RFL
Kigali

Kanombe: Bakoze Ijoro ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/04/2019 16:26
0


Ku munsi w’ejo tariki 9 Mata 2019 nk’uko u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murenge wa Kanombe bagize ijoro ryo kwibuka nyuma yo gusubika urugendo rwo kwibuka rwagombaga kuribanziriza.



Muri iri joro ryo Kwibuka, Bishop Samedi Theobard wo muri Miracle Center yatangije isengesho, habaho umunota wo kwibuka maze umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Kanombe, Sylvie Akayisenga atanga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye iki gikorwa. Dr. Felicien yatanze ikiganiro mu gufasha abari muri iryo joro ryo kwibuka, ngo barusheho kumenya aho u Rwanda rwavuye, aho ruri ndetse n’aho rugana anakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abibutsa ko ubu u Rwanda ari rwiza kandi Jenoside itazongera kubaho ukundi.



Dr. Felicien yatanze ikiganiro

Umubyeyi witwa Gorette yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe kitari cyoroshye habe na gato ariko kandi ashimira cyane ingabo zari iza RPF Inkotanyi ku gikorwa cy’ubutwari budasanzwe, ko zabaye abacunguzi ba benshi bagahagarika Jenoside aho amahanga yari ari kurebera kandi afite ubushobozi bwose bwo kuyihagarika nyamara Inkotanyi zigakora ibyo zari zishoboye kandi zikabikora neza


Gorette yatanze ubuhamya

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kanombe, bayobowe n’uwitwa Mutoni Gilerte bibutse mu buryo bwo gusoma amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma umubyeyi wari intumwa ya IBUKA atambutsa ubutumwa bwe bwuzuye ihumure ku bacitse ku icumu rya Jenoside ndetse no guhamiriza abanyarwanda bose ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.


Urubyiruko rwibutse mu buryo bwo gusoma amazina

Umuhanzi, Grace yafashije abo mu murenge wa Kanombe kwibuka mu buryo bw’indirimbo naho Hon. Muhongayire Christine wari umushyitsi mukuru muri iri joro ryo Kwibuka, afatanya n’intumwa ya Ibuka mu gucana urumuri rw’icyizere ku bitabiriye iryo joro anatanga ubutumwa butari kure y’ubw’abandi bagiye batanga bwo guhumuriza abanyarwanda.




Hacanywe urumuri rw'Icyizere



Abasirikare ba RDF bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Kanombe mu gikorwa cyo #Kwibuka25



AMAFOTO: Ndibyariye Benjamin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND