RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu Seruka Youth Cup yari igeze mu Karere ka Bugesera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/01/2019 13:51
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 nibwo i Nyamata mu Karere ka Bugesera haberaga mikino ngaruka kwezi ihuza abana bakiri bato basanzwe bafite amasantere bakoreramo imyitozo, bagakina amarushanwa biciye mu kiswe Seruka Youth Cup, gahunda yo gukangurira abana gutangira guhatana bakiri bato.



Iyi Seruka Youth Cup yari mu karere ka Bugesera yabaye iya mbere yabereye hanze y’umujyi wa Kigali kuko eshatu (3) ziheruka zabereye mu mujyi wa Kigali (Kicukiro, Gikondo na Remera).

I Nyamata hitabiriye amakipe 55 y’abana bari hagati y’imyaka 4-16, imikino yakinwe mu byiciro bitandatu (6) birimo abahungu n’abakobwa.



Abana bakinira mu kibuga cya Nyamata

Mu busanzwe, amarushanwa ya Seruka Youth Cup irebana n’umupira w’amaguru. Gusa i Nyamata hajemo umwihariko kuko ku bufatanye na Gasore Serge Foundation habaye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru. Abana ijana (100) nibo bahatanye mu ntera ya kilometero eshatu (3 Km).


Gasore Serge ahemba abana i Nyamata

Mu isozwa ry’iri rushanwa, Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera yafashije mu gutanga ibihembo ndetse anishimira ko abana bo mu karere ayobora bafite inyota yo kuzamura impano zabo muri siporo zitandukanye.


Mutabazi Richard umuyobozi w'akarere ka Bugesera yambika abana imidali 

Hubert Sugira Hategekimana umuyobozi mukuru wa Seruka Youth Cup yavuze ko kuri iyi nshuro ya kane haba amarushanwa yitabirwa n’amakipe y’abana agenda abona ko umubare wayo ugenda wiyongera kandi ko bifuza ko no mu mikino itaha aziyongera kurushaho.


Rwabuhihi Innocent umwe u bari bafite inshingano z'imigendekere myiza y'irushanwa

Mu bikombe byatanzwe, Mu cyiciro cy’abana bari hagati y’imyaka 7-8, ikip ya Rennes FC yatsinze Saint Trinite kuripenaliti ku mukino wa nyuma yegukana igikombe.

Mu cyiciro cy’abana bari hagati y’imyaka 9-10 ikipe ya Saint Trinite yegukanye igikomb eitsinze ku mukino wa nyuma Rennes FC igitego 1-0.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11-12 umukino wa nyuma wakinnywe na Israel FC yatinze ikipe ya Rapid FC ibitego 2-0.

Mu bindi byiciro imikino ntiyabashije gusozwa kubera imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera ikangiriza ikibuga cya Nyamata gisanzwe gikinirwaho n’ikipe ya FC Bugesera.


Uwamahoro Princesse umuyobozi w'icapiro rya Pamaco (Pamaco Printing House) yambika abana imidali nyuma y'irushanwa 

Iyi mikino igiye kuzenguruka uturere dutandukanye tw’igihugu aho amakipe i Kigali mu mpera za 2019 ikanitabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba harimo Tanzania, Uganda na Kenya.

Iyi mikino ya Seruka yateguwe ku bufatanye n’akarere ka Bugesera, umushinga Serge Gasore Foundation n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri aka karere barimo Pamaco Printing House, Waterlife, Help a Child Rwanda na Africa Enterprise. 


Amakipe yahize ayandi ahabwa ibikombe n'imidali

PHOTOS: Seruka Youth Cup      

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND