RFL
Kigali

'Karongi Tour' ya Trinity Worship Center yasize imitima y'abanyakarongi ihembutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2019 15:10
6


Karongi Tour ni igikorwa cy'ivugabutumwa itsinda rya Trinity Worship Center ryakoreye mu karere ka Karongi mu ntara y'uburengerazuba. Iki gikorwa cyabaye mu mpera z'icyumweru dusoje gisiga imitima ya benshi ihembutse.



Ni igikorwa Trinity Worship Center bakoze tariki 6 Mutarama 2019. Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA Peter MUGWANEZA uyobora itsinda Trinity Worship Center ryo mu Itorero rya EPR yatangaje ko iki gikorwa cy'ivugabutumwa bagitekereje mu rwego rwo kwagura umurimo w'Imana biyemeje kugeza kure hashoboka.

Peter Mugwaneza

Peter MUGWANEZA uyobora Trinity Worship Center

Umuyobozi wa Trinity Worship Center akomeza avuga ko iki gikirwa cyagenze neza cyane kurenza uko babitekerezaga dore ko nk'ubwitabire bw'abanyamuryango b'iri tsinda basagaga 67 ukongeraho n'abantu benshi b'i Karongi bitabiriye iki giterane.

Trinity Worship Center

 Trinity Worship Center babyiniye Imana biratinda

Bitewe n'uko abanyakarongi bari bategereje Karongi Tour byabaye ngombwa ko igitaramo gikomerezaho nta karuhuko kabayeho kuko abakristo bahisemo kuguma ku rusengero ntibataha mu ngo zabo ngo bagaruke nyuma ya saa sita nk'uko bimenyerewe.


Pastor wo muri Paroisse yabereyemo Karongi Tour

Abayobozi b'Itorero rya EPR muri Paroisse ya Kibuye aho Trinity Worship Center yari yasuye batangaje ko bakozwe ku mutima no kuba mu Rwanda hose ari bo iri tsinda ryahisemo kuzanira ibyo byiza.


Habayeho gufashwa mu buryo bukomeye


Bamwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza

KARONGI TOUR ni igikorwa cyanaranzwe no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku baturage bo muri ako gace bagera kuri 14,igikorwa cyakoze ku mutima abo baturage batishoboye batoranyijwe. Trinity Worship Center izwi cyane ku bihangano bitandukanye byo guhimbaza Imana. Indirimbo iheruka gushyira ahagaragara yitwa Isegonda.

KANDA HANO WUMVE 'ISEGONDA' YA TRINITY WORSHIP CENTER


 

By our reporter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Laïc 5 years ago
    Vyari vyiza cane. Mukomerez aho
  • Iranzi5 years ago
    Wowww IMANA ikomeze ibakoreshe ibyubutwari aba nibo dukeneye bibuka abadafite shine narugero, bakabegera
  • Fils5 years ago
    Imana ibahe umugisha,indirimbo nziza.
  • Andre Kamanzi 5 years ago
    Wow Mukomerezaho rwose ibikorwa byurukundo nibwo butumwa bukenewe muribibihe
  • Jules5 years ago
    Sindabona group ikora nk'ibyo mukora. Ni ubwa mbere nabona ivugabutumwa ririmo ibikorwa bikomeye byo kuvuza abantu. Ntibisanzwe!!!!!!!
  • Ubuzima5 years ago
    Trinity Worship Center mukomereze aho. Igihe ni iki cyo gusakaza ubutumwa ahantu henshi. God bless you





Inyarwanda BACKGROUND