RFL
Kigali

Kenya: Umunyamategeko mpuzamahanga, Ababu Namwamba yakoze amahano akabije aryamana n’abo bafitanye isano

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/02/2019 18:13
0


Ababu Namwamba ni umunyapolitike akaba n’umunyamategeko mpuzamahanga wo muri Kenya kuri ubu akaba akora muri imwe muri Minisiteri za Kenya ariko ukora amahano akabije aho aryamana na bamwe mu bo bafitanye isanryo rya hafi.



Ababu Namwamba wize ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga na Politike aho yabyigiye muri Kenya na Washington DC yanabaye umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi rya Kenya (Labour Party of Kenya) ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Kenya. Ni umugabo w’imyaka 43 akaba afite umuvandimwe umwe n’abagore babiri.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ghafla, ba nyirarume, babyara be ndetse na bamwe mu banyamadini bafite aho bahurira na Ababu Namwamba bakomeje kugaragaza ko ingeso afite ikabije kuba mbi kuko atari amahano gusa ahubwo bibakururira umuvumo kuko ikimugenza ari irari ry’ubusambanyi gusa.

Yaba Daniel Namwamba, nyirarume wa Ababu, yaba Engineer Johnson Wasimba, mubyara wa Ababu ndetse na Padiri David Olusi bahishushe amwe mu mahano Ababu Namwamba yakoze abateye inkeke cyane;

Yateye inda umugore wa nyirarume

Nyirarume wa Ababu, Daniel Namwamba yavuze ko Ababu yateye inda umugore wa Johny Namwamba (uyu ni undi nyirarume). Daniel yatangaje koi bi byabaye bikazamenywa n’umuryango ubwo Ababu yigaga muri Kaminuza. Nyuma, Margaret (umugore wa Johny) yaje gutandukana n’umugabo we ndetse akabyara umwana w’umukobwa wa Ababu. Daniel yagize ati “Ubundi Ababu yigaga mu mashuri yisumbuye ahitwa Kolanya Boys. Twamenye ibyabaye ubwo Ababu yigaga muri Kaminuza.”

Ababu Namwamba Umunyamategeko mpuzamahanga w'umunyapolitike 

Yaryamanye na mwishywa we

Daniel kandi yatangaje ko Ababu yaryamanye n’umwana abereye nyirarume, ubwo ni umwishywa we bwite. Ibi byabaye ubwo Ababu yabanaga na mushiki we Agnes, icyo gihe yigaga muri Kaminuza, mu 1995. Mushiki we Agnes yabwiwe n’umwana we w’umukobwa ibyo nyirarume yamukoreye gusa byakemuriwe mu muryango maze Ababu ahungira kwa nyirarume Daniel wabaga muri Nairobi ahamara amezi umunani.

Dore uko byagenze nk’uko Daniel yabitangaje, “Nari ndi kunywera muri kamwe mu tubari tuzwi cyane mu mugi maze umugabo wa Agnes aza aho ndi, yari afite umujinya cyane ambwira ko ari gushaka Ababu kandi yumvise ko asigaye aba iwanjye. Yarahatirije cyane ambwira ko ngomba kumujyana iwanye kandi byari biteye inkeke kuko byari mu ijoro rwose. Yanyeretse inkota ndende cyane yari yitwaje ndikanga ariko ngerageza kumurisha ngo ndebe ko yacururuka. Nkimara kumva ibyo yakoze nanjye byarambabaje ahubwo numva ntindiwe no kugera mu rugo ngo nsohore Ababu mu nzu yanjye. Ku bw’amahirwe yabonye aho kuba aragenda.”

Yabaye gitinywa abana babujijwe kumwegera

Mubyara wa Ababu witwa Johson Wasimba yabwiye ikinyamakuru Nairobians ko yabujije abakobwa be kwegera Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Ababu. Johnson yabivuze muri ubu buryo: “Mfite abana b’abakobwa biga muri Kaminuza, nta na rimwe nigeze ntekereza kubwira abana banjye kwirinda bamwe muri bene wabo ariko kuri Ababu ho nababwiye ko bagomba kwirinda no kumwegera kuko nta wugira umutekano ari iruhande rwe. Ahubwo abantu batinya kubivugaho kandi ni amafuti, baba batinya kubivuga kuko bakennye kandi amaramuko baba bayateze kuri we gusa.”

Yateye inda umukobwa w’umurinzi wa Kiliziya

Ababu yateye inda umukobwa w’umurinzi wa Kiliziya nk’uko byatangajwe na Padiri Davis Olusi anavuga ibimukwiye ati “Ndabizi neza ko yateye inda umukobwa w’umurinzi wacu ku kiliziya. Ibintu Ababu akora ni indengakamere rwose wagira ngo si muzima; agomba kubihanirwa bikomeye cyane nta kumutinyira uwo ari we.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND