RFL
Kigali

KIGALI: Christafari yaririmbye mu gitaramo cyamurikiwemo Label ya Gikirisitu ‘Fourth Man Records’ yinjijwemo Columbus-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2019 12:39
0


Itsinda rurangiranwa ku Isi mu muziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Reggae, Christafari ryaririmbye rinyura benshi mu gitaramo cyururukije imitima ya benshi cyamurikiwemo Label ya Gikirisitu ‘Fourth Man Record’ yinjijwemo Columbus na Prayer House Band.



Christafari yaririmbye muri iki gitaramo, yashinzwe n’umunyamerika wavutse ubwa kabiri, Mark “Tansoback” Mohr mu 1989. Iki gitaramo cyiswe ‘A New Thing Concert’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, kibera kuri The Prayer House mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Cyatangiye mu masaha y’umugoroba, gisozwa mu masaha akuze abantu bacyinyotewe no kuguma mu nzu y’Imana. Iki gitaramo cyo kumurika Label ya mbere ya Gikirisitu cyateguwe na Prayer House ibarizwamo Beauty For Ashes (B4A), izwi mu njyana ya Rock aho ikunzwe mu ndirimbo nka “Yesu ni we Super Star”, “Surprise”. “Turashima”, “Yesu Ni Sawa” n’izindi nyinshi.   

Christafari yishimiwe cyane mu gitaramo yatumiwemo na Prayer House

Christafari iheruka mu Rwanda mu gitaramo 'Unstoppable' yari yatumiwemo na B4A, yagaragaje ko ifite amateka yihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yakoresheje hafi isaha yose ku ruhimbi iririmbira abitabiriye iki gitaramo. Indirimbo zose baririmbaga zerekanwaga ku nyakiramashusho nini ku buryo byoroheraga n'abatazizi kujyana na bo baririmba.

Bifashishije umudiho w’injyana ya Reggae bahagurukije benshi bari bicaye, basengera abitabiriye igitaramo bakanyuzamo bavuga ibyiza Imana yabakoreye mu buzima bwabo kugeza n’ubu. Banatanze kandi imipira iriho ibirango byabo n’ibindi byinshi, banatanga CD zikubiyeho alubumu yabo. Baririmbye indirimbo zinyuranye  nka, “Hosanna”, “He Reigns”, “Your Beauty Chase Me”, “He is greater than I”, n’izindi zanyuze abitabiriye igitaramo.

Abagize Prayer House Band na Kavutse baririmbiye abitabiriye iki gitaramo binyura benshi.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo Aline Gahongayire umaze kugira izina rikomeye mu banyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yaririmbye indirimbo nka ‘Ndanyuzwe’, ‘Iyabivuze’ n’izindi nyinshi yafatanyije n’abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bakunze bananyurwa n’umuzingo w’indirimbo yashyize hanze mu minsi ishize yise ‘New Women’.    

Uretse Christafari yicurangiye, abandi bahanzi banyuze ku ruhimbi bacurangiwe na Prayer House Band yinjijwe muri Label ya mbere ya Gikirisitu yiswe ‘Fourth Man Records’. Ishimwe Christian wazanye igitekerezo cyo gushinga Label yambere ya Gikisiritu yabwiye INYARWANDA ko cyashibutse ku bo yigiraho mu muziki kandi ko yabonaga ‘hakenewe gushyira hamwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kugira ngo abawukora ubagirire akamaro’.

Yagize ati “Iki gitekerezo ntabwo ari gishya, nari nkimaranye igihe narebereye cyane cyane ku bantu nigiragaho bo hanze ndeba ukuntu bakorera ibintu hamwe bashyize hamwe bagafatanya bakazamurana…Yego, dufite abahanzi banabizi bamwe nabigiyeho byinshi ariko buri wese aba ameze nk'uri mu ishyamba yirwanira. Naratekereje ni gute twabashyira hamwe tugakorera hamwe mbese imbaraga zose tuzishyire hamwe kugira ngo twubake atari ukwishimisha gusa ahubwo tugaburira itorero ndetse n’amahanga,”

Yavuze ko izina ‘Fourth Man’ barikuye mu gitabo cya Daniel aho Saduraka, Meshaki na Abedenego babatwitse mu itanura ry’umuriro banze gupfukamira umwami nyuma y'aho hagati hakaza kugaragaramo umuntu wa kane bakamenya ko ari Krisito’. Ngo ashingiye kuri iyi nkuru y’abagabo bane n’uburyo bishyize hamwe na bo biyemeje gufatanya bizeye ko ‘Umwuka Wera azabayobora’ mu rugendo rushya batangiye. 

Umuyobozi wa Beauty For Ashes (B4A), Kavutse Olivier, yabwiye INYARWANDA ko gushinga Label ya Gikirisitu bashingiye ku kuba hari impano nyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana zidashyigikirwa. Atanga urugero rw’uko Columbus binjije muri iyi Label amaze imyaka 13 amuzi akora umurimo w’Imana ariko kumenyekana bikaba biri kure nk’ukwezi.

Ati “Hari abana benshi bafite impano hano mu gihugu. Columbus hashize imyaka 13 muzi, indirimbo ze agenda azikorera ivugurura. Ubu tugeze muri 2019, imyaka 10 irashize ashakisha. Umuntu ufite impano nk'iriya ntabwo dushobora kumureka ngo impano ye irangire agire ibyiringiro birangire kugeza akuze.” 

“Twebwe umuziki ntabwo watwungukiye nk’uko twabyifuzaga ariko abazaza nyuma yacu bazabyubakireho bunguke kubera ibitambo tuzatamba.”

Yavuze ko aribo batoranya umuhanzi uza muri iyi Label atari umuhanzi ubisaba. Ngo bashingira ku myitwarire ye, ubuhamya bwe, ubushobozi bwe mu gusenga, impano ye n’ibindi byinshi byishobora gutuma ashyirwa ku rutonde rw’abafashwa.

‘Fouth Man Records’ yatangiranye n’umuhanzi Columbus ndetse na Prayer House Band’ izajya ikorera mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro aho banafite studio y’amajwi n’amashusho.

Aline Gahongayire yaririmbye muri iki gitaramo.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND