RFL
Kigali

Ku isabukuru ye, Stella Manishimwe uzwi mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore' yahawe impano y'imodoka nyuma yo kumenwaho amazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2018 11:43
2


Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 30/12/2018 umuhanzikazi Stella Manishimwe Christine ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore' yatunguwe cyane ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko ahabwa impano y'imodoka izajya imufasha mu ivugabutumwa.



Ni impano yahawe n'umugabo we (Nshimiyimana Patrick) bafitanye abana babiri. Yayimuhaye mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Stella Manishimwe yahawe iyi mpano idasanzwe mu buryo bwamutunguye nyuma yo kumenywaho amazi akonje yuzuye ijerekani ya litiro 20 nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umuhanzikazi Ituze Nicole (Nick Nicole) wari uri muri iki gikorwa.

Stella Manishimwe

Stella Manishimwe ubwo yamenwagaho amazi

Ni igikorwa cyabereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali hafi no mu rugo rwa Nshimiyimana Patrick na Stella Manishimwe ahari abantu benshi cyane bagera kw'ijana (100) barimo abo mu miryango yabo n'inshuti za hafi z'uyu muryango. Umugabo wa Stella Manishimwe yavuze ko impano yahaye umugore we izamufasha mu bikorwa by'ivugabutumwa mu ndirimbo asanzwe akora.

Stella Manishimwe

Stella Manishimwe imbere y'imodoka yahawe

Stella Manishimwe uri mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wa Gospel, yabwiye Inyarwanda.com ko yatunguwe cyane, gusa ngo byamushimishije dore ko ari ubwa mbere akorewe ibintu nk'ibi. Ikindi kintu cyamushimishije ngo ni ukubona abantu benshi yaherukaga cyera cyane. Ku bijyanye n'imodoka yahawe, yavuze ko atabona uko agaragaza amarangamutima ye, ngo yishimye birenze. Yunzemo ko agiye gushaka perime.

Stella Manishimwe

Ibyishimo ni byose kuri Stella nyuma yo guhabwa impano y'agatangaza

Mu butumwa yageneye umugabo we Stella Manishimwe yagize ati: "Mutware wanjye nkunda, munezero wanjye; Rukundo rudasanzwe kandi rudasaza ;Papa w’abana banjye , mfashe uyu mwanya ngira ngo nkushimire mbikuye ku ndiba y'Umutima wanjye ndagushimiye kuba waratekereje kunezeza hamwe n’abacuti bawe n’abavandimwe ‘binkoramutima ni ukuri mwarakoze."

Yakomeje agira ati: "Mu buzima usanzwe uri intwari cyane sindabona umunyembaraga nkawe ariko noneho by’agahebuzo ku munsi w’amavuko unyiyeretse mu mbaraga z’ikirenga. Nshimiye Imana yaguteguye cyera kuko yagushyizemo umwuzuro w’umunezero wanjye ndetse no gusohora kw’amasezerano menshi kuri njye wakoze ku mpano nziza y'Imodoka wampaye ngo ijye injyana mu ivugabutumwa."

Stella Manishimwe

Stella Manishimwe hamwe n'umugabo we

Yamushimiye by'ikirenga anaboneraho kumwifuriza umwaka mushya muhire wa 2019. Ati: "Wakoze cyane Cyaneeeeeeeee byandenze gusa wakoze. Hamwe n'uyumunezero mwinshi mfite nkwifurije ihirwe ridashira muri byose uyu mwaka wa 2019 Imana izakwiyereke bundi bushya izakunezeze kuruta mbere. Ndagukunda."

Stella Manishimwe azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Ni njye wa mugore, Yesu Kristo niyamamare, Gidiyoni, Utakurusha gusenga, Moisemo Yesu, Icyo uzaba cyo, Ningera mu ijuru, Umunezero, Njye ndi umukristo, Umugambi, Amazina, Dufite Igihugu, Miriam, Ubuzima busenga, Umukiranutsi n'izindi nyinshi. Stella Manishimwe Christine afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu itorero rya ADEPR. 

ANDI MAFOTO

Stella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella Manishimwe

Yahawe impano nyinshi cyane ziyongera ku modoka yahawe n'umugabo we

Stella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella ManishimweStella Manishimwe

Impano y'imodoka Stella Manishimwe yahawe n'umugabo we








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rr5 years ago
    Ariko disi gukorera Imana ni byiza pe
  • NKUNZIMANA Flugence5 years ago
    Najye biranshimishije cyane IMANA ibagurir'imbago muri2019 umugishawayo ubanenab'iteka





Inyarwanda BACKGROUND