Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'ingabo za FPR Inkotanyi, u Rwanda rwateye imbere mu buryo bugaragarira buri wese ariko cyane cyane mu bijyanye n'iterambere ry'ibikorwaremezo kandi bijyanye n’igihe.
Perezida Paul Kagame aherutse
kuvuga ko iyo witegereje neza ubona ko u Rwanda rwa none rutandukanye kure n'u
Rwanda rwo mu 1990 no mu 1994, kuko hari ibihamya bifatika bigaragazwa
n’amafoto ndetse n’ubuzima bw’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu
bwahindutse.
Umukuru w'Igihugu yavuze
ko buri wese afashe umwanya wo kwitegereza amafoto yo mu 1990 kugeza mu 1994,
akongera kureba amafoto ya kiriya gihe kugeza ubu, abona ko igihugu cyahindutse
mu nguni zose z'ubuzima.
Urwego rw'ibikorwaremezo
ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho mu myaka
30 ishize, kuko byorohereje ubuhahirane. Uwagera mu Rwanda nyuma y’imyaka 30
ishize, ntiyazuyaza kuvuga ko u Rwanda rwazutse kandi rwiyubatse mu buryo
bufatika.
1. Kigali Convention Center
Tariki 8 Nyakanga 2016,
ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako ya Kigali Convention Center, Perezida
Kagame yavuze ko kuzura kw’inyubako ya Kigali Convention Centre, bisobanuye
intsinzi y’Abanyarwanda kuko bananiwe kenshi kuyuzuza kubera ubushobozi buke
ariko ntibacike intege bikarangira bayuzuje.
Perezida Kagame yavuze ko
iyi nyubako yanyuze mu maboko y’abantu benshi barimo Abashinwa, Abadage,
n’Abanya- Turkiya ariko ikuzura neza. Ibi avuga ko ari ikimenyetso cy’intsinzi
y’Abanyarwanda cyerekana ko icyo bashatse bakigeraho.
Yagize ati “Twagerageje
kubaka iyi nyubako imyaka myinshi ishize, twaratsinzwe, bitari rimwe bitari
kabiri, ndetse n’ubwa gatatu ariko kubwa kane turagerageza turatsinda,
imitekerereze y’Abanyarwanda isobanuye ko twatsinzwe kenshi ariko twatsinze
inshuro nyinshi kuruta izo twatsinzwe.”
2.
BK Arena
Inyubako ya BK Arena iherereye
i Remera mu Mujyi wa Kigali yatashywe ku mugaragaro kuwa 9 Kanama 2019. Yakira
abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Nyuma yo gutahwa, iyi
nyubako yakiriye ibirori, ibitaramo n’amarushanwa atandukanye arimo igikombe
cya Afurika muri Basketball na Volleyball.
BK Arena yahoze yitwa
Kigali Arena, yahinduye izina nyuma y’uko Banki ya Kigali [BK] iguze uburenganzira
bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu gihe cy’imyaka itandatu. Ni amasezerano
yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, hagati ya BK
Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako
mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020.
3.
Sitade
Nyuma y’imyaka 34 ishize
Sitade Amahoro ifatwa nka Sitade ya mbere mu Rwanda, ibikorwa byo kuyivugurura
kuri ubu byayishyize ku rwego mpuzamahanga ku buryo yatangiye kwifuzwa n’abo mu
bihugu by’abaturanyi.
Nimara kuzura neza, Iyi
sitade izaba ifite ubushozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bikaba
biteganyijwe ko ari yo izakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri Ruhago
kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.
Mu gihe cy’amezi ane,
imirimo yo kuvugurura Sitade ya Huye ikajya ku rwego mpuzamahanga, byatwaye
amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari icumi.
Iyi sitade Huye yuzuye
hari hamaze amezi ane ivugururwa kugira ngo yuzuze amabwiriza CAF yashyizeho yo
kwakira imikino ku rwego rw’umugabane wa Afurika.
Mu Rwanda kandi, hari hari
izindi sitade zikomeye zirimo n’iya Pelé
iherereye i Nyamirambo yitiriwe umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Edson Arantes do
Nascimento ’Pelé’, witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.
4.
Imihanda
Mu myaka irindwi gusa, imihanda
mu gihugu habarurwa ibilometero 1,600 bya kaburimbo yubatswe indi irasanwa, mu
gihe ibirometero 3,700 by'imihanda y'imigendererano (Feeder roads) nayo
yatunganyijwe, ibilometero 2,160 muri rusange byamaze gushyirwaho amatara.
5.
Amashuri
Mu myaka 30 ishize
Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, imwe mu mpinduka ikomeye kandi
igaragara, ni umubare munini w’Abanyarwanda bashoboye kwiga. Imyinshi mu
miryango niba atari buri muryango uramutse ufashe umuryango wagutse, ifite
umuntu cyangwa abantu barenze umwe bize amashuri abanza n’ayisumbuye. Ndetse
n’abize kaminuza ni benshi, haba izo mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga.
Amashuri abanza
n’ayisumbuye yikubye kabiri karenga. Mu 1994 yose hamwe yari 2,162 mu gihe mu
mwaka w’amashuri 2021/22 yari amaze kuba 4,842. Muri yo, amashuri ya Leta
n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano yari 1994 ubwo Jenoside yabaga, arazamuka
agera kuri 3,633 mu mwaka w’amashuri wa 2021/22.
Ubwo Jenoside yabaga,
amashuri yigenga yose akubiyemo abanza n’ayisumbuye yari 168 naho muri 2021/22,
aya mashuri yari 1,209. Mu gihugu hose, muri 1994, amashuri abanza yose hamwe
yari 1882 afite abanyeshuri 1, 174, 448 bigishwa n’abarimu 19,906. Mu mwaka
w’amashuri 2021, amashuri yari amaze kuba 3,831 afite abanyeshuri 2,742,901
bigishwa n’abarimu 63,046.
Mu 1994 umubare
w’amashuri yisumbuye harimo n’ayigishaga tekinike, imyuga n’ubumenyingiro
(TVET)yose hamwe yari 280, arimo abanyeshuri 36,815 bigishwa n’abarimu 2,330.
Mu mwaka w’amashuri 2021, aya mashuri yisumbuye arimo n’ayigisha tekinike,
imyuga n’ubumenyingiro yabaye 2,377 arimo abanyeshuri 813,789 bigishwa
n’abarimu 29,619.
Umubare w’amashuri yose
y’imyuga mu mwaka w’amashuri 1995/96 wari 71 arimo abanyeshuri 8,736. Mu mwaka
wa 2021, umubare w’aya mashuri wari 422 yigamo abanyeshuri 83,458.
Mu mwaka wa 1994,
kaminuza y’u Rwanda n’ amashuri makuru, aya Leta n’ayigenga byari 7 yigamo
abanyeshuri 3,728; n’aho ubu kaminuza n’amashuri makuru ni 39, yigamo
abanyeshuri 95,863. Abarimu ba kaminuza y’u Rwanda bari 1,031 muri Mutarama
1991 mu gihe kugera muri Mutarama 2024 bari 1,930.
6.
Amavuriro
Leta yashyize imbaraga mu
kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze kugira ngo bagabanye ingendo ndende
bakoraga bajya kwivuza. Ingaruka z’ingendo ndende zabagamo imfu, abandi
bakishyura amafaranga y’umuregera.
Umuntu urwaye mu Rwanda
abona serivisi guhera ku ivuriro rito rizwi nka Poste de santé kugeza ku bitaro
bitanga serivisi zajyaga gushakirwa mu bihugu by’amahanga, nyamara mu myaka 30
ishize si ko byari biri kuko hari igihe igihugu cyari gifite abaganga 112 gusa.
Mu Rwanda hari abaforomo
barenga 14.200, ab’igitsinagore ni 9200 mu gihe ababyaza bagera ku 2110 barimo
abagore 1576 n’abagabo 534. Ni mu gihe ibitaro biri mu gihugu
bigeze kuri 52, birimo ibyo ku rwego rw’akarere 40 bishobora gutanga serivisi
z’ubuvuzi bwisumbuye nko kubaga ababyeyi bagowe no kubyara neza, ibibyimba
n’izindi ndwara zikeneye kubagwa hifashishijwe ibikoresho byo ku rwego rwo
hejuru kimwe n’abakozi benshi kandi bafite ubumenyi buri hejuru.
Ibigo nderabuzima biri
hirya no hino ni 513, naho Poste de santé zimaze kuba 1252. Leta
ifite gahunda yo gukuba kane abakozi bose bakora mu mavuriro, binyuze mu
kuzamura umubare w’abasoza amashuri y’ubuvuzi bakava ku 2000 ku mwaka bakagera
ku bihumbi umunani.
7.
Inganda
Mu myaka 30 ishize
inganda zabarizwaga i Kigali, na zo ari mbarwa kuko uretse urwa Mironko,
urw’itabi, urw’amasabune n’urw’ibibiriti rwabaga i Huye, na Bralirwa,
zagaragaraga cyane, mu byaro habaga izitonora ikawa ikagurishwa ku giciro gito.
