RFL
Kigali

“Ku musaraba wawe Mwami ni ho naboneye agakiza”- Tony mu ndirimbo ihimbaza Imana ‘Ku musaraba’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2019 17:23
0


Umunyempano Earnest Tony Ndungutse[Tony] mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘kumusaraba’ yanyujijemo ubutumwa bw’uko kumusaraba yahaboneyeho agakiza, ubuzima bushya ndetse n’amahoro.



Tony washyize hanze indirimbo nshya yise ‘kumusaraba’ asanzwe asengera mu Itorero ry'Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi riherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Uyu musore amaze gushyira hanze indirimbo nka  ‘Nzamusanganira’, ‘Intama z’Uwiteka’ n’izindi nyishi. Ku myaka irindwi nibwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba, atangira inzira y’indirimbo zihimbaza Imana.

Yabwiye INYARWANDA ko mu mwaka w’2000 yari umutoza w’imiririmbire muri korali zitandukanye nka; Paradizo nshya SDA Horebu, Ni cos vas dis apecas Muyunzwe, Gorden way etak Kimisagara n’izindi. Yavuze ko muri 2014 aribwo yafashe icyemezo cyo gutangira umuziki ku giti cye, yizeye ko azakirwa na benshi mu ruhando rw’abanyamuziki bubakiye kuri kristo.


Tony yashyize indirimbo yise 'kumusaraba'.

Yavuze ko ashaka gukora umuziki nk’umwuga. Iyi ndirimbo nshya yise ‘kumusaraba’ yakubiyemo ubutumwa agaragaza ko yanyuzwe n’urukundo rukomeye rwa Yesu. Yagize ati “…Indirimbo nshya yitwa ‘kumusaraba’ ifite n’amashusho yayo. 

“Nayiririmbye kubera ko kera sinemeraga iby'umusaraba maze kunyurwa n’urukundo rukomeye rwa Yesu/Yezu n’ubuntu bwe numvise amarangamutima yanjye nayashyira hanze mbinyujije mu ndirimbo.” 

Yungamo ati “Naririmbye amarangamutima ashingiye ku buntu nagiriwe. Nakubiyemo ubutumwa bugenewe abataramenya kristo ko ari umugira neza, ni umunyabuntu bwinshi mu by’ukuri muri we harimo amahoro asesuye.

Akomeza avuga ko mu gihe gito iyi ndirimbo imaze iri hanze, yishimiye uburyo yakiriwe n’abantu batandukanye. Ati “…Yakiriwe neza kuko mpura n’abantu batandukanye bakanyifuriza umugisha kubera ko yabakoze ku mutima.” 

Tony ahamya afite indi mishinga myinshi y’indirimbo muri studio yitezeho gushyira hanze mu minsi iri imbere. Iyi ndirimbo ‘kumusaraba’ yakozwe na Producer Fazzo mu buryo bw’amajwi (Audio), amashusho yayo yatunganyijwe na Fayzo.

Avuga ko afite n'izindi ndirimbo nyinshi ari gukora.

REBA HANO INDIRIMBO 'KUMUSARABA' YA TONY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND