RFL
Kigali

Korali Salem yasohoye indirimbo ‘Iyabivuze’ isubiza iby’ibiringiro mu bafite amasezerano y’Imana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2019 11:54
0


Korali Salem ibarizwa muri Paroisse ya Rusororo ku mudugudu wa Kabuga Ville, yashyize ahagaragara indirimbo nshya bise ‘Iyabivuze’ banyujijemo ubutumwa busibuza intege n’ibyiringiro mu bantu bafite amasezerano bahawe n’Imana rurema.



Korali Salem yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka w’2004 itangirana abaririmbyi 20 ubu igeze ku baririmbyi basaga 127 barimo abagabo, abagore, abasore n’abakobwa. Yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo zayo nziza zakunzwe nk’iyitwa ‘Ibanga’, ‘Ibasha’, ‘Umukiranutsi ararinzwe’ n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umuyobozi wa Korali Salem Kampororo Jeanette yavuze ko bashima Imana yabashoboje gukora alubum yambere bise ‘Umukiranutsi ararinzwe’ yakunzwe na benshi haba mu Rwanda n’ahandi.

Yavuze ko ubu batangiye urugendo rwo gukora alubumu ya kabiri aho indirimbo ‘Iyabivuze’ yabimburiye izindi ndirimbo. 

Fidele Gatabazi, Umutoza wa Korali Salem yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Iyabivuze’ banyujijemo ubutumwa ‘bwo gusubiza ibyiringiro mu bantu bafite amasezerano bahawe n’Imana, ibibutsa ko badakwiye gucika intege ko ahubwo bagomba kugirira Imana icyizere kuko Iyabivuze ari iyo kwizerwa no kubikora izabikora.’

Ahamya adashidikanya ko iyi ndirimbo izagera kure bo batabasha kugeraho kandi ko izahembura imitima ya benshi cyane cyane abari batangiye gucika integer bashidikanya ku masezerano y’Imana. 

Korali Salem yitabiriye ibiterane bitandukanye harimo ibyo baheruka kwitabira birimo ibyabereye muri Paruwasi ya Matimba mu Karere ka Nyagatare aho yanagabiwe inka, Rugalika muri Kamonyi,  Gatenga ku mudugudu wa Gatenga n’uwa Karambo.

Korali Salem yashyize ahagaragara indirimbo nshya bise 'iyabivuze'.

Iyi korali kandi yitabiriye igiterane cyabereye muri Paruwasi ya Gasave ku mudugudu wa Gasave muri Dove Hotel ndetse n’ahandi henshi hatandukanye.

Batangaza ko barimo gukora izindi ndirimbo zizasohoka kuri alubum ya kabiri bakomeje kandi no kwitabira ibiterane bitandukanye hagamijwe kwamamaza Yesu kirisitu nk’umwami n’ umukiza.

By’umwihariko korali Salem yateguye igiterane tariki 21-23 Kamena 2019  kiswe “Turakomeje Festival”, cyatumiwemo Korali Baraka ya Nyarugenge na korali Abakorerayesu ya Rukurazo.

Korali Salem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Rusororo ku mudugudu wa kabuga ville ni imwe mu makorali akomeye cyane.

Usibye kuririmba kandi Korali Salem yagiye irangwa n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi, kuremera imfubyi n’abapfakazi, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IYABIVUZE' YA KORALI SALEM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND