RFL
Kigali

Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa 'URI INGABO'-VIDEO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/03/2019 17:24
0


Mbere yo gutaramira abakunzi bayo mu giterane bise “YADAH Live Concert”, korali Holy Nation ibarizwa muri ADEPR Paroise ya Gatenga yashyize hanze amashusho y’imwe mu ndirimbo zizamurikirwa muri icyo giterane.



Ni indirimbo yitwa URI INGABO, ikaba yageze hanze kuri uyu wa 15 Werurwe 2019, ni indirimbo ifite amagambo meza cyane avuga aho Imana yabakuye n’uko itigeze ibatererana muri byose. Umuyobozi w’iyi korali avuga ko bahisemo gusogongeza abakunzi babo iyi ndirimbo mbere y’uko igitaramo kiba.

Yanaboneyeho kurarika buri wese kuzakizamo kuko kizaba ari igiterane cy’ivugabutumwa ariko kikazanamurikwamo izindi ndirimbo nziza za korali Holy Nation. Ni igitaramo kizaba ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 kuri Dove Hotel kuva saa munani z’amanywa.

REBA HANO 'URI INGABO' INDIRIMBO YA HOLY NATION CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND