RFL
Kigali

Kingdom of God bagiye gukora igitaramo batumiyemo Wilson Bugembe ufatwa nka nimero ya mbere muri Gospel y’i Kampala-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2019 7:43
0


Kingdom of God Ministries igizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye, igiye gukora igitaramo gikomeye batumiyemo Wilson Bugembe ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi b'igitsinagabo bakora umuziki wa Gospel bakunzwe cyane muri Uganda dore ko ukunzwe cyane muri rusange ari Judith Babirye bahimbye 'Queen of Gospel Music'.



Kingdom of God Ministries bamamaye cyane mu ndirimbo; 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi zitandukanye, tariki 12/05/2019 ni bwo bazakora igitaramo 'Victorious Album Launch' batumiyemo Pastor Wilson Bugembe, umuhanzi ukomeye muri Uganda akaba n'umuvugabutumwa ukunzwe cyane. Ni igitaramo bazamurikiramo album yabo nshya bise 'Victorious' nk'uko Perezida w'iri tsinda Michel Ngaga Sinkabumwe yabitangarije Inyarwanda.com. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali kuri Camp Kigali. Ibijyanye n'ibiciro byo kwinjira n'abandi baririmbyi bo mu Rwanda bazafatanya n'iri tsinda ntabwo biratangazwa. Kuri ubu amakuru yamaze kwemezwa bidasubirwaho ni uko Wilson Bugembe azitabira iki gitaramo ndetse na we ubwe yamaze kubyemeza.

KANDA HANO UREBE WILSON BUGEMBE YEMEZA KO AGIYE KUZA MU RWANDA


Wilson Bugembe ni we muhanzi wo muri Uganda wahuriye kuri stage na Don Moen i Kampala mu ntangiriro z'uyu mwaka,...kuri ubu mu b'igitsinagabo bakora umuziki wa Gospel ni we ukunzwe cyane muri Uganda.

Kuri uyu wa 15 Mata 2019 Pastor Wilson Bugembe yateguje abanyarwanda by'umwihariko abanya-Kigali ko agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Kingdom of God Ministy. Yavuze ko abanyarwanda abafata nk’umuryango we. Yagize ati: "Muraho, Imana ishimwe, nshuti zanjye z'i Kigali, ndaje mu mujyi wanyu tariki 12/05/2019 kuririmbana namwe yaba abakristo n'abatari abakristo. (...) Nzaba ndi kumwe na Kingdom of God Ministry. Mwebwe Kigali-Rwanda mbafata nk'umuryango wanjye, nzaba mpari ku cyumweru tariki 12/05/2019 kuri Camp Kigali muri 'Victorious Album Launch'". Pastor Wilson Bugembe akunzwe mu ndirimbo; Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza) n'izindi. Hejuru y'ibyo ni n'umuvugabutumwa mwiza.

REBA HANO WILSON BUGEMBE YEMEZA KO AGIYE KUZA MU RWANDA


Kingdom of God Ministry rimwe mu matsinda akunzwe mu Rwanda

Tariki 16 Nzeli 2018 ni bwo Kingdom Of God Ministries baheruka gukorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo bari bise 'Victorious Live Concert' bakoreye kuri CLA Nyarutarama aho bari kumwe n'umuhanzi Joel Lwaga wo muri Tanzania. Nyuma y'iki gitaramo, aba baririmbyi berekeje muri Uganda bahakorera ivugabutumwa rikomeye dore ko indirimbo z'iri tsinda zahembuye benshi mu buryo bw'Umwuka. Tariki 26/10/2018 Kingdom of God bakoreye igitaramo muri Miracle Centre mu macyesha yari ayobowe na Pastor Robert Kayanja. Ku Cyumweru tariki 28/10/2018 bakorera ivugabutumwa muri Worship House kwa Pastor Wilson Bugembe, ku mugoroba w'uwo munsi batangiza kumugaragaro Kingdom-Kampala. 


Pastor Wilson Bugembe ategerejwe i Kigali ku butumire bwa Kingdom of God


Igitaramo Kingdom of God Ministry batumiyemo Wilson Bugembe

REBA HANO 'OJANGA NOSABA' YA BOBI WINE FT WILSON BUGEMBE


REBA HANO 'WANAAZA' YA PASTOR WILSON BUGEMBE FT RHODA


REBA HANO SINZAVA AHO URI YA KINGDOM OF GOD MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND