RFL
Kigali

Ishusho y’urugendo rw'iminsi itatu Korali Christus Regnat yakoreye i Rusizi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2019 11:41
1


Korali Christus Regnat yo muri Paruwasi Regina Pacis i Remera muri Arkidiyosezi ya Kigali, yakoreye igitaramo gikomeye i Rusizi ku wa Gatandatu yifatanyije na Chorale Donum Dei baririmba mu gitambo cya Missa cyabaye ku cyumweru.



Ni uruzindiko rw’iminsi itatu iyi Korali yakoreye muri Katedrali ya Cyangungu (Rusizi). Yavuye i Kigali ku wa 14 Kamena 2019 igaruka mu masaha y’umugoroba wo ku cyumweru tariki 16 Kamena 2019.

Mu rugendo rurerure rugera ku masaha atandatu, Korali Christus Regnat yageze i Rusizi mu masaha y’ijoro yakirwa na Korali Donum Dei yari yabatumiye mu gitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana.          

Ku wa Gatandatu guhera saa tatu za mu gitondo Chorale Christus Regnat yagiye gusengera ahitwa ku “Ibanga ry’amahoro” ahantu hatagatifu umuntu asengera akumva yegeranye n'Imana kubera uburyo hatuje iruhande rw'amazi y'ikiyaga cya Kivu.

Isengesho ryarangiye mu masaha ya saa Sita bahita bajya kwitegura igitaramo bari bateguriye abatuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h:30’) gitangijwe na Chorale Donum Dei yakiriye abashyitsi mu ndirimbo ebyiri hanyuma Chorale Christus Regnat ikurikiraho iririmba indirimbo 16 yagabanyije mu bice bibiri. Igice cya mbere cyari kigizwe n'indirimbo 8 ikindi nacyo biba uko.

Donum Dei yagarutse ku ruhimbi iririmba indirimbo 3 harimo indirimbo ihimbye mu rurimi gakondo rwo ku cyirwa cya Nkombo "Amashi" maze abantu barayibyina karahava. Mu gice cya nyuma Chorale Christus Regnat yaririmbye indirimbo zigera kuri 7 maze saa tatu na 50 (21h50') igitaramo gihumuza abantu badashaka gutaha. 

Korali Christus Regnat mu gitambo cya Missa

Ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019, ku isaha ya saa tatu Chorale Christus Regnat na Donum baturiye hamwe igitambo cya Misa dore ko wari n'umunsi mukuru w'Ubutatu Butagatifu ukaba n'umunsi Chorale Donum Dei yizihizagaho Isabukuru y'imyaka 2 imaze ishinzwe.

Bizimana Jeremie ushinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bya Chorale Christus Regnat, yatangarije INYARWANDA ko uruzinduko bakoreye i Rusizi rwatumye bagira inshuti nshya mu zindi bari basanganywe.

Yavuze ko intengo nyamukuru y’ingendo Chorale Christus Regnat ikora iba igamije gukomeza kwegera abakunzi babo no kubagezaho ubutumwa bwiza bw'Imana biciye mu ndirimbo.

Kuri ubu Chorale Christus Regnat ikaba yarasuye Amadiyosezi yose agize Kiriziya y'u Rwanda uretse Diyosezi ya Ruhengeri nayo bateganya kuzasura mu minsi iri imbere.

Chorale Donum Dei

Chorale Christus Regnat mu gitaramo

Korali Christus Regnat yaririmbye indirimbo yubahiriza korali yabo bise 'Christus Regnat ishema ridashonga'

Umuyobozi wa Chorale Donum De [Ubanza ibumoso] n'Umuyobozi wa Korali Christus Regnat

Isengesho ku ibanga ry'amahoro

Abitabiriye igitaramo bari bizihiwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AHIZANGEZA JEAN BOSCO4 years ago
    TURABYISHIMIYE MURABINGENZI MUMUZIKI KANDI MUFASHA BURI WESE GUSENGA BINYUZE MU NDIRIMBO NATWE MURI PARUWASI YA RUNABA DIOSEZI YA RUHENGERI MUZAZE MUDUTARAMIRE TURABAKUNDA





Inyarwanda BACKGROUND