RFL
Kigali

Karongi: Umuramyi Daniel Emma yungutse byinshi mu giterane cy'urubyiruko yaririmbyemo

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/01/2020 12:43
0


Umuramyi Daniel Emma ukomeje kumenyekana ku ndirimbo ye yitwa 'Nahisemo' yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ikintu gikomeye yungukiye mu giterane cy'urubyiruko yari yatumiwemo mu karere ka Karongi.



Daniel Ema umaze umwaka, akora umurimo wo guhimbaza Imana, mu giterane yari amazemo iminsi ibiri i Karongi yabwiye Inyarwanda icyo ahungukiye. Ati : "Nk'uko twabyibukijwe nk'urubyiruko ni ukubakira Uwiteka igicaniro, tugahora dushaka ubwiza bwayo. Ikindi mpakuye ni uko nk'umuhanzi utakundaga kuririmba Live ni ikintu gikomeye mpungukiye."


Iki giterane cyari kimaze iminsi ibiri.Bamwe mu bahanzi bari bagitumiwemo harimo David Mutambo Patrick, Emma Daniel, Narada Ministries n'abandi.

Patrick Mutambo Patrick

Umwigisha yari Pastor Mazimpaka Hortense wigishije uru rubyiruko kubakira Uwiteka igicaniro. Iri Jambo riboneka mu Itangiriro 17:7 no muri Yosuwa 8:30. Rishimangira ku kwibutsa abakilisitu kudategereza ijambo ry'umwigisha cyangwa undi muhanuzi ahubwo umukiranutsi wese ahore imbere y'Imana asenga ashaka ubwiza bwayo kandi agendera kure y'icyaha.

Pastor Mazimpaka Hortense

Iki giterane cyabereye mu itorero rya Believers Worship Centre rikuriwe na Pastor Hortense Mazimpaka. Emma Daniel yifashishije zimwe mu ndirimbo ze "Nahisemo na Yahweh zahembuye imitima ya benshi bitabiriye iki giterane.

Kanda hano urebe indirimbo ya Emma Daniel aherutse gushyira hanze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND