RFL
Kigali

Iyo wica inyoni burya ngo nawe uba wiyica! Ese inyoni zitumariye iki?

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:16/04/2023 13:06
0


Mu isi y’abazima harimo urusobe rw’ibinyabuzima. Muri urwo rusobe, hagaragaramo abantu, ibisimba, utunyamaswa dutoya, ibyatsi, ibiti, n’ibindi. Muri make, ibinyabuzima biba ku butaka ndetse n’ibinyabuzima biba mu mazi.



Muri ibyo binyabuzima byose, biba bifite uburyo bifashanya, byunganirana, mbese bigirirana akamaro bimwe ku bindi.

Burya iyo batubwira kubungabunga biriya, ntabwo aba ari ukubikunda gusa n’ubwo nabyo birimo, ahubwo ni uko biba bidufitiye akamaro.

Bimwe mu binyabuzima dukunze kudatindaho cyane, kugeza ubwo bamwe babyica cyangwa babihungabanya uko bishakiye, ni inyoni.

Inyoni mu moko yazo menshi atandukanye zigirira akamaro umuntu, nawe akazigirira akamaro.

“…Nk’igihunyira gishobora guhiga imbeba nijoro zishobora gutera uburwayi umuntu, ni ubuhanga Imana iba yarazihaye (inyoni). Nk’izitwa ‘scavengers’ zisukura Pariki ni ukuvuga ngo zirahanagura, zikuraho ibisigazwa tuvuge nk’iyo intare yishe imbogo, yiriraho ikigendera, ariko hari nk’inyoni tugira bita inkongoro, ibikona biriya byose muzi, ziragenda zigasukura pariki, (zikarya) biriya bisigazwa bishobora gutera indwara izindi nyamaswa ziba ziri hariya. 

Urumva rero ko inyoni zifite akamaro kenshi gakomeye, dukwiye kuzitaho tukazibungabunga, buri wese ibijyanye n’inyoni akabigira ibye.” Ibi twabitangarijwe na Muhire Jean Damascene, Umuyobozi akaba ari nawe washizenze Jakana Birding Tours, Kompanyi Nyarwanda y’Ubukerarugendo buteza imbere cyane cyane ubukerarugendo bw’inyoni.

Muhire Jean Damascene ufite uburambe mu bukerarugendo bw’inyoni 

Muhire avuga ko hariho n’inyoni zirya udusimba dushobora kwanduza indwara abantu nk’imibu itera malariya,.... Muri izo nyoni harimo n’uducurama.

Doctor William Appollinaire, impuguke mu byerekeranye n’ibidukikije, nawe twaraganiriye.

Dr William Appollinaire, umwe mu banyarwanda bafite ubumenyi buhambaye mu bidukikije

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nawe yadutangarije ko inyoni zidufasha kwirinda udukoko dushobora kwangiza ubuzima bw’abantu nk’inyoni zirya imibu ndetse n’inyoni zirya udusimba dushobora kwangiza ubuzima bw’inyamaswa, aduha urugero rw’inyange zishitura inka.

Yakomeje kandi adutangariza ko hari inyoni zirya nk’ibinyamujonjorerwa n’utundi dusimba turya ibyatsi byo mu gishanga, kuburyo izo nyoni zitariye utwo dusimba, twaba twinshi mu gishanga “noneho utwo dusimba tukagabanya ubushobozi bw’igishanga bwo kugotomera umwuka wangiriza ikirere, byabindi twita ‘carbon sequestration’ mu rurimi rw’icyongereza.”

Yatubwiye kandi ko hari inyoni zirya udusimba twangiza imyaka tugatuma itera, aduha urugero rw’ikawa zigira udusimba tumeze nk’utunyabwoya “maguru ijana” kuburyo inyoni zitaturiye ikawa irarumba.


Yongeraho ati: “Inyoni zimwe zitwara utubuto zikatuvana ahantu hamwe, zigakora ingendo ndende zikatujyana ahandi. Hari utubuto ‘seeds’ tudashobora kumera tutanyuze mu nyoni. Kwa kundi tunyura mu rwungano ngogozi rw’inyoni, inyoni ikaturya ikatwituma, hari ibintu iba yadushyizeho kuburyo utwo tubuto tubasha kumera, kandi turamutse tutariwe n’inyoni tudashobora kumera.” Aha ni hamwe usanga hari ibimera biri mu mashyamba hirya no hino kandi nta muntu wabiteyeyo.


Byinshi mu bihingwa tubona, ibiti, amashyamba aduha umwuka duhumeka, burya biba byarabanguriwe n’inyoni “Urugero; ibitoki, amapapayi, ibigoli, n’ibindi. Iyo utunyoni tugiye ku giti kimwe cyangwa se ku gihingwa kimwe, kwa kundi tujya kunyunyuza wa mushongi uryoherera uri mu rurabo rw’igihingwa, burya twa tuntu “pollen” tubangurira igihingwa ku kindi turagenda tukajya ku mababa, ku tuguru, hehe hose, noneho inyoni yajya ku kindi gihingwa kigenzi cya cyakindi noneho ugasanga habaye ibangurira, umusaruro ukaba wakwiyongera mu buhinzi.”

Muri make akamaro k’inyoni mu buzima bwa muntu ni “Ntasimburwa”.

Twabana gute n’inyoni? Ese ni ibihe bibazo inyoni zihura nabyo akenshi ari twe twabigizemo urugare?

Hari ukuntu abantu tuvuga ko inyoni zitwonera, aha ndavuga ku bahinzi, bigatuma bashyira mu murima ibituma inyoni zitageramo nka “Kadahumeka” zirukana inyoni.

Bwana Muhire Jean damascene avuga ko abantu bari bakwiriye gutera ibiti by’imbuto zirya ndetse no gushyira utu “vase” mu mirima bashyiramo ibiryo byazo, nk’uko mu bihugu byateye imbere babikora. Ibi bituma zibona ibyo zirya kandi ntizibonere.


Mu bibazo dutera inyoni kandi, hari ukuntu abantu bahinga aho inyoni zabaga, cyangwa se bakaharagira ugasanga ibyo zaryaga babikuyeho ndetse n’aho zari zituye harangiritse. Ibi bituma zihava zigahunga, kuko ziba zanga kwicwa n’inzara cyangwa kugirirwa nabi.


Urugero rumwe ni imisambi yari igiye gucika mu gihugu iyo hatabaho uburyo bwo kuyibungabunga.

Hari kandi n’uburyo bw’imyubakire butorohera inyoni kuko ariya mazu y’imiturirwa unyuraho ukireba buriya n’inyoni irahanyura ikireba, ariko yo ntiba yireba ubwiza cyangwa uko yambaye, ahubwo igira ngo nta kintu gihari ahubwo ikibaza ko iri kubona mugenzi wayo bityo igakomeza ikigurukira ni uko igakubitaho agatuza igapfa.


 Aya macupa ya pulasitiki bajya batubuza kujugunya aho tubonye hose, burya iyo tuyajugunye mu mazi “usanga wenda nk’imbata yarakubisemo umunwa igicupa kikayifata ahangaha, ikazarinda ipfa” kuko umunwa ufatamo ntuvemo kandi ntibe igishoboye kurya kuko itabasha kucyikuraho. Ibi ni kimwe n’izindi nyoni zo mu mazi zifite umunwa ujya kumera nk’uw’imbata cyangwa inkware, uruyongoyongo n’izindi.

Ibindi dukora bikangiriza inyoni cyangwa bikazica “ni ibintu bijyanye n’amashikarete. Muhire yakomeje atubwira ko “amashikarete iyo ukajugunye hasi, inyoni ziragafata. Iyo ikariye rero karagenda kagafata mu gifu ntibashe kukituma, noneho inyoni igapfa.”

Ubusanzwe inyoni zitungwa n’iki? 

Burya ngo inyoni mu moko yazo atandukanye ni nako zitungwa n’ibintu bitandukanye. Nk’izibera muri pariki hari iziba ku mazi (Water Birds) zitungwa n’amafi n’utundi dusimba tuba mu mazi n’utunyorogoto two ku mazi, izibera mu mukenye (Savana Birds) zitungwa n’udusimba tunyuranye turimo nk’inigwahabiri, izibera mu biti zikarya imbuto zabyo, imbuto zo mu biti byo muri pariki, izibera mu bishanga zigatungwa n’utunyorogoto two mu bishanga n’utundi dusimba duto tuhaba.

Inyoni zikurura ba mukerarugendo ndetse zikanarinda ‘stress’

Inyoni zishobora gutanga amafaranga kuko zikurura ba Mukerarugendo baza kuzireba, mu bushakashatsi, ndetse n’abaza kuzisura bashaka kwivura ‘stress’, bakadusigira amafaranga.


Dr Appollinaire avuga ko “Hari nk’ahantu usanga mu mavuriro bafata amajwi y’inyoni bakazifata amajwi bakajya bayumvisha nk’abana barimo kubabara, bakumva amajwi y’inyoni bagubwe neza.”

Ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bumaze gutera imbere n’ubwo abanyarwanda benshi batari babimenya, kandi ni kimwe mu bintu bivura umunaniro ‘stress’ kubera kureba inyoni.

Mu Rwanda ahantu henshi hanyuranye ushobora kuhabona inyoni, kuko ndibaza ko n’aho utuye bigoye ko bwakwira utumvise inyoni ivuga; gusa niba bijya bibaho uzibaze ikibitera ugikemure.

Hari ahantu hagera kuri harindwi wasanga inyoni mu Rwanda, habera ubukerarugendo bw’inyoni; harimo amapariki ane y’igihugu nko mu Akagera ushobora gusangamo nk’ubwoko butandukanye bugera kuri 480, Ishyamba rya Nyungwe wasangamo amoko 310, aha muri Nyungwe hakaba harimo n’izo utasanga ahandi; mu Birunga hari 200, Nyandungu Eco-Park harimo amoko arenga 100 y’inyoni, Gishwati Mukura, Kivu Belt wahasanga inyoni zo ku mazi, mu Bugesera ni akarere keza gafite ibiyaga bigera ku icyenda dushobora kureberaho inyoni nka za Kidogo, Rweru, Birayi, Cyohoha, n’ahandi.


Ushobora kandi gutemberera Nyarutarama, Mont Kigali n’ahandi ukabasha kubona inyoni. Mu Rwanda dufite amoko y’inyoni agera muri 704.

Inyoni twazirinda zikaramba natwe bikatugirira akamaro. Twabigenza gute?

“Inyoni zikunda kwibera mu biti, zikunda kwibera ahantu h’ibishanga. Igihe rero turinze, dusigasiye umwimerere w’amashyamba kimeza yacu ndetse n’ibishanga, icyo gihe tuba muri make turinda inyoni. Zibasha kwiyongera mu buryo butabangamiwe.” Nk’uko Dr Appollinaire abivuga. 

Akomeza avuga ko ari naho zibonera ibizitunga. Avuga kandi ko habaho kwirinda guca imihanda myinshi mu mashyamba, kuko inyoni nyinshi zitinya kuba hafi y’imihanda, bigatuma zihunga.

Ashishikariza abanyarwanda gutera ibiti bya Gakondo kuko inyoni zikunda cyane kubyarikamo kandi zikunda cyane imbuto zabyo. 

 Ati: “Ahangaha nashishikariza y’uko twagerageza gutera ibiti bya gakondo mu mirima yacu tukabivanga n’imyaka hafi y’imigezi, hafi y’imikoki, hafi y’imihanda, mbese hahantu hose hashobotse, ...”

Inyoni kandi ngo “iyo zitumye, zituma ya fumbire ikize cyane kuri azote, ibasha gufumbira imirima iri hafi ya bya biyaga cyangwa se hafi y’ibishanga” byabungabunzwe zikabamo. 


Dr Appollinaire kandi asaba abanyarwanda kudakoresha imiti ya kizungu yo kurwanya udukoko mu myaka kuko yangiriza inyoni, asaba ko hashakwa uburyo bushoboka bwose hagakoreshwa imiti iri “organic” zitabasha kwangiriza inyoni, byanashoboka hagakoreshwa “imiti iva mu byatsi byacu bya gakondo… mu bintu bya kamere by’iwacu”.

Yasoje asaba ubuyobozi gukomeza gushyiraho amabwiriza ajyanye no kurengera inyoni muri rusange kugira ngo tubashe kuzibungabunga, ndetse tugashishikariza no mu mashuri kujya bigisha ubwiza bw’inyoni mu mashuri, mu masomo y’abana, abana bagakura bakunda inyoni ndetse banabasha kuzirinda. 

Kugeza ubu, “Umuntu iyo aramutse asenye icyari cy’inyoni afungwa imyaka ibiri yose”.



Inyoni ni n’ibiremwa Imana yaremye mu buryo ubireba ijisho ntirihage










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND