RFL
Kigali

Ku bufatanye na RITCA, Minisiteri ya ICT & Innovation yatangije gahunda ya ‘Nahisemo.Rw’ izateza imbere ubucuruzi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/08/2019 20:14
0


Mu kunoza gahunda u Rwanda rwihaye mu gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane hibandwa kuri murandasi (Internet), nk’uko byatangajwe ku mugaragaro na Minisiteri ya ICT & Innovation ku bufatanye na RITCA hagiye kongerwa ubukangurambaga mu gushishikariza abanyarwanda gukoresha urubuga rwa Akadomo Rw (.rw) ku rwego rw’igihugu.



Mu kumurika ku mugaragaro iyi gahunda y’amezi 3 ije ku izina rya ‘Nahise.Rw’, Minisiteri ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Ingabire yabwiye itangazamakuru ko ibigo by’abikorera mu Rwanda bikwiye guhitam gukoresha indangarubuga ya Akadomo Rw (.rw) niba koko igihugu gifite gahunda yo kongera no gushimangira neza gahunda yacyo mu gukoresha ikoranabuhanga. 

Mu ijambo rye Minisitiri Paula Ingabire yagize ati “Mu gutangaza iyi gahunda ya ‘Nahisemo.Rw’ tugamije kuzamura izina u Rwanda rufite mu ikoranabuhanga aho dushishikariza abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ibigo bigaragara ku mbuga za Interineti gukoresha .rw nk’indangarubuga y’igihugu (Rwanda) kuko bijyanye n’icyerekezo twihaye cyo guhindura u Rwanda isoko rusange rishingiye ku ikoranabuhanga mu karere no ku mugabane.”


Minisitiri wa ICT & Innovation, Paula Ingabire

Yakomeje kandi avuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire yuko izindi ndangarubuga ari nziza kuruta .rw aha twavuga nga za .com, .co.ke,… nyamara kugira .rw ari ikirango cyatuma abaguzi biyongera ndetse n’ubucuruzi bw'abanyarwanda bukagira aho bubarizwa hazwi kandi hihariye. Yakomeje ashishikariza abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda bifashishije intego rusange ko bakwamamaza ibyo bakora bakoresheje 'Domain name' yabo kandi bakumva ko ari ishema kuri bo na cyane ko baba bafite ikiranga u Rwanda (Rwandan Brand). Ibi bizashimangira ubufatanye mu guteza imbere imikorere n’ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo muri RITCA, Ingabire Grace kuri ubu mu Rwanda hari indangarubuga zirenga 8,000 aho 4,000 ari zo zanditse nka .rw izindi zikaba zanditse kuri .com, .org n’izindi. Uyu muyobozi ahamyako iterambere ku ikoreshwa rya Interineti mu Rwanda ntacyo ryaba rivuze mu gihe hadakoreshwa .rw ndetse yongeraho ko kurushaho gukoresha .rw bizamura cyane ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga kuko amafaranga yajyaga ahandi azaguma mu Rwanda ari nako ashishikariza abakora ibikorwa by’ubucuruzi gukoresha .RW.


Umuyobozi w'agateganyo (Ag. CEO) wa RITCA, Ingabire Grace

Mu mvugo ye bwite, Umuyobozi w’agateganyo wa RITCA, Ingabire Grace yagize ati “Kuba hari imbuga nyarwanda zandikishije hanze yarwo ni igihombo ku iterambere ryacu mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko ibikorwa by’ubucuruzi bikoresheje .RW n’isura y’igihugu cyacu mu rwego rw’ikoranabuhanga yarushaho kwaguka maze bikatwongerera imbaraga zo kumenyekanisha u Rwanda hakoreshejwe Interineti.”

Izina rya gahunda ‘Nahisemo’ rikomoka ku ijambo ryo mu rurimi rw’Icyongereza ‘I choose’ ari naryo rashingiweho ‘Nahisemo.rw’ ikaba ari gahunda yo guhuriza hamwe abantu bakora ubucuruzi mu masoko atandukanye bakitangira ubuhamya ku mpamvu ‘Bahisemo gukoresha ".Rw" nk’indangarubuga bakoresha aho benshi bahamya ko iyi gahunda iziye igihe koko.General Charles, umwe mu bari bitabiriye gahunda yo kumurika 'Nahisemo.Rw'

Ku bijyanye no kwandikisha, kuvugurura ndetse no guhindura izindi mbuga mu ndangarubuga ya .Rw byose bikorwa n’abakozi babiherewe uburenganzira na RITCA, ikaba ari nayo ikurikirana imikorere ya Rwanda Internet Exchange Point izwi nka RINEX. Ikindi ni uko RITCA ifite kuzamura no guteza imbere ikoreshwa rya Internet mu Rwanda nk’imwe mu nshingano zayo. Si ibyo gusa ariko, kuko ishinzwe no guteza imbere ikoreshwa rya Interineti mu baturage ndetse no kwerekana aho abakoresha izo mbuga baherereye. Bakorana bya hafi n’imiryango mpuzamahanga ku bibazo birebana na Interineti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND