RFL
Kigali

Kigali Film and Television School (KFTV) yongeye gutanga Scholarship ku bifuza kwiga amasomo y’imyuga itanga

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/06/2019 8:56
0


Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza Abanyarwanda kwihangira imishinga binyuze mu masomo bahabwa yaba ari ay'igihe gito cyangwa kirekire, ni muri ubwo buryo KFTV yongeye gutanga “Scholarship” ku bifuza kwiga imyuga iri gutanga agatubutse ku isoko ry'umurimo.



Kigali Film and Television School (KFTV) ni ishuri ryigisha imyuga mu mezi atatu cyangwa atandatu ku buryo n’abaharangije babasha kwigaragaza ku isoko ry’umurimo. Kuri ubu iri shuri ryongeye gutanga Scholarship ku bifuza kwiga iyi myuga.

Imwe mu myuga yigishirizwa muri KFTV harimo Gukora Filime (Filmmaking) cyangwa gutunganya amashusho ya Televiziyo (Television Production ), abiga gufotora (Photography) cyangwa Graphic design, Music Audio Production, abiga Acting for film and Television, Cartooning and visual effects. Aya masomo yose yigishwa ku manywa, ku mugoroba no muri Weekend ku babyifuza.

Uwifuza kwiga aya masomo arasabwa kuzuza fomu ndetse agomba kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga muri KFTV. 


Amasomo yose yigishwa mu gitondo, nimugoroba na weekend

Kigali Film and Television School ni rimwe mu mashuri afite abanyeshuri begukanye ibihembo bigiye bitandukanye mu marushanwa ya filime hano mu Rwanda.

Wifuza kuvugana n'ubuyobozi bwa KFTV wabandikira unyuze kuri Email yabo ‘kftvschool@gmail.com’ cyangwa ukagera ku biro bya KFTV biherereye kuri 'Car Freezone iruhande rwa KCB' ndetse mwahamagara kuri numero zikurikira: Tel: +250783173793 , +250788363732 na +250722306000 cyangwa se ugasura urubuga www.kigalifilmschool.com

Kanda hano wuzuze fomu niba wifuza kwiga muri KFTV 

N'igitsina Gore ntigiheza muri KFTV




 Iyi Fomu yuzuzwa n'uwifuza kwiga muri KFTV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND