RFL
Kigali

Ishyamba rya Amazon rifatiye runini isi rikomeje gutwikwa, abahanga mu by’imihindagurikire y’ikirere barahangayitse

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/08/2019 11:52
0


Ishyamba rya Amazon niryo shyamba rya kimeza rinini ku isi, rikagira umwihariko wo kuba icumbi ry’ibinyabuzima by’amoko menshi cyane, ndetse rikaba ryakira karubone nyinshi isi yohereza mu kirere. Kuba iri shyamba riri gushya biteye inkeke abatuye isi muri rusange, by’umwihariko kubera akamaro rifitiye isi mi bijyanye no kugabanya imihindagur



Mu gihe ibihe bigenda bihindagurika biturutse ku mikoreshereze mibi y’umutungo kamere uri ku isi, ishyamba rya Amazon naryo riri guhangayikisha abasobanukiwe n’ibijyanye n’ibidukikije. Iri shyamba rikora ku bihugu bitandukanye byo muri Amerika y’Amajyepfo ariko igice kinini giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Brazil. Iki gice cyerekeye Brazil nicyo kiri gushya ubutitsa, perezida wa Brazil Jair Bolsonaro akaba ari kunengwa cyane kubera gahunda y’ubuyobozi bwe idakumira ibikorwa nk’ibi bikurura igihombo gikomeye ku isi.


Umujyi wa Sao Paulo wuzuyemo umwotsi mwinshi uva muri Amazon

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku by’ikirere cyo muri Brazil cyagaragaje ko ishyamba rya Amazon riri gushya mu buryo bwiyongereyeho 83% ugereranyije na 2018. Uretse kuba iri shyamba riri gushya, umwotsi uriturukamo wakwirakwiye mu mijyi nka Sao Paulo ku buryo ku manywa y’ihangu baha hasa nko mu ijoro ku minsi imwe n’imwe, ni mu gihe iri shyamba riherereye mu birometero 2,700 uvuye aho uyu mujyi uri.


Umuriro ni mwinshi cyane mu ishyamba rya Amazon

Ishyamba rya amazon ririmo nibura miliyoni 3 z’amoko y’inyamanswa n’ibimera, rikaba rinatuyemo abasangwabutaka barenga miliyoni. Iyi miriro akenshi itangizwa n’abantu, yaba ku bw’impanuka cyangwa se ababikora ku bushake bagamije kubona aho bazaragirira amatungo yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND