RFL
Kigali

KIGALI: Pastor Papane yakoze igitaramo cy’amateka mashya yatangiyemo isezerano-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/07/2019 8:28
1


Pasiter Papane Bulwane wo muri Afurika y’Epfo uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika, yakoreye mu Rwanda igitaramo cy’imbaturumagabo yafatiyemo amashusho y’indirimbo ze zigaragara kuri album ye yitegura gushyira hanze.



Iki gitaramo cyiswe ‘Gospel Is My Life Live Recording’ cyabaye kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga, kibera ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Cyaranzwe n'ubwitabire butari ku rwego rwo hejuru (hari abantu nka 300 mu gihe CLA yakira abarenga 2000), gusa bacye bakitabiriye bahagiriye umunezero udasanzwe. Mu buryo butunguranye, itangazamakuru ryabujijwe gufata amashusho.

Iki gitaramo Pastor Papane yakoze yagihurijemo abaramyi n’amatsinda azwi mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ze yaririmbye yazifashijwe mu muririmbire n’itsinda ry’abasore batatu n’abakobwa batandatu b’abanyarwanda, yanyuzwe n’ubuhanga bwabo mu miririmbire asezeranya ko aho azakandagiza ikirenge hose azaba ari kumwe nabo. Yagize ati “Aba bana ni abanyu. Nafashe umwanzuro w’uko aho nzajya hose nzaba ndi kumwe nabo. Mu cyumweru gitaha tuzaba turi i Rubavu (uburyo yabivuzemo birasekeje) n’ahandi.”

Pastor Papane mu gitaramo cy'uburyohe yakoreye i Kigali

Iki gitaramo cyatangiye gitinze dore ko abafashije Papane gutegura bari bavuze ko kizatangira saa cyenda n’igice ariko umurishyo wa mbere wavugijwe saa kumi n’imwe’.  Muri iki gitaramo Pastor Papane yari ari kumwe na Alarm Ministries, Papi Clever, Healing worship team, Ada Bisabo Claudine, Team na Gisubizo Ministries.

Healing Worship Team ni yo yabanje ku ruhimbi:

Healing Worship igizwe n’abasore n’inkumi niyo yabimburiye abandi batumiwe muri iki gitaramo kuririmba. Ni itsinda rifite amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryisanga kenshi ku mapuro zamamaza ibitaramo hashingiwe ku buhanga bwabo mu miririmbire.

Imbere y’abitabiriye iki gitaramo bashimye ko Imana yabarinze ikabageza ku ruhimbi rwo kuyiramirizaho. Baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe zatumye bakurirwa ingofero, bakomerwa amashyi. Baririmbye indirimbo nka “Twiyambure”, “Sinabona amagambo” n’izindi nyinshi zafashije bake bari mu rusengero gutangira kwinjira mu mwuka.

Papi Clever yabisikanye na Healing worship team ahesha umugisha ubwoko bw’Imana


Papi Clever ni umwe mu banyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yabisikanye na Healing worship team yifashishije itsinda ry’abacuranzi ahesha benshi umugisha. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze anicurangira akoresheje gitari.

Uyu musore ni umwe mu bahanzi bigaragaje mu gisekuru gishya. Yahereye ku ndirimbo ye yise “Impamvu z’ibifatika” aherutse gushyira hanze, akomereza ku ndirimbo yise “Amakuru y’Umurwa”, “Icyampa ukanyikorera” n’izindi ndirimbo zo mu gitabo zanyuze benshi bitabiriye igitaramo.

Yavuye ku ruhimbi akomerwa amashyi n’abanyuzwe n’inganzo ye. Papi Clever asanzwe afite indirimbo zamufashije kumenyekana birushijeho nka “Narakwiboneye”, “Ahari Kuriria” n’izindi nyinshi.

Gisubizo Ministries, itsinda ryigaragaje mu muziki wo kuramya ryahawe ikaze ku rubyiniro:

Gisubizo Ministries ni itsinda rikotanira kugera ku gasongero k’amatsinda akomeye mu kuramya no guhimbaza Imana. Umuziki w’irangira usemburwa n’ibizongamubiri by’ubutumwa bw’ishimwe banyujije mu ndirimbo zabo byakoze benshi ku mutima.

Ni itsinda rigizwe n’abazi kuramya koko! Bararirimba ibyuya bigashoka bakabyinira Imana bigatinda. Baririmbye indirimbo bise “Shimwa yesu”, ‘Nguwe neza ndatuje’ yaririmbye na benshi bari muri iki gitaramo ‘Ogopeni mungu’ iri mu rurimi rw’Igiswahili n’izindi zatumye bavugurizwa akururu k’ibyishimo.

Alarm Ministries yamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yigaragaje:

Iri tsinda ryeretswe urukundo rwinshi muri iki gitaramo hashingiwe ku buhanga bagaragaraje mu kuririmba. Bisanzuye mu kubyinira Imana bajyanishaga no gusaba abitabiriye igitaramo gufatanya nabo.

Baririmbye indirimbo “Umwaka w’imbabazi’ iri mu zamenyekanye cyane ibintu bihindura isura. Ni indirimbo bateye bakirizwa n’abari bitabiriye igitaramo. Iri tsinda kuri ubu rigizwe n’abantu barenga ijana rimaze imyaka isaga 20 mu ivugabutumwa ryomoye imitima ya benshi.

Iri tsinda rifite indirimbo zabahaye igikundiro nka “Hejuru y’Amujuru”, Mwami Mama” n’izindi zituma batumirwa mu birori n’ibitaramo bikomeye byo guha ikuzo Imana.

Papane i Kigali mu gitaramo cy'amateka mashya yandikishijwe....

Ada Bisabo Claudine watumiye umwaka ushize Papane i Kigali ni we wamwakiriye ku ruhimbi:

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Ada Bisabo Claudine [ABC] umwaka ushize yari yatumiye Pasiteri Papane mu gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel.

Muri icyo gitaramo Papane yanyuzwe n’uburyo abanyarwanda baramya Imana, yiyemeza kugaruka i Kigali. Mu kumwakira Ada Bisabo yateye indirimbo “Ai Mana y’ukuri’ yaririmbye amatara azimije.

Papane yageze ku ruhimbi yambaye umupira w’ibara ry’umweru wamamaza igitaramo cye i Kigali. Yakiriwe mu buryo bw’ikirenga, avuga ko ‘Imana igiye kugeza Kigali rundi rwego’, abwira abari mu gitaramo ko ‘Ibyo satani yabavuzeho Imana igiye kubikuraho’.

Papane yaririmbye abifatanya n’ivugabutumwa. Indirimbo ze zifashishwa igihe kinini mu nsengero zitandukanye zo mu Rwanda. Ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’Epfo bagize umugisha indirimbo ze ziri mu ‘Kizulu’ zishyirwa mu Kinyarwanda byorohera benshi kuziririmba.

Yabwiye abari mu gitaramo ko bakwiye guha ubuturo Umwuka Wera. Yahereye ku ndirimbo “Luthando”, “Mwamba”, yaziririmbye akoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro, akanyuzamo akabyina, akamanuka ku ruhimbi agafatanya n’abitabiriye igitaramo kubyina, akicara ku ruhimbi agaha umwanya abakiri bato kuririmba.

Mbere y’uko Papane w’imyaka 37 aririmba indirimbo “Calvary” yashyizwe mu Kinyarwanda bigasobanura “Yesu yitanze i Kaluvari” yabajije abitabiriye igitaramo niba bashaka ko aririmba mu Kinyarwanda bose bahanika amajwi bamubwira ko banyurwa no kumva aririmba Ikinyarwanda.

Iyi ndirimbo ibyinitse yatewe n’umunyempano Nicky Nicole wagaragaje ubuhanga bwe mu miririmbire. Yahanitse ijwi avangamo Icyongereza, Ikizulu n’Ikinyarwanda afasha abitabiriye igitaramo guhembuka.

Ubwo Papane yari ageze ku ndirimbo yise “Be alright” yahaye umwanya abamufashije mu miririmbire bagizwe n’abantu icyenda. Ni abakobwa batandatu n’abahungu batatu. Bamwe muri bo bahawe indangururamajwi maze bigaragaza mu miririmbire idasobanya, buri wese aririmba mu ijwi rye binyura benshi.

Iyi ndirimbo “Be alright” niyo yatangiyeho isezerano ry’uko aho azajya hose azakomeza kwifashisha mu miririmbire iri tsinda. Yaririmbye kandi indirimbo “Modimo”. Mu gusoza yafatanyije na Alarm Ministries, Healing Worship Team na Gisubizo Ministries baririmba indirimbo “Wahambanati” yishimiwe bikomeye.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa mbili n’igice z’ijoro. Papane yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye by’ikirenga kongera kwakiranwa ubwuzu n’abanya-Kigali yizeza ko n’i Rubavu Imana izamufasha guhembura imitima y’ubwoko bwayo.

Yagize ati “Ndishimiye bitavugwa! Uko twabiteguye niko bigenze. Tuzongere guhurira i Rubavu mu gitaramo cya Adaba Bisabo.” Papane Bulwane wamamaye mu ndirimbo "Halempotsa", "Ndohamba" n'izindi zinyuranye ni umuhanzi w'umunya Africa y'Epfo wavutse mu mwaka wa 1982 avukira ahitwa Sebokeng. Yatangiye kuririmba akiri muto ku myaka 7 gusa. Yatangiye kuririmba ubwo yigaga mu mashuri abanza. 

Nyuma yaho gato aba umuyobozi w'indirimbo muri Sunday school aho yaje kujya muri korari ikomeye yitwa Sedibeng Choir aza kuyivamo ajya muri Vaal Sound ndetse n'andi matsinda menshi. Umwihariko we ni ugushyushya igitaramo aho akunda kubyinana n'abitabiriye ibitaramo arimo ndetse akaba agira n'indirimbo zibyinitse akenshi zihuta.

Amafoto ya Papane n'baririmbyi be mu gitaramo yakoreye i Kigali:


Afatanyije n'abaririmbyi ba Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Healing bahesheje benshi umugisha

Yatanze isezerano ry'uko abaririmbyi bamufashije mu miririmbire azakomezanya nabo urugendo

Papane yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri iki gitaramo


Nick Nicole umuhanzikazi ukizamuka yahawe amahirwe yo kuririmba imbere y'icyamamare Pastor Papane

Papane yaririmbye anabwiriza

Urukundo yeretswe i Kigali rwamucishije bugufi

Papane yatoranyije abaririmbyi icyenda

Papane uri mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda

Abaririmbyi be bishimiwe mu buryo bukomeye

Amafoto ya Bishop Masengo Umushumba wa 4 Square Church wabwirije muri iki gitaramo

Bishop Dr Masengo Fidele ni we wabwirije ijambo ry'Imana

Amafoto ya Gisubizo Ministries ku ruhimbi

Gisubizo Ministries yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo

Amafoto y'umuramyi Papi Claver


Chance wo muri Alarm Ministries

Ada Bisabo Claudine yaririmbye muri iki gitaramo

Gaby Kamanzi yanyuzwe n'ubuhanga mu muziki bwa Papane

Janvier Muhoza yari muri iki gitaramo

Ev Caleb akurikirana yitonze imigendekere y'iki gitaramo cya Papane

Nyuma y'igitaramo hafatwa amafoto y'urwibutso

PAPANE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI

IJAMBO RY'IMANA RYIGISHIJWE NA BISHOP MASENGO

ALARM MINISTRIES BAHEMBUYE BENSHI MU GITARAMO

PAPY CLAVER YARIRIMBYE NYINSHI MU NDIRIMBO ZO MU GITABO

AMAFOTO: MUGUNGA EVODE-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: NIYONKURU ERIC-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John4 years ago
    Abanyamurengee bamaze kugafata kabsa!!Gospel niyabo!!





Inyarwanda BACKGROUND