RFL
Kigali

Korali Cornerstone ya UEBR Nyarugenge igiye guhurira mu giterane na Papi Clever na korali Ukuboko kw’Iburyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/06/2019 13:51
1


Korali Cornerstone, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero cy’Ubumwe bw’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (Union des Eglises Baptiste au Rwanda- UEBR), igiye guhurira mu giteranane cy’ivugabutumwa na Korali Ukuboko kw’Iburyo yo muri ADEPR- Gatenga.



Ni giterane biteganyijwe ko kizaba taliki ya 7/07/2019 kuva saa munani kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba , kikazabera ku rusengero rw’Abatisita ruherereye hano mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho iyo Korali ikorera Umurimo w’Imana. Umuyobozi w’iyi Korali ari nayo yateguye iki giterane Dushimimana Jean Marie Julien avuga ko cyateguwe mu rwego rwo kwagura Ubwami bw’Imana ariko bafatanyije n’abandi nk’uko intego y’iki giterane iboneka mu gitabo cy’ Abaheburayo 10:24 ibigaragaza

Yagize ati “ Iki giterane twagiteguye mu rwego rwo kugira ngo dukomeza kwagura Ubwami bw’Imana cyane ko nka twe (Korali Cornerstone) tugizwe n’umubare mwinshi w’urubyiruko, birakwiye ko dukorera Imana tukiri bato, tukagura Ubwami bw’Imana ariko na none tutabikoze ubwacu gusa ahubwo dufatanyije n’abizera bose, ni nayo mpamvu twatumiye n’abandi bantu bose.


Korali Cornerstone ya UEBR Nyarugenge

Uretse kuba iki giterane kizagaragaramo Korali yo muri ADEPR Gatenga, ariyo Ukuboko kw’Iburyo, yamenyekanye cyene mu ndirimbo “Ikidendezi” n’zindi hanatumiwemo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Papi Clever ukunzwe cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, umuhanzi Yvan Driver uzwi mu ndirimbo “Umwuka wera” ndetse n’andi makorali atandunye azaturuka mu Karere ka Bugesera ariyo, La Fidelite, ndetse na Horebu. Kwinjira ni ubuntu.


Korali Ukuboko kw'Iburyo iri mu makorali akunzwe cyane muri iyi minsi

Korali Cornerstone ikorera umuwimo w’Imana muri UEBR Paruwasi ya Nyarugenge, shinzwe mu mwaka w’2015, igizwe n’Abaririnbyi biganjemo urubyiruko. Imaze gukora umuzingo w’indirimbo 10 z’amajwi ndetse n’imwe y’Amashusho gusa ubuyobozi buvuga ko bufite umushinga mugari wo gukora amashusho y’indirimbo zisigaye.


Papi Clever umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi



Igiterane cy'ivugabutumwa cyatumiwemo korali Ukuboko kw'Iburyo na Papi Clever

Inkuru ya Sam Mujyanama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H. claude4 years ago
    Urubyiruko nizo mbaraga z' itorero ni mukirere Imana iminsi mibi itaraza. Twishimiye ubufatanye mumatorero. UEBR na ADEPR





Inyarwanda BACKGROUND