RFL
Kigali

Kenya: Jabidii na Eunice Njeri bahize abandi muri Groove Awards 2019, mu bihembo byatanzwe harimo n'imodoka-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/06/2019 19:09
0


Muri Kenya hatanzwe ibihembo bya Groove Awards 2019 ku bahanzi ba Gospel n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki wa Gospel bakoze kurusha abandi muri 2019. Jabidii, Eunice Njeri na Moji Short Babaa ni bo batwaye ibikombe byinshi. Mu buryo budasanzwe, abahize abandi bahawe ibihembo bitandukanye birimo n'imodoka.



Ni mu birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2019 bibera muri Mövenpick Hotel mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Eunice Njeri yabaye umuhanzi w’umwaka muri iri rushanwa rya Groove Awards Kenya ribaye ku nshuro yaryo ya 14. Ni mu gihe Jabidii wahatanaga mu byiciro 11, yatsindiye ibikombe bitanu ari byo ; Reggae/Ragga Song of the Year, Teens Choice Song of the Year, Collabo of the Year, Dance Style/Song of the Year na Song of the Year. Jabidii ukunzwe mu ndirimbo 'Shoot Satan', ahawe ibi bihembo mu gihe umwaka ushize yari yahawe igihembo cy'umuhanzi wigaragaje cyane mu buryo butunguranye.


Jabidii hamwe na mugenzi we Moji Short Babaa

Wahu Kagwe wahoze akora umuziki usanzwe (Secular music), yahawe igihembo cye cya mbere muri Groove Awards. Yahawe igihembo cy’indirimbo nziza y’amashusho. Benachi yabaye umuhanzi mwiza w'umwaka mu bahanzi b'abanyakenya bakorera umuziki hanze ya Kenya. Abahawe ibihembo bose hagendewe cyane ku majwi yavuze mu matora y'abakunzi b'umuziki, akaba ari amatora yamaze ibyumweru bibiri. Ibihembo bya Groove Awards biheruka gutangwa mu Rwanda mu mpera za 2018 aho umuhanzi w'umwaka yabaye Bosco Nshuti, umuhanzikazi w'umwaka aba Aline Gahongayire.


Ibyishimo by'ikirenga ku bahawe ibihembo bya Groove Awards Kenya 2019

Inkuru y'ikinyamakuru SDE cyo muri Kenya yanditswe kuri uyu wa Mbere n'umunyamakuru Stevens Muendo ivuga ko Eunice Njeri yahawe ibihembo bitandukanye birimo; gutemberera i Dubai mu gihe cy'iminsi itanu hamwe na Bonfire Adventures, gutemberera i Mombasa mu gihe cy'iminsi itanu nabwo ari hamwe na Bonfire Adventures, guhabwa ikarita yo guhamagara na Safaricom, guhahira muri 'Masoko' ya Safaricom ibifite agaciro k'amashiringi ibihumbi 30, guhabwa essence y'amashiringi ibihumbi 30 ndetse no guhabwa Headphones zigezweho za Pace Africa.

Mu bindi bihembo yahembwe harimo kugendera ku buntu muri Tax zitwara abagenzi ndetse yanahawe Tax ye ntoya izajya imufasha mu rugendo. Byinshi mu bihembo Eunice Njeri yahawe, ni nabyo byahawe Jabidii wegukanye ibikombe byinshi muri Groove Awards 2019 dore ko nawe yahawe Tax ntoya, essence y'ibihumbi 50 by'amashiringi ya Kenya, guhahira muri 'Masoko' ibifite agaciro k'ibihumbi 30 by'amashiringi ya Kenya, guhabwa Headphones za Pace Africa no gutemberera i Mombasa mu minsi 5 ari hamwe na Bonfire Adventures.

URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO MURI GROOVE AWARDS KENYA 2019

1. Artist of the Year – Eunice Njeri

2. Song of the Year: Vimbada – Jabidii, Moji Short Babaa

3. Music Video of the Year: Nifanane Nawe – Wahu Kagwe

4. Teens Choice Song of the Year: Vimbada– Jabidii, Moji Short Babaa

5. Collabo of the Year: Vimbada– Jabidii, Moji Short Babaa

6. Young Groover of the Year – Amani Gracious

7. Reggae/Ragga Song of the Year – China – Jabidii

8. Dance Style/ Song of the Year – Vimbada – Jabidii, Moji Short Babaa

9. Outstanding Contributor – RKay

10. Diaspora Artist of the Year – Benachi

11. Hypeman/MC of the Year – Timeless Noel

12. Song Writer of the Year – Pitson

13. Online/Digital Personality of the Year – Kabi and Milly for the WaJesus Family

14. Video Producer of the Year – Steve Mugo

15. The Audio Producer of the Year – Gideon Kimanzi

16. Breakthrough Female Artist of the Year – Emma Omonge

17. Breakthrough Male Artist of the Year – Baraka Musiq

18. Media Personality of the Year – Syombua Mwele

19. Praise and Worship Song of the Year:  Zaidi na Zaidi – Eunice Njeri

20. Coastal Song of the Year: Nakupenda – Eve Bahati

21. Central Song of the Year: Mutheani – Phyllis Mbuthia and Sammy Irungu

22. Nyanza Counties Song of the Year: Conqueror – Fenny Kerubo

23. Rift Valley Song of the Year: Kapchi – Mum Cherop

24. Eastern Counties Song of the Year – Stephen Kasolo

25. Western Song of the Year: Lwanda ni Yesu – Timothy Kitui and Ali Mukhwana


Eunice Njeri yabaye umuhanzi w'umwaka


Eunice Njeri
Ibihembo bya Groove Awards Kenya byatanzwe ku nshuro yabyo ya 14

REBA HANO 'VIMBADA' INDIRIMBO Y'UMWAKA MURI GROOVE AWARDS KENYA 2019,NI YO NDIRIMBO IKUNZWE CYANE


REBA HANO INDIRIMBO 'NIFANANA NAWE' YA WAHU KAGWE YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y'AMASHUSHO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND