZIKUNZWE CYANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabalisa 5 years ago
    Biratungana na Mpa amavuta biri kunkora ahantu...
  • Egide Nshimiyimana4 years ago
    Nifuzako hajya habaho amarushanwa yabahanzi ba gospel baturutse mumatorero atandukanye . NB: bajya barushanwa uhereye kumirenge kugeza kurwego rwgihugu . bigakorwa na Ministers yumuco na sport & Babikoze no muzindi ndirimbo zitarizimana nabwo byaba aribyiza kuko byazamura umuziki kumpande zombi nimyidagaduro mubanyagihugu.
  • Niyonizeye Olivier4 years ago
    Nibabishoboka mwazatugezaho urutonde rwamakorari akunzwe mu rwanda muri rusange





Inyarwanda BACKGROUND