Itorero Inyamibwa ndangamuco ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG ryateguye igitaramo ngaruka mwaka bise Inkera i Rwanda rizerekaniramo umukino bise rw'Imitana.
Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 09/12/2018 kibere mu ihema rinini ry'ahahoze hitwa Camp Kigali, KCEV (Kigali Cultural Exhibition Village). Munyaneza Landry umuyobozi w'Itorero Inyamibwa yatangaje ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo bise Inkera i Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura itike y'ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, ibihumbi icumi (10,000Frw) mu myanya y'icyubahiro ndetse hanateguwe ameza afite imyanya 8 ihwanye n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw).
Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa. Amatike ari kuboneka kuri Simba Super Market ku Gishushu, Kicukiro na Kimironko. Wayasanga kandi kuri Camilia Tea House kuri CHIC, Kisimenti no kuri UTC. Ahandi wayakura ni kuri Sawa City Super Market i Nyabugogo hafi na station Engin no mu Kanogo ahateganye na Carwash.
Incamake y'amateka y'Itorero Inyamibwa
Itorero Inyamibwa ryatangiye mu mwaka wa 1998 ritangijwe n'abanyeshuri babaga muri AERG ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda rifite intego yo kwimakaza umuco nyarwanda. Abarigize baje gusanga bashobora kubyaza umusaruro ubuhanga bari bafite mu kwimakaza umuco mu ndirimbo no mu mbyino, ni bwo batangiye kujya ahabona barakundwa none ubu bamaze kuba ubukombe.
Iri torero ryatangiye gutera imbere buhoro buhoro kubera no kugira ibikorwa byiza ritangira no gukorana na kaminuza mu bikorwa byayo bitandukanye kugeza aho ryatangiye no gusa nk’aho ari ryo rya kaminuza ari nako ryagiye ryaguka cyane mu mubare w’abanyamuryango. Kugeza ubu Inyamibwa zigizwe n’ibyiciro 2 by’abanyamuryango habarirwamo bamwe bariciyemo kera ubu bari mu mirimo y'ubuzima busanzwe ndetse n’abakiri mu ngamba abo bose ariko bakaba bahurira mu bikorwa bitandukanye bibahuza.
Abanyamuryango bakiri mu ngamba bagera ku 150 naho abafite indi mirimo bakagera muri 250 ndetse banarenga. Ubu itorero risigaye ribamo abanyamuryango ba kaminuza zitandukanye kuko Kaminuza yahurijwe hamwe bituma naryo ubu risigaye ribarizwa muri Kigali ariko na Huye hose rikaba rihafite icyicaro.
Kuri ubu abagize Itorero Inyamibwa bagiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye nyuma y'ibindi binyuranye baherutse gukorera i Burayi mu bihugu bitandukanye nk'u Bufaransa, u Bubiligi na Espagne aho bagaragaje ibyiza bihatswe n'umuco Nyarwanda ndetse bakumbuza benshi u Rwanda mu muhamirizo n'imbyino gakondo cyane cyane abanyarwanda baba muri ibyo bihugu.
Itorero Inyamibwa ubwo ryari i Burayi ryari ryitabiriye iserukiramuco ryiswe iry’Amajyepfo, Festival du sud ryabaye kuva taliki ya 14 Kamena 2018 kugeza taliki ya 27 Kanama 2018 ryitabiriwe n'amatorero atandukanye ku migabane yose, hagamijwe guhuriza hamwe imico no kuyiha agaciro. Iserukiramuco rya Festival du Sud ryo muri uyu mwaka wa 2018 ari naryo Itorero Inyamibwa rikubutsemo ryari ryitabiriwe n'ibihugu birimo u Rwanda, Argentine, Chili, Chypre y’Amajyaruguru, El Salvador, Indoneziya, Irlande, Kzakhstan, Mexique, Mongolie, u Burusiya na Seribiya.
Amatike yatangiye kugurishwa
ANDI MAFOTO Y'ITORERO INYAMIBWA
TANGA IGITECYEREZO