RFL
Kigali

Iyo bisigaye turabimena! Haba hagiye kuboneka igisubizo ibiribwa byamenwaga bikabyazwa umusaruro?

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:21/03/2023 18:58
0


Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi, hamenwa cyangwa se hangirika ibiribwa byinshi ku buryo buteye ubwoba, ibi kandi bikaba mu gihe hari abandi benshi bakigorwa no kubona ibiryo bashyira ku meza.



Ibi biribwa bimenwa haba harimo ibiribwa ndetse n'ibiryo bivuye mu ngo, mu masoko, mu maresitora, mu nganda n'ahandi.

Uko ibi biribwa bimenwa ku bwinshi, ni nako hari n’abantu bakirwana no kubona ibyo barya. 

Ikigo African Economy Network, ACEN, gitangaza ko mu myaka 30 iri imbere, umugabane wa Afurika ushobora kuziyongeraho nibura abantu miliyari, bazaba bakeneye kugaburirwa. Uyu mubare ushobora kuzaza unongera umubare w’ibiribwa bikomeza kwangirika, tutibagiwe umubare w’abashonje.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura miliyari imwe n’igice ya toni ku mwaka z’ibiryo, byangirika ku isi.

Mu Rwanda, ikimoteri cya Nduba cyakira imyanda yo mu mujyi wa Kigali, mubyo cyakira nibura hafi 70% aba ari imyanda y’ibiribwa, ni ukuvuga ibiryo bitetswe bimenwa ndetse n’ibiribwa yaba ibiturutse mu isoko byangiritse, mu ngo byangiritse bitaratekwa n’ibindi bifitanye isano n’ibiribwa.

Uretse kuba biba byangiritse nyamara hari ababikeneye badafite ibyo barya, biba binahombeye ba nyirabyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu masoko nk’ahantu hakunze kugaragara ibiribwa ku bwinshi, abahakorera ubanza bamaze kumenya agaciro k’ibyo barangura.

Chantal Iribagiza, umubyeyi ucururiza imbuto mu isoko rya Nyarugenge, mu kiganiro n’inyaRwanda.com yagize ati: “Turangura ibyo turi bucuruze bigashira. Maze umwaka nkorera muri iri soko ariko sindabona tumena ibiribwa, kuko turangura dukurikije ibyo abakiriya bakenera. Niba abakiriya bakugurira bakenera ibiro 20 nibyo ugura. Ntabwo tujya tubimena.”

Uyu mubyeyi yongeyeho ko we na bagenzi be ariko babigenza kuko babonye amahugurwa mu mwaka ushize abakangurira kurangura ibyo bari bumare, “cyangwa se twanabona byenda gupfa tukabitanga kuri make. Mu isoko ntabwo tukimena ibiribwa”.

Chantal uba mu muryango ugizwe n’abantu bane, yatubwiye ko kandi no mu rugo iwe nta biryo bajya bamena, kuko ngo bateka ibyo bari bumare. 

Mugenzi we bakorana, Uwumukiza Justine ucuruza imboga, inyanya, ibitunguru n’ibindi bijyanye n’imboga, nawe aganira n’inyarwanda yadutangarije ko nawe ariko abigenza, gusa ko mu rugo hakiri imbogamizi.

Nk’umukobwa ucyibana, yavuze ko we rimwe na rimwe “hari igihe ibiryo bisigara nkabimena.” Tumubajije niba yashimishwa no kubona uburyo bwamufasha kubyaza umusaruro byabindi amena, asubiza agira ati: “Byanshimisha cyane”.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe muri Kigali Convention Center, hamuritswe umushinga wo gufasha inganda nto n’iziciriritse gukora ubukungu bwisubira “Circular Economy” hibandwa by’umwihariko mu kubyaza inyungu ibiribwa byangirika cyangwa se by’imyanda, umushinga bise “Circular Food Systems for Rwanda” ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari ukubyaza umusaruro ibiribwa byangiritse cyangwa se imyanda y’ibiryo bikabyazwamo ibindi bintu (ubukungu bwisubira).

Ni gahunda yo gufasha imishinga izakora cyangwa ikora ku bukungu bwisubira, mu kugabanya ibiribwa bipfa ubusa mu kubibyaza inyungu no kubungabunga ibidukikije.

Iyi gahunda izamara imyaka itatu izafasha nibura imishinga 20 izaba yatoranyijwe, aho mu kiciro cya mbere hazatoranywa imishinga 7 ifashwe mu gihe cy’amezi atandatu, indi irindwi ikurikira nayo ifashwe mu gihe cy’amezi atandatu hanyuma nanone hafashwe irindwi ya nyuma mu gihe cy’amezi atandatu nk’uko twabitangarijwe na Sylvie Mugabekazi, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kunoza imikoreshereze y’umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe “Cleaner Production and Climate Innovation Centre”, ifite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Aganira na InyaRwanda nyuma y’imurikwa ry’uyu mushinga, yagize ati: “Ubusanzwe hari ibikorwa dusanzwe dukora by’ubucuruzi bisanzwe byo gukora ibyo bavuze bakora mu bucuruzi, niba ari ugukora ibinyobwa agashyiramo ibyo akeneye, agatunganya agashyira ku isoko ariko ugasanga ku ruhande no mubyo bakoze, hari ibyagiye biboneka bitakoreshejwe. Ibyo nakwita nk’imyanda. Ni ukongera kubakangurira kubibona ibyo byabonetse by’imyanda nk’andi mahirwe yo kubona ubukungu. Ndavuga ngo ni ‘generation of income’. Ni ukubafasha kongera kubonamo ayo mahirwe bakongera bakabikoresha, cyangwa ibyo badakoresheje ntibijye mu kimoteri, ahubwo bikaba byahabwa abandi.”

Yongeraho ko “inshingano zacu zijyanye no guteza imbere ibikorwa birengera ibidukikije, ndetse no guhanga udushya mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Umuyobozi w’uyu mushinga “Project Manager”, Eric Ruzigamanzi, umukozi wa World Resources Institute “WRI” yadutangarije ko iyi gahunda y’uyu mushinga “Igamije gufasha abantu kugabanya ibintu byangirika.

Ati: “Hano turi kuvuga kubijyanye n’ubuhinzi cyangwa se Food System, aho dufite ibisubizo bifasha abantu kugabanya ibyo kurya byangirika, cyangwa se n’ibyangiritse byageze mu ngo, buriya hari technologies zishobora gukoreshwa kugira ngo biriya byangiritse byageze mu ngo, ibingibi tumena mu buryo busanzwe, bishobora kuvamo ikindi kintu.”

Eric Ruzigamanzi, Umukozi wa WRI, akaba n’umuyobozi w’Ubuki mushinga “Project Manager”

Akomeza avuga ko “Bishobora kuvamo ibyo kurya by’amatungo, bishobora kuvamo ifumbire, bishobora kuvamo n’ibindi bitandukanye...” mu rwego rwo kugabanya ibyangirika no kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda, (NIRDA) Dr. Christian SEKOMO BIRAME aganira n’InyaRwanda.com yavuze ko “Isi ubungubu ibangamiwe n’ikibazo cyo gukomeza gupfusha ubusa ibiryo, ibyo duhinga, twamara kubisarura ugasanga hariho igice kinini cyangirika kitageze ku isoko, kidakoreshejwe n’abantu. Rero ino ‘Circular Economy for Food System icyo dushaka kureba, ni ukureba ese ni gute twajya turushaho gukoresha ibiryo neza, tugabanya ibyangirika? Twangiza byinshi nanone ugasanga hari igice kinini cy’abaturage gishonje kitabona ibiryo.”

Dr Christian SEKOMO BIRAME, umuyobozi Mukuru wa NIRDA

Ari: “Mwabonye ko mu kigereranyo, barerekana ko ari miliyari imwe n’igice ya toni ku mwaka z’ibiryo byangirika ku isi. Rero ikigamijwe mu gutangiza iki kigega kigomba gufasha izi nganda n’abari muri ‘Circular Food System’ ku isi ni uko mu Rwanda dushaka kureba uburyo bwaba buhamye, bwatuma duhuza gukura umusaruro mu mirima, kubigeza ku masoko, tugabanye byinshi byangirika.”

Bamwe mu bakora mu Nganda zifite aho zihuriye n’ibiribwa, basanga iyi gahunda izabagirira akamaro, yaba mu kazi kabo ndetse no gufasha mu kugira ngo ingano y’ibyangirika igabanuke cyangwa se iveho burundu.

Uwitwa Nizeyimana Noel, akaba umuyobozi wa Green Care Rwanda Ltd, ikompanyi nyarwanda itunganya imyanda, aganira na InyaRwanda yavuze ko 80% by’imyanda batunganya ari imyanda ibora, anongeraho ko iyi gahunda izabafasha kurushaho kurengera ibidukikije no kugera ku ntego zabo kuko bari bagifite imbogamizi y’ubushobozi buke.

Green Care Rwanda yifuza kuba yakubye hafi kabiri umusaruro mu myaka ibiri iri imbere kuko “tugeze kuri capacity yo gukora toni 600 ku mwaka y’ifumbire y’imborera, inoze neza, tukaba twifuza ko mu mwaka wa 2025 tuzaba tugeze kuri toni 1000, ni muri ubwo buryo rero tugomba kongera ‘technology’, kongera abakozi, ndetse no kwagura amasoko kugira ngo tubashe kugera kuri iyo ntumbero.”

Kugira ibi byose bigerweho, Sylvie Mugabekazi yavuze ko hakenewe kongera “ubumenyi, technologie, noneho tukabona n’amafaranga yo kubikora bityo n’isoko rikaguka kugira ngo tubashe kuba twakemura ikibazo gihari.”

Sylvie Mugabekazi, Umuyobozi w’agateganyo wa Cleaner Production and Climate Innovation Centre 

Circular Food Systems for Rwanda, ni umushinga watewe inkunga na IKEA Foundation, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resources Institute (WRI), mu Rwanda hakaba harimo umufatanyabikorwa witwa Cleaner Production And Climate Innovation Center ikorera muri NIRDA; ku rwego rwa Afurika bagakorana na African Circular Economy Network (ACEN) n’indi yitwa African Circular Economy Alliance (CEA) naho ku rwego rw’isi bagakorana na PACE (Platform for Accelerating the Circular Economy) n’indi yitwa Resonance.

 

Eric Ruzigamanzi asobanurira abitabiriye ibijyanye n’uyu mushinga

Abitabiriye imurikwa ry’uyu mushinga 

Bose bari bakurikiye ibyo barimo gusobanurirwa ku mushinga uje kubyaza umusaruro imyanda y’ibiribwa 


Ni umushinga uhuriweho n’ibitotsi binyuranye 

Uhagarariye African Circular Economy Network (ACEN) asobanurira abitabiriye ibyo yabateguriye “Presentation”


Abakora mu bijyanye no gutunganya imyanda bamuritse ibikorwa byabo 


Banaboneyeho umwanya wo gusobanurira ababazaga ibijyanye n’ibyo bakora 



Hanafashwe ifoto y’urwibutso ku bitabiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND