RFL
Kigali

Korali Christus Regnat yasohoye indirimbo ‘Twomore’ ivuga ku muririmbyi Nadege Gatesi witabye Imana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2019 9:00
1


Kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 Korali Christus Regnat yashyize hanze indirimbo bise ‘Twomore’ yanyujijemo ubutumwa bwo kunamira umuririmbyi wayo Nadege Gatesi uri mu batangije iyi korali. Gatesi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye icyumweru kirenga.



Gatesi yitabye Imana kuya 19 Werurwe 2019 aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali. Inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi; ababanye nawe, inshuti, abavandimwe, umuryango by’umwihariko umuryango mugari wa korali Christus Regnat yari amazemo igihe kinini. Yari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi korali. 

Iyi ndirimbo nshya ivuga kuri nyakwigendera, yahimbwe na Bizimana JeremieMu majwi meza y’abagize iyi korali bavuga ko Gatesi yari “inshuti nziza, afite inseko nziza, akaba imfura, urugero rwiza n’umubyeyi mwiza.”

Bati “Mbega Isi ngo irambera umushari. Mbega Isi ngo irambera ikigeragezo. Mana tabara womore intimba uyu muryango. Ngwino Yezu womore intimba uyu muryango. Uwurinde kwiheba no guhangayika. Humuriza imitima yashegeshwe. Humuriza imitima yabuze amajyo. Hanagura amarira ku maso yacu, utwomore ibikomere n’iyi ntimba. “

Gatesi ari mu batangije korali Christus Regnat.

KANDA WUMVE INDIRIMBO 'TWOMORE' YA KORALI CHRISTUS REGNAT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy Fils5 years ago
    Imana imwakire mubayo knd twifatanyije nabasigaye muri rusange this is world not is a home





Inyarwanda BACKGROUND