RFL
Kigali

Jules Ulimwengu yatwaye igihembo cya SKOL na MG nk’umukinnyi wa Gicurasi 2019 muri Rayon Sports-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2019 20:39
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2019, Jules Ulimwengu rutahizamu wa Rayon Sports yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri iyi kipe mu kwezi kwa Gicurasi 2019 bityo ahiga Manzi Thierry na Sarpong Michael.



Ulimwengu Jules yafashije Rayon Sports kwitwara neza mu minsi ya nyuma ya shampiyona 2018-2019 baje gutwara bahigitse APR FC itamerewe neza muri uyu mwaka w’imikino.

Jules Ulimwengu yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 ndetse anabafasha kongera ibitego muri shampiyona.


Muvunyi Paul (Ibumoso) Perezida wa Rayon Sports na Ivan Wullfaert (Iburyo) umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd bashyikiriza igihembo Ulimwengu Jules

Nyuma y’amajwi yahawe n’abafana batora baciye ku mbunga nkoranyambaga za SKOL na March’ Generation Fan Club bityo uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi atwara igihembo ku nshuro ye ya mbere kuva yagera muri Rayon Sports.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Jules Ulimwengu yavuze ko nta byinshi yavuga uretse gushimira abafana, abayobozi n’abakinnyi ba Rayon Sports kuko ngo ibyo yagezeho muri iyi kipe hari uruhare babigizemo.

“Mbere na mbere ndashimira abayobozi ba Rayon Sports, abafana n’abakinnyi dukinana muri Rayon Sports. Ibyo nakoze muri Gicurasi byose ni uko mwari muhari”. Ulimwengu


Ulimwengu Jules rutahizamu wa Rayon Sports 


Ulimwengu Jules ateruwe n'abafana 

Iyi gahunda yazanywe bwa mbere n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rihuza abibumbiye mu cyo bise March’Generation Fan Club. Nyuma ni bwo baje kwihuza n’uruganda rwa SKOL muri gahunda yo kugira ngo igikorwa kigire ingufu n’agaciro kisumbuyeho.






Ulimwengu Jules ahabwa igihembo byari itandukaniro kuko kuva cyatangizwa bwari ubwa mbere hitabira Ivan Wullfaert umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd

PHOTOS: Jean Nsanzabera





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND