RFL
Kigali

Korali Coeur Joyeux yatumiye True Promises na Healing mu gitaramo ‘Heart of a winner’ izakusanyirizamo inkunga yo gufasha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2019 11:34
4


Korali Coeur Joyeux igeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ‘Heart of a winner season I [Umutima w’umutsinzi igice cya mbere]’ izakusanyirizamo inkunga yo kubakira umwe mu batishoboye utuye Niboyi. Ni igitaramo cyatumiwemo True Promises Ministries, Healing Worship Team, Holy Recall worship Ministry na Redemption Drama Team.



Iki gitaramo ‘Heart of a winner season I’ giteganyijwe kuba tariki 30 Kamena 2019 guhera saa munani z’amanywa kuri EAR Kacyiru iteganye na Gare ya Kacyiru munsi y’Ambasade ya Amerika. Ni kimwe mu bitaramo bikomeye Coeur Joyeux isanzwe itegura buri mwaka.

Yateguye iki gitaramo yisunze umurongo wa Bibiliya uboneka muri 1 Samweli:17:45 Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n'icumu n'agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo, Imana y'ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Icy’uyu mwaka yagihaye umwihariko wo gukusanya inkungu yo kubakira utishoboye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kankuyo Odette Umuyobozi wa Korali Coeur Joyeux yavuze ko bateguye iki gitaramo bagamije gushakisha inkunga yo kubakira umwe mu batishoboye utuye Niboye ya Kicukiro. Yagize ati “…Twateguye iki gitaramo ku mpamvu yo gushaka inkunga yo kubakira umwe mu batuye Niboye ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Muri iki gitaramo tuzakora hazaba kugura T-shirt (umupira) ukaba utanze inkunga yo ku mwubakira.” 

Muri iki gitaramo kandi Rev.Mukiza Joas azabwiriza Ijambo ry’Imana mu gihe Arch.Kayitare Samuel wa EAR Kacyiru we azafasha mu kwakira abashyitsi anafungure ku mugaragaro igikorwa 'Heart of winner season I'. Coeux Joyeux igizwe ahanini n’urubyiruko rubarizwa mu Itorero Anglikan muri paroisse ya Kacyiru. Yatangiye mu 2007 kuri ubu ikaba ifite album imwe yasohoye iriho indirimbo 7.

Korali Coeur Joyeux yateguye igitaramo yise 'Heart of a winner' izakusanyirizamo inkunga yo gufasha

True Promises yatumiwe mu gitaramo 'Heart of a winner' cyateguwe na Coeur Joyeux

Healing Worship Team yatumiwe mu gitaramo 'Heart of a winner' cyateguwe na Coeux Joyeux





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange4 years ago
    Tuzaba duhari Kugihe kandi Imana ihe Umuugisha abateguye iki gikorwa
  • Mutuyimana Egide4 years ago
    Nukuri Imana izabane namwe kdi niyo yatangije umurimo muri MWe!!
  • Eddy florien4 years ago
    Wawuuu turahabaye kbs coeur joyeux turabakunda cyane.
  • Hategekimana Jean Bosco4 years ago
    Iyi choral yateguye iki gikorwa yagize neza iki gikorwa nikiza ndabashyigikiye pe nange nzaba mpari rwose





Inyarwanda BACKGROUND