RFL
Kigali

Kigali Film and Television School (KFTV) iri gutanga Scholarship ku bifuza kwiga amasomo y’imyuga itanga

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:10/01/2019 20:01
14


Kigali Film and Television School (KFTV) ni ishuri rimaze kuba ubukombe mu kwigisha amasomo y’imyuga mu mezi atatu cyangwa atandatu. Ni rimwe mu mashuri afite abanyeshuri begukanye ibihembo bigiye bitandukanye mu marushanwa ya filime hano mu Rwanda.



Kigali Film and Television School iramenyesha abantu bose babyifuza ko irimo gutanga scholarship y'igihe gito (amezi 3 cyangwa 6) mu masomo akurikira; “Filmmaking and Television production (Biga ku manywa, ku mugoroba no muri Weekend), Photography and Graphic design (Biga muri Weekend), Music Audio Production (Biga ku manywa), Acting for film and Television ( Biga muri weekend), Cartooning and visual effects (Biga ku manywa).” 

Abanyeshuri bize muri iri KFTV mu mwaka wa 2016 filime ngufi bakoze yitwa 'She wasn't me' yegukanye igihembo muri Rwanda Movie Awards 2017, itwara igihembo cya filime ngufi (Best shorty film), yongera kwegukana n'igihembo cya filime ifite amashusho meza (Best Cinematographer) muri Mashariki African Film Festival muri 2018.

INYARWANDA yaganiriye n’umuyobozi wungirije w'iri shuri MUKUNZI Ismail atubwira ibisabwa ku bifuza kwiga aya masomo. Ati: “Uwifuza kwiga aya masomo rero agomba kuba mbere na mbere afite ibaruwa yandikiwe umuyobozi w'ishuri isaba scholarship irimo n’icyo yifuza kwiga. Icya kabiri ni fotokopi ya diplome cyangwa certificat y'amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iya kaminuza. Icya gatatu agomba kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga.”


MUKUNZI Ismail umuyobozi wungirije muri KFTV

MUKUNZI Ismail yakomeje avuga ko uwifuza kwiga aya masomo abaye azi icyongereza bizaba ari akarusho.  Abujuje ibisabwa kandi bifuza kwiga aya masomo agiye atandukanye, bakohereza ibyangombwa byavuzwe haruguru kuri email ‘kftvschool@gmail.com’ cyangwa se bakazizana ku biro bya KFTV biherereye mu gakinjiro, ko mu mujyi kuri NIZA Plaza bitarenze tariki ya 15 Gashyantare 2019. Ku bindi bisobanuro mwahamagara numero zikurikira: Tel: +250783173793 , +250788363732 na +250722306000 cyangwa mu gasura urubuga www.kigalifilmschool.com


Ubwo bishimiraga igihembo filime yabo yatsindiye muri Rwanda Movie Awards







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frank5 years ago
    nneza cyane kbs
  • Best Future from Today (BFT)5 years ago
    Amafaranga bishyurirwa cyangwa bishyura ni angahe? Turabyishimiye. Ababishinzwe babinona mwaduhanigisubizo kuri +250786139168
  • Osee nizeyimana 4 years ago
    Mwatumenyesha ibisabwa nkabomwamaze kwemerera 0785578781
  • Osee nizeyimana 4 years ago
    Abantu basabye kwiga muriryoshurihari abataramenya gahunda yibisabwa kdi mwarabemereye, twumva mwagenda mubahamagara mukabaha gahunda murakoze
  • Mukanyandwi Marie4 years ago
    nanabiseguraho nakoze application mukora selection nararwaye niyo mpamvu ntabonetse muri interview thx
  • Mukanyandwi Marie4 years ago
    Murakoze amazina ni Mukanyandwi Marie nagize ikibazo kubantu bakiri mwishuri bakaba bifuza kubona skills muribyo mukora babigenza gute? ko twabonye ko agomba kuba yararangije Murakoze
  • patric ever4 years ago
    nibyiza ark ndabaye kubona ibyomusa ntanakimwe pfite kandimbikunda shanagahinda pe
  • Iradukunda isaie4 years ago
    Njyendashaka kumenya minerivari umuntuyishyura gusa mbashimiye selivice mutanga mwambwrakuri 0780490008
  • Basile4 years ago
    Murakoze. Munteye inyota yo kwiga ayo masomo. Nakunze MUSIC AUDIO PRODUCTION.but ndasaba ko natwe mu ntara mwahageza ayo mahirwe nkuko za IPRC zimeze . Nimudufashe tubone ibyo dukora kuko nziko hari aho byakura benshi.
  • Basile4 years ago
    Ibi bintu nibyiza kandi ndabikunda cyane. Nasabaga ko byaza no muntara kugirango abana bariyo bagire ayo mahirwe yo kumenya iyo myuga.
  • Bahati Steven4 years ago
    Gahunda zanyu zose Ni ntamakemwa Gusa mudugashe abasaba scholarship bazihabwe kuko Urubyiruko rwinshi mu Rwanda Rukeneye ubumenyi nkubu
  • Mugwakeza Longin 4 years ago
    Nifuza kwiga film making na photography munyemereye umwanya mwaba mukoze
  • Twambaziyumva4 years ago
    Ese kwiyandikisha Ni Ubuntu 0784975753
  • T Basile2 years ago
    Mudufashe kuko ibi bintu mdabikunze cyane





Inyarwanda BACKGROUND