RFL
Kigali

Korali Coeur Joyeux yakoze igitaramo cyitabiriwe na Minisitiri Nyirahabimana, yakusanyirijemo inkunga yo kubakira umubyeyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2019 17:11
1


Chorale Coeur Joyeux yakoze igitaramo gikomeye kuri iki cyumweru yise ‘Heart of winner Season I’ (umutima w’umutsinzi) yakusanyirijemo inkunga yo kubakira umubyeyi utishoboye ubarizwa muri Niboyi mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo ‘Heart of winner Season I’ cyabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Kamena 2019, kibera ku rusengero rwa EAR Kacyiru iteganye na Gare ya Kacyiru munsi y’Ambasade ya Amerika. Cyaririmbyemo True Promises Ministries ndetse na Holy Recall Worship Ministry.

Healing Worship Team nayo yari yatumiwe muri iki gitaramo ariko ku munota wa nyuma ntiyabonetse ku mpamvu z’uko bagize abashyitsi ku rusengero rwabo nk’uko INYARWANDA yabitangarijwe na Kankuyo Odette Umuyobozi wa Korali Coeur Joyeux.

Byari biteganyijwe kandi ko Redemption Drama Team nayo iririmba muri iki gitaramo ariko ntiyahagaze. Kankuyo avuga ko babamenyesheje ko bagize ibyago bajya gutabara.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa cyenda gisozwa saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, cyarimo urubyiruko n’abakuze bizihiwe no kuramya Imana mu mashyi no mu mudiho. Ni kimwe mu bitaramo Coeur Joyeux yifuza kugira uruhererekane mu rwego rwo gusabana n’Imana ndetse no gufasha abatishoboye.

Cyitabiriwe n’abakozi b’Imana bo muri Paruwasi zitandukanye.

Hari kandi Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Solina Nyirahabimana wifatanyije n’abitabiriye iki gitaramo kuva gitangiye kugeza gisoje.

Mu bihe bitandukanye yagiye ahagaruka agatambira Imana, ndetse akanyuzamo akajya no ku ruhimbi.

Muri iki gitaramo Coeur Joyeux yaririmbye mu bice bibiri; yabanje guha ikaze abitabiriye igitaramo mu ndirimbo nka ‘Urumutabazi’, ‘Ndagushima’, ‘Urumwami w’amahoro’, ‘Mugire wa Mutima’.

Mu gice cya kabiri yaririmbye indirimbo ‘Wogejwe’, ‘Abana b'Imana’, ‘Yaremye isi n’ijuru’, ‘Atariwe n’izindi nyinshi zahembuye abitabiriye iki gitaramo. ‘

True Promises Ministries ihagaze neza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, muri iki gitaramo yishimiwe bikomeye iririmba indirimbo nka ‘Ndabihamya’, ‘wadushyize ahakwiriye’, ‘nzamubona’ n’izindi zatumye abitabiriye igitaramo bataha banyuzwe.

Kankuyo Odette Umuyobozi wa Korali Coeur Joyeux,

Kankuyo yavuze ko bishimiye uko igitaramo cyagenze, ndetse ko n’ubwo inkunga ikenewe itabashije kuboneka yose bazakora uko bashoboye kugira ngo bubakire umubyeyi utishoboye utuye Niboye.

Yavuze ko uyu mubyeyi bamumenye ubwo bateguraga iki gitaramo cyo gushimisha Imana nyuma y’uko baganiriye na bagenzi babo bo muri Niboyi bababwiye ko hari igikorwa batangiye ariko batarangije.

Avuga ko Chorale Coeur Joyeux yahise yiyemeza gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo batangije igikorwa cyo kubakira inzu uwo mubyeyi utishoboye.

Ati “Ibindi twarabiretse. Twiyemeza gukora igikorwa cy’urukundo. Nk’abanyarwanda dukwiriye gufasha abatishoboye, bafite intege nke turavuga tuti reka uwo muntu ubwo yatangiye kubakirwa inzu ntiyuzure reka tumushakire nibura sima.

Ubwo rero twagiriwe umugisha w’uko igikorwa cyagenze neza kandi abantu bagiye bitanga mu buryo butandukanye."

Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo bateganya kujya kureba uyu mubyeyi bakamushyikiriza ituro babonye.

Bifuza ko mu Ukuboza 2019 bazakora ikindi gitaramo nk'iki. Coeux Joyeux igizwe ahanini n’urubyiruko rubarizwa mu Itorero Anglikan muri paroisse ya Kacyiru. 

Imaze imyaka 13 mu murimo w’Imana, ubu igizwe n’abantu 45, umuto muri bo afite imyaka 18 y’amavuko. Mu gihe imaze yashyize hanze alubumu imwe iriho indirimbo zirindwi.

Abaririmbyi ba Coeur Joyeux bagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo bakoze bagamije gukusanya inkunga yo kubakira umubyeyi

Wari umwanya mwiza wo gusabana n'Imana byimbitse



True Promises Ministries yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

Abakozi b'Imana batuye umugisha kuri Chorale Coeur Joyeux

Minisitiri Nyirahabimana[ubanza i bumoso] yagaragaje ibyishimo bikomeye muri iki gitaramo

Umunyamakuru Ronnie wa RBA niwe wari uyoboye iki gitaramo

AMAFOTO: Niyontegereje Noah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • obed4 years ago
    korali coeur joyeux mwakoze byinshi byiza ari kwicyi cyumweru mwakabije kuduha byiza peeeeee imana yabishimiye mukomereze aho kdi igikorwa mutangiye imana izabibafashamo muhumure 😍😍👍👍💕❤❤🏩💒💒💒





Inyarwanda BACKGROUND