Politiki y’Igihugu
ijyanye no guteza imbere inganda yemejwe mu 2011, bituma mu turere twa Muhanga,
Musanze, Bugesera, Huye, Nyagatare n’ahandi bashyiraho ibyanya by’inganda. Ishoramari
riri mu byanya by’inganda zo mu turere dutandukanye ubu risaga miliyoni 308$,
kandi zikoresha baturage benshi bo muri ibyo bice, zikanabagurira umusaruro uva
mu bikorwa bitandukanye bakora.
Ni mu gihe icyanya
cy’inganda cya Kigali cyo kigizwe n’inganda zirenga 156, kirimo ishoramari
rirenga miliyari 2$, kigaha akazi abarenga ibihumbi 15.
Ubu inganda zifite
uruhare rwa 21% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Zinagira uruhare mu kongera
umubare w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga. Ibikorerwa mu nganda byinjirije u
Rwanda miliyari 1.473 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, mu gihe mu
2006/07 byinjije miliyari 172 Frw gusa.
8.
Amazi
Mu gihe cy’imyaka 7 gusa
ishize, imiyoboro y’amazi yubatswe isaga kilometero 1800 mu bice by’imijyi na
kilometero 2000 mu bice by’icyaro, mu gihe imiyoboro y’amazi yasanwe ari 191.
Ibyavuye
mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda bo mu ngo zingana na 82%
banywa amazi meza, abo mu Mujyi wa Kigali bakaba ari bo bagerwaho n’amazi meza
ku ijanisha rya 97%.
Ni mu gihe mu kwegereza
amazi meza Abanyarwanda, hubatswe inganda zirindwi zitunganya amazi, harimo
urwa Nzove, Kanzenze, Gihira, Kanyonyomba, Mwoya, Nkombo na Nyankore. Kugeza
ubu ingano y’amazi atunganywa mu Rwanda yikubye hafi kabiri ugereranyije na
2017. Intego yari ukugera kuri metero kibe ibihumbi 303, ariko ubu zigeze kuri
metero kibe ibihumbi 330.
9.
Amashanyarazi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo
gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL, Gakuba Félix, aganira na RBA yavuze
ko hari icyizere cy’uko Abanyarwanda bose bazagerwaho n’amashanyarazi vuba. Ni
mu gihe kuri ubu ingo zigera kuri 76% mu Rwanda zabonye amashanyarazi mu myaka
30 ishize, zivuye kuri 1% zari ziwufite mu 1994 ndetse na 10% zari zigezeho mu
2009.
Hari kandi ingomero
z’amashanyarazi zubatswe zirimo urwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na
Tanzania, rwatangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mugari.
Minisiteri
y’Ibikorwaremezo ivuga ko mu bihe biri imbere hari amasezerano azasinywa hagati
ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi ndetse na Banki ya Aziya y’Ishoramari
angana na miliyoni 400$, azafasha mu kugeza amashanyarazi ku bandi baturage
bose basigaye.
10.
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange
Mbere ya Jenoside
yakorewe abatutsi 1994 na nyuma yaho, mu Rwanda habagaho ikigo gishinzwe
gutwara abantu cyitwaga ONATRACOM imodoka zacyo zajyaga mu byaro hirya no hino
cyane cyane ahabaga imihanda y’igitaka zifasha abaturage mu ngendo zabo za buri
munsi.
ONATRACOM yatangiye gukora mu 1978, bigeze mu 2013 bigaragara ko itagitanga serivisi nziza, mu Ukuboza 2015 hashyirwaho ikigo cyo kuyisimbura kitwa RITCO.
Nk’uko byagiye
bitangazwa mu myaka yashize n’ubuyobozi bwa ONATRACOM, ngo yabonaga imodoka
zigera ku 100 kandi zose ari inkunga zatangwaga n’igihugu cy’u Buyapani ariko
kubera imiterere mibi y’imihanda yo mu Rwanda ndetse n’icyaro zakoreragamo
zarangirikaga bigatuma intego ubuyobozi bwayo bwihaye mu gutanga serivisi nziza
itagerwaho uko bikwiriye.
Ku ya 23 Mutarama 2024,
ubwo yagaragazaga ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi,
NST1, kuva mu 2017-2024, hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye, Minisitiri
w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Leta y’u Rwanda yafashije abikorera
kugura bisi nini 200 zamaze kwishyurwa, ndetse 100 muri zo zamaze kugera mu
Rwanda ndetse ziri gutwara abantu “zikaba zaragabanyije umuzigo abagenzi
bagiraga wo gutegereza bisi umwanya munini.”
Ati “Izindi 100 zizaza
muri Gashyantare, nyuma hari izindi zigera ku 140 zizaza mu minsi ya vuba na
zo. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi
irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, izakomeza no mu ntara.”
TANGA IGITECYEREZO