RFL
Kigali

Korali Harmonic Voices yasohoye album ya mbere yise ‘Variété des Chants catholiques’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2019 17:52
2


Korali Harmonic Voices[Amajwi y'urusobe' ikorera umurimo w'Imana muri Paroisse ya Gihara (bakunze kwita ku Ruyenzi) Diocese ya Kabgayi, yashyize ku isoko alubumu yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho bise “Variété des Chants catholiques [Indirimbo zinyuranye zihimbaza Imana]” bakubiyeho indirimbo umunani.



Harmonic yamenyekanye birushijeho binyuze mu ndirimbo ‘Alleluia’ ya Ruzigamanzi, ‘Ukuboko k’uhoraho’, ‘Umugisha utagimba’ na ‘Ndagiwe n’umushumba mwiza’ ya Ineza Louis n’izindi nyinshi. Yashyize ahagaragara album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho ikaba igizwe n’indirimbo umunani (8) zahimbwe n’abahanzi bayo gusa.

Iyi album iriho indirimbo nka ‘Alleluia’ yanditswe na Ruzigamanzi, ‘Bagabo bo muri Gallileya’ ya Ruzigamanzi, ‘Ndaje’ ya Louis, ‘Nzagusingiza’ ya Louis na ‘Rubarange’ ya Zachariya. Ruzigamanzi Robert Bellarmin Umuyobozi wungirije ushinzwe imiririmbire muri iyi korali, yabwiye INYARWANDA, ko nyuma yo gushyira hanze album ya mbere bateganya no gukora ibitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana mu minsi iri imbere.

Yanavuze ko banitegura no gushyira hanze indi album mu minsi iri imbere. Yagize ati “Dufite album y’indi turi busohore mu minsi tuzamenyesha abakunzi bacu. Turategura ibitaramo by'indirimbo zihimbaza Imana hirya no hino mu Rwanda tukaba tuzamenyesha igihe mu minsi mike cyane iri aha imbere.”

Chorale Harmonic yasohoye albumu ya mbere

Chorale Harmonic yashinzwe ku wa 15 Kanama 2015. Ifite intego yo guteza imbere umuziki muri rusange; kuwukoresha mu gusenga no gufasha abandi gusenga, kwidagadura no gusabana.

Iyi korali yatangiye ifite abanyamuryango b'abagore n'abagabo 17, ubu bageze kuri 50. Ifite kandi urwego rw'abanyamuryango b'icyubahiro ruriho rwiyubaka mu gushyigikira ibikorwa byayo.

Inafite urwego rwa tekinike rugizwe n'inararibonye za ‘musique classique’ zizwi ku rwego rw'Igihugu, aha twavuga Ruzigamanzi Robert, Ineza Louis, Habarurema Fiacre na Ndayishimiye Zacharia (Umuyobozi wa Korali) ibi bigatuma inyinshi mu ndirimbo baririmba ziba ari umwimerere wa korali.

Iyi korali kandi ifite umwihariko n'ubuzobere mu kuririmba missa zihariye nk'ubukwe n'ibindi ibirori bitandukanye

Iyi album “Variété des Chants catholiques [Indirimbo zinyuranye zihimbaza Imana]” bashyize ku isoko boneka kuri Librairie Ste famille, byongeye kandi urazisanga no kuri Channel ya Youtube yitwa ‘Harmonic Voices Rwanda’.

Iyi album iriho indirimbo umunani

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ALLELUIA' YA KORALI HARMONIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evamu 4 years ago
    Turabishimiye ni mukomereze aho
  • Niyonsenga philippe4 years ago
    Courage reose, mwaziye igihe, kndi uhoraho abakomereze ingabire muri byose.





Inyarwanda BACKGROUND