RFL
Kigali

Korali Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga iri mu myiteguro y’igiterane cyiswe ‘YADAH Live Concert’

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/03/2019 17:27
0


Holy Nation ni korali ibarizwa muri ADEPR Paroise ya Gatenga. Kuri ubu iri mu myiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa cyitwa YADAH Live Concert. Ni igiterane gifite intego iri muri Zaburi 134:2.



Iki giterane kizaba ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 kuri Dove Hotel saa munani z’amanywa. Muri iki giterane kandi hazaba harimo korali Shalom ibarizwa muri ADEPR Paroise ya Nyarugenge, umuramyi Papi Clever n’umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev. KARURANGA Euphrem ari na we uzaba ari umwigisha mukuru.

Umuyobozi wa korali Holy Nation Bwana RUZIBIZA Athanase yatangarije Inyarwanda.com ko n'ubwo ari igiterane cy’ivugabutumwa kigamije guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse ariko ngo iyi korali izamurikamo umuzingo w’amashusho ndetse hafatirwemo n’izindi ndirimbo mu buryo bwa Live.

Ikindi uyu muyobozi atangaza ni uko nta muntu ukwiye gukangwa n’uko igiterane kizabera muri Dove Hotel kuko kwinjira ari ubuntu.


Ruzibiza Athanase perezida wa Holy Nation choir


Igitaramo cyateguwe na Holy Nation choir








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND