RFL
Kigali

KALISA Kenneth yateguye igitaramo gifite intego yo kongera gusana igicaniro, gusengera itorero n'igihugu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2019 17:24
0


Umuramyi KALISA Kenneth ku nshuro ya kabiri agiye gukora igitaramo yise Prophetic Awakening Worship Evening gifite intego nyamukuru yo kongera gusana igicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gusengera itorero n'igihugu.



Iki gitaramo 'Prophetic Awakening Worship Evening' mu magambo y’ikinyarwanda ni 'Umugoroba wo kuramya k’ubuhanuzi bw’ububyutse'. Ni gikorwa kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri kikaba kizaba tariki 8 Werurwe 2019 kuri Eglise Vivante Kimihurura aho benshi bakunze kwita mu Kanogo kikazatangira saa Kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa Sita z’ijoro.

Kalisa Kenneth ubwo yasobanuraga intego nyamukuru y'iki gitaramo yagize ati: "Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ukongera gusana igicaniro cyo kuramya no guhimbaza (restoring the altar of praise and worship) ndetse no gusengera itorero cya Kristo ndetse n’ibihugu byacu duhereye ku gihugu cyacu cy’u Rwanda."

Yavuze ko uzigisha ijambo ry'Imana ari Pasiteri KABANDA Stanley ndetse hazaba hari n’abaramyi bamwe bakomeye muri iki gihugu nka; Aime Uwimana, Patrick Rene, Rachel Uwineza, Fabrice Intarebatinya, Maya Nzeyimana n’umucuranzi w’umunya-Nigeria ucuranga Saxophone witwa Samuel Mesole. Yunzemo ati: "Ntuzabure tumira na mugenzi wawe."

Kalisa Kenneth yasoje agira icyo yizeza abazitabira iki gitaramo. Yagize ati: "Ubutumwa buto naha buri muntu wese uzitabira iki gikorwa ni uko mwazaza mwiteguye kugirana ibihe by’umwihariko n’Imana kugira ngo utazataha uko waje. Umuziki mwiza uzaba uhari n’abawukora b’abahanga bazaba bahari ndetse ushobora no kuzumva ibisa n’ibyo wumvise ahandi ariko uzazane umutima wumva unyotewe Uwiteka kugira ngo utazataha uko waje."


Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND