RFL
Kigali

Karongi: Ku Mubuga mu mugoroba wo #Kwibuka25 abana bo muri AERG batanze ubutumwa bw'ihumure

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/05/2019 12:16
0


Mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2019, nyuma yo kuva ku Murangara nyuma y’umugoroba wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka ku Mubuga muri Karongi urubyiruko rwo muri AERG rutanga ubutumwa bw’icyizere bigaragara ko u Rwanda rufite ejo hazaza heza.



Ni mu murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba ahari urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyinguye imibiri y’abatutsi barenga 11,000 harimo abenshi biciwe muri Kiliziya Gatolika iri aho urwo rwibutso ruherereye.

Abanyeshuri bo muri AERG yo mu kigo cya ES Mubuga mu butumwa bwabo banyujije mu ndirimbo bavuze ko ‘Nta n’umwe wahisemo uko avuka;’ Mu miririmbire yabo yuzuye ihumure bagize bati “Hora turi kumwe, hora turi abawe. Amateka yawe yose tuzayasigasira tukurinde kuko uri mu mitima yacu. Rwanda ihorere turi kumwe. Ndabona ubwiza mu maso hawe, ndabona akanyamuneza mu bawe, ndabona intsinzi mu banyarwanda tuzahora tubiharanira.”Bakomeje kandi bagira bati “Rwanda ihorere kuko uri mu mitima yacu. Mwaragiye muradusiga, twarabakundaga none dusigaye twenyine...Tuzaharanira kwiyubaka no kwigira. Ikivi mwasize tuzacyusa aho muri mubone ko mutibarutse ibigwari.”


Abanyeshuri bo muri ES Mubuga bahumurije abanyarwanda

Nyuma y’iyi ndirimbo, umwe mu bagize iyo AERG, umwana w’umukobwa ukiri muto witwa Nishimwe Esther yavuze umuvugo aho yabazaga ikibazo gihora mu mitima ya benshi no mu ntekerezo ndetse anakitirira umuvugo we aho yagiraga ati “Mwazize Iki?”. Mu muvugo we Nishimwe yatangiye agira ati “Mwazize iki mwa mfura mwe? Ko mu mwaka w’1959 habayeho igeragezwa rya Jenoside. Bamwe bagatangira kwitwa amazina abambura ubumuntu, uko twumva nyuma ngo Indege ikaba urwitwazo? Ese wowe wabikoze Byakumariye iki? Muruhuke, n'ubwo abenshi bapfuye bafite inyota yo kubona inkotanyi, barababeshyaga nta mirizo zifite. Nshimira cyane izo Nkotanyi ndetse na cyane Leta y'ubumwe.”


Bamwe mu bayobozi bo ku Mubuga

Madelene Mukarwego watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ‘Uko byagenze ibara umupfu.’ Uyu mubyeyi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye abyaye 5. Muri 1992 bishe abatutsi, barasahura, batwara inka. Nyuma birara mu nsina zabo barazitemagura n’ikawa z’abatutsi maze umwe mu bayobozi bari bakomeye icyo gihe azanwa n’indege atuka cyane Abahutu abibutsa ko insina n’ikawa ntacyo bapfa bagomba kurekera aho kuzitema, uwo bakwiye gutema bagatsemba rwose ari ‘Umututsi.’ Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kinini ndetse ikanashyirwa mu bikorwa hagamijwe ko ubwoko bwari ubw’Abatutsi bashira burundu.

Madelene mu buhamya bwe buteye agahinda, yavuze ko ibitero byari byinshi, barwanisha amabuye bitabara, abana bonkaga ababyeyi bamaze gupfa, ababyeyi bashakaga gusaba ko habanza kwicwa abana babo bo bakabica nyuma aho gusiga abana babo babonka ari intumbi cyangwa bakazapfa nabi batanahari ngo babarengere bya kibyeyi. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mubyeyi Madelene yari afite umwana wakororaga, akamupfuka umunwa ngo amwiyicire byibuze aho kugira ngo akorore, Interahamwe zumve aho bari zihabasange zibice nabi nyamara umwana akajya yanga gupfa kugeza n’ubwo amusabira imiti yanywa ikamuhuhura ariko umwana aranga abaho. Yavuze ku mugore wishwe wari utwite umwana agaragurika mu nda atarashiramo umwuka, abaturanyi babo bajya gusaba amazi bakabatuka, bakayabima.

Madelene yagize ati “Nta na hamwe hari ubwihisho. Byageze aho dukoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu, duhunga twiyita ko turi gushaka Abatutsi bari guhunga. Tugeze ku Ijwi dusanga umugabo wanjye niho yahungiye n'abana 2, nari nzi ko bose babishe babarangije. Ku Ijwi hari hariyo inzara ikabije cyane. Twaje kurokorwa n’inkotanyi i Gisenyi.” Ashimira cyane Ingabo za RPF ashimangira cyane ko ari abagabo. Mu buryo budasanzwe akaba ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse n’ikigega cya FARG bo bamufasha kumuvuza dore ko ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi bijya bimugaruka cyane.


Madelene yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abana bo muri AERG ya ES Mubuga bafatanyije n'abayobozi ndetse n'abari aho bose bacanye urumuri rw'icyizere, berekeza ku rwibutso ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barabunamira.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND