RFL
Kigali

Jean Luc Ishimwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yakuye mu nyigisho za Apotre Gitwaza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/03/2019 16:20
0


Umuhanzi Jean Luc usanzwe ukora indirimbo zirimo iz’urukundo n’iz’ubuzima busanzwe mu ntagiriro z’uyu mwaka yakoze indirimbo ya Gospel igendanye no guhanura urubyiruko mu kureka ibyarubase, akaba ari inganzo yakuye kuri Apotre Gitwaza.



Iyi ndirimbo Jean Luc yayise ‘Ndihannye’ nk’uko yabitangarije INYARWANDA. Yavuze ko iyi ndirimbo yaturutse ku nyigisho za Apotre Gitwaza ubwo yari mu materaniro y’urubyiruko maze mu nyigisho ze agasaba urubyiruko rwananiwe kureka ingeso mbi kwigira imbere akabasengera bagakizwa byuzuye.

Jean Luc Ishimwe

Indirimbo ya Jean Luc ivuga ku kwihana kuzuye

Jean Luc wari uri gukurikirana ayo materaniro kuri Televiziyo yumvise bimukozeho cyane arebye ukuntu urubyiruko rukoraniye hamwe ngo basengerwe imbere y’imbaga y’abantu benshi batandukanye kandi babizi neza ko ibyo biri kunyura kuri Televiziyo. Nk’umuhanzi ngo yahise yumva ari ubutumwa bwiza yanyuza mu ndirimbo yise ‘Ndihannye’.

Jean Luc Ishimwe

Indirimbo 'Ndihannye' ya Jean Luc Ishimwe yaturutse ku nyigisho za Gitwaza

Uyu musore uhugiye cyane mu gukora Album ye ateganya kuzamurika umwaka utaha wa 2020 nk’uko yabitangarije INYARWANDA, ari kuyifatanyaho na bamwe mu bahanzi batandukanye. Nyuma yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Jean Luc azashyira hanze amashusho ya ‘Sunshine’ indirimbo yashyize hanze kuri St Valentin uyu mwaka turimo wa 2019, aho yavugaga ku musore wifuza gutera ivi ngo asabe umukunzi we ko yamubera umugore.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Narihannye' yavuye mu nyigisho za Gitwaza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND