RFL
Kigali

Isabel Toledo wambikaga Michelle Obama yitabye Imana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/08/2019 12:09
0


Umuhanzi w’imideli (fashion designer) wambitse Michelle Obama muri 2009 ubwo umugabo we Barrack Obama yajyaga kurahirira kuyobora Amerika, yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2019 azize indwara ya kanseri y’ibere nk’uko byemejwe n’umugabo we.



Isabel Toledo ni umwe mu banyamideli bihagazeho, yari abimazemo imyaka itari micye, dore ko yatangiye kwiga kudoda afite imyaka 8 gusa. Muri 2009 nibwo yamenyekanye cyane kuko yambitse Michelle Obama ikanzu yari yambaye ubwo umugabo we Barrack Obama yari agiye kurahirira kuyobora Amerika.  Uyu munyamideli yakoranaga bya hafi n’umugab owe wamufashaga cyane mu bijyanye no gushushanya imideli itandukanye.


Iyi kanzu Michelle Obama yari yambaye yakozwe na Isabel Toledo

Uyu mugabo we Ruben Toledo ni nawe watangaje ko uyu mugore w’imyaka 59 yazize kanseri y’ibere. Barushinze muri 1984, kuva icyo gihe bakaba bakundaga kuboneka igihe cyose bari kumwe. Uyu mugore yageze muri Amerika ubwo yari akiri umukobwa muto, yakomotse muri Cuba. Yize ibijyanye no gukora imideli muri Fashion Institute of Technology ndetse na Parsons School of Design.


Isabel Toledo n'umugabo we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND