RFL
Kigali

Jimmy Gatete ku myitozo ya AS Kigali i Kinshasa – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2021 10:38
1


Umunyabigwi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete, yitabiriye anakurikira imyitozo ya mbere ya AS Kigali i Kinshasa, aho yitegura umukino wo kwishyura muri CAF Confederations Cup izahuramo na Daring Club Motema Pembe ‘DCMP’ ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021.



AS Kigali yageze muri DR Congo ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira, icumbikirwa muri Leon Hotel yari icumbitsemo uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete Abanyarwanda bise ‘Rutahizamu w’Abanyarwanda’ uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mpamvu ze bwite.

Jimmy Gatete usanzwe aba muri Amerika, yakiranye urugwiro iyi kipe itozwa na bamwe mu bo bakinanye ndetse banakoranye amateka akomeye mu Amavubi, barimo umutoza mukuru Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa na Mutarambirwa Djabil.

Gatete wibukwa n’Abanyarwanda kuba ari we wabaye umusemburo wo kugira ngo u Rwanda rukine igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu 2004, yitabiriye imyitozo ya mbere ya AS Kigali yabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, AS Kigali ifite akazi gakomeye ko gutsinda DCMP byibura ibitego 2-0, kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu muri Confederation Cup, nyuma yo gutsindirwa mu rugo ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

Uyu mukino uzabera kuri Stade des Martyrs mu mujyi wa Kinshasa, ndetse bikaba byitezwe ko uzakurikirwa na Jimmy Gatete.

Jimmy Gatete yitabiriye imyitozo ya mbere ya AS Kigali

Jimmy Gatete yongeye kwishimira kubona abanyarwanda barimo n'abo bakinanye mu kibuga

AS Kigali yakoze imyitozo ya mbere yitegura umukino ukomeye wa DCMP ku Cyumweru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizuwiteka Landouard2 years ago
    Nubwo ndumufana wa APR ark nifurije AS KGL itsinzi p





Inyarwanda BACKGROUND