RFL
Kigali

Itsinda One Voice ryashyize ahagaragara indirimbo ‘Ubuntu bwe’ y'ishimwe ku bizeye Kristu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2019 11:11
0


Itsinda rigizwe n’abasore bane ryitwa One Voice bisobanuye ijwi rimwe ryamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yitwa ‘Ubuntu bwe’. Ni indirimbo yumvikanamo ishimwe ku Mana ku bw’imirimo myiza ikorera ubwoko bwayo.



One Voice bavuga ko kwihuriza hamwe byaturutse ku kuba bose bemera ko Yesu yabapfiriye kandi ko urukundo rw’Imana ari rwo rwatumye icungura ubwoko bwayo. Bati “Ubu turi abana imuhira abana baririra kimwe baseka kimwe bateta kimwe n’ibindi byose ni kimwe.”

Banavuga ko biyemeje guhuza imbaraga muri uyu mwaka bagakora ivugabutumwa rinyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bati “…Intego yacu nyamukuru ni ukwamamaza ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza. Tukabigaragaza mu myitwarirere imibanire n’ibindi byagakwiye kuturanga nk’abamenye Yesu.”

Iri tsinda rigizwe n’abasore bane ari bo Ntaganda Pascal ari nawe ukuriye itsinda, Ishimwe Rene, Jordan Murangwa ndetse na Claude usanzwe ari umuririmbyi ubifatanya no gucuranga. Indirimbo bise ‘Ubuntu bwe’ ni iya mbere bashyize hanze kuva bashinga itsinda. Bayanditse bayikuye muri Bibiliya mu Befeso 2: banyujijemo ubutumwa bw’agakiza ku bantu bizeye binyuze muri krisitu.

Iyi ndirimbo yakozwe na Boris uzwi mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’ n’izindi we na Mukuru we Bruce basanzwe bakorera indirimbo umuramyi Israel Mbonyi. Ntaganda Pascal na Irene basengera Christian Life Assembly i Nyarutarama, Claude abarizwa muri ADEPR, Jordan Murangwa abarizwa muri Peuple de Dieu i Nyamirambo. 

Itsinda rya One Voice rigizwe n'abasore bane

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UBUNTU BWE' YA ONE VOICE


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND