RFL
Kigali

#Kwibuka25: Ishimwe ry’Intwaza n’impanuro ku rubyiruko rw’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2019 17:46
0


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagizwe incike nayo bahawe izina ry’Intwaza, bishimira ko bagaruriwe icyizere cy’ubuzima nyuma y’ibihe by’umujima. Barasaba urubyiruko gufatana urunana, birinda umwiryane ndetse n’icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi.



Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yashegeshe imbaga, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa, ikomeretsa imitima ya benshi ; icyizere cy’ubuzima gitangirira kuri zero.

Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwongeye kwiyubaka; ubumwe n’ubwiyunge buhabwa intebe ndetse abagize uruhare mu koreka imbaga bashyikirizwa ubutabera n'ubwo hakiri abakidedembya mu mahanga n’abandi binangiye badashaka kwemera uruhare rwabo muri Jenoside yakoranwe ubukana.

Imyaka 25 irashize! Hari byinshi byakozwe mu gusana umuryango nyarwanda, impfubyi, abapfakazi n’abandi barakitabwaho. Abari incike bahawe izina ry’Intwaza batujwe mu rugo rw’amasaziro mu turere dutandukanye tugize u Rwanda, mu rugo rwise ‘impinganzima’. Bahurijwe hamwe ndetse bitabwaho.

Abacekuru n'abasaza biswe Intwaza, ubu barakubita agatwenge ku kandi bashimangira ko banze guheranwa n’agahinda.Bamwe bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabamazeho urubyaro ariko ko bashumbushijwe igihugu kibakunze. Bavuga ko nyuma y’amahano bitari byoroshye kongera kumva ko bazabaho batekanye.

Barashima byimazeyo Imana na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside amahanga arebera. Basaba urubyiruko gukomera ku gihango cyo kurinda u Rwanda, bagakorera hamwe, birinda kugira nabi bagafatanya kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa.

Nyiransengima Madeleine w’imyaka 82, ati "Twabonye u Rwanda rwijimye, tubona n'u Rwanda rw’umucyo. Numvaga nyuma yo kunyicira abana barindwi ntazongera kubaho, ariko ndiho neza. Umurage nifuriza abato ni ukuba mu Rwanda rwiza nk’uru rurinda abarwo ubugome n’ubwicanyi."

Mutarambirwa Claver w’imyaka 71, ati "Mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, nishimira ibyiza igihugu cyagezeho kubera ubuyobozi bwiza. Abakiri bato mbaraze ibi : mumenye kirazira, mukunde igihugu cyanyu kandi mwirinde amacakubiri. Nimubikuriza muzubaka u Rwanda rwiza rutekanye."

Zaninka Cecile w’imyaka 84, yagize ati ‘Imyaka 84 mfite ni myinshi ku buryo ndikubyina mvamo ariko nishimira ko dufite urubyiruko nk’amaboko y’Igihugu. Bakomeze umuheto, bakunde urwababyabaye. Bajye bajya mu mahanga guhaha ariko bamenye ko umuco wacu ariwo pfundo rizabageza aho bifuza. ‘

Mutegaraba Venantie w’imyaka 64, yagize ati "Ikinezeza ni uko ndi mu gihugu gitekanye kandi kiyobowe n’abayobozi bita ku bibazo byari buri wese cyane cyane twebwe twagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo nsaba urubyiruko ni ugushyira hamwe bakajya inama, bakamenya no kwihanganirana."

Mukaruzima Appolinanie w’imyaka 68, ati "Nari ntegereje gupfa ariko ndiho, ndashimira ubuyobozi bwiza bwaduhaye ubuzima. Urubyiruko rwacu narusaba guca bugufi kandi birinde umwiryane, barye akarika, akatarika bakihorere. Ababyaye namwe muhe abana banyu uburere bukwiye buzateza imbere u Rwanda."

Mukagakwaya Petronille w’imyaka 78 y’amavuko yagize ati "Bana bacu, mbaraze igihugu cyuje ubuzima, kizira Jenoside. Imana izabandindire, ibahe ubuzima bwiza, kandi ntimuzibagirwe ko arimwe mugomba kubigiramo uruhare, muramenye mujye mwiyubaha kugira ngo muzabeho neza."


Mbabajende Rahab w’imyaka 75 y’amavuko, ati "Bana bacu mwirinde urwango. Ukugiriye nabi ntukamwiture inabi, ujye umugirira neza kuko igihe cyose ineza uyisanga imbere. Mbaraze u Rwanda nakuriyemo nkaba ndusaziyemo, muzarukomeze rube rwiza kandi muzaharanire kuba intwari nk’abatumye rwongera kubaho."

Mukakibibi Gerturde w’imyaka 77 yagize ati "Bana banjye, ni mwe maboko y’u Rwanda, ni mwe bajyambere barwo kandi ni mwe ngabo zirukingira. Mugomba kurubera maso kugira ngo rwenye uyu munsi n’Iteka ryose. Mbabwiye ibi kuko ntifuza kubona u Rwanda rushungerwa naba nkiriho cyangwa naratabarutse."

Nyirinkera Antoine w’imyaka 84 yagize ati "Twabuze abantu ariko ntitwabuze igihugu. Twishimira ko dufite ubuyobozi bwiza budutoza kwiyubaka ntiduheranwe n'agahinda kuko iyo uheranwe nako utagira umwanya wo kugira ikindi ukora. Urubyiruko rwirinde kugwa mu mutego wo gusenya ibyo igihugu cyagezeho."

Icyimpaye Madeline w’imyaka 87 y’amavuko yagize ati "Twagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko twumva tutari twenyine kuko dufite abatuzirikana. Rubyiruko, mukunde gukora kandi mwizera Imana. Nimubona ibiguruka ntimugurukane nabyo kandi ntimukibagirwe na rimwe ko uru Rwanda mureba rwavuye kure."


Nyirantama Madeleine w’imyaka 84 y’amavuko, ati "Iyo ntagira Imana n’Inkotanyi simba ngejeje iyi myaka 84 mfite none ; ndabashimira ko bampaye ubuzima nkongera kubaho. Ubutumwa mfitiye urubyiruko ni ugukomeza gukundana no gufatana urunana kuko abadashyize hamwe barimbuka."

Nyirategeka Leocadie w’imyaka 84 y’amavuko, ati "Urubyiruko nk’imbaraga z’uyu munsi n’ejo hazaza rukwiye kwirinda ibishuko kuko aribo igihugu gitezeho amakiriro, bwakwiye kuzirikana ko u Rwanda ruzakomeza imfuruka kubera amaboko yabo azaba ashyize hamwe ngo bacungure abakuru."

Nyiramuruta Gaudance w’imyak 89, ati "Abakuru bafashe iya mbere bavunikira abato ngo Igihugu kigere aho kigeze. Kugira ngo u Rwanda rukomeze rukomeze gutera imbere, abato bashyire hamwe, bubahe abakuru kandi bumve inama zabo ; ikiruta ibindi birinde umwiryane kuko ntaho ugeza abantu."

Nyiramanuma Esperance w’imyaka 79 y’amavuko yagize ati "Ikinshimisha kurusha ibindi ni ukuba ndi mu gihugu gifite ubuyobozi bushyigikiye Abanyarwanda bose; mu Rwanda rurema Abanyarwanda umutima ntibahungabane kandi rukita ku bantu bakuze nkatwe. Rubyiruko, mukundane kandi mwizere Imana."


Gakuba Pangrace w’imyaka 74, ati "Ndashimira ubuyobozi bwampaye ubufasha bwose kuko nari narasigaye ndi incike. U Rwanda nifuriza abato ni u Rwanda rwita ku bababaye, ruzira Jenoside, rugendera ku murongo mwiza, nk’uwo duhabwa n’abayobozi bacu."

Kuya 30 Kamena 2017 Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro mu karere ka Huye urugo rwiswe ‘Impinganzima’ rwatujwemo ‘Intwaza’ 75. Ni urugo rwubatswe ku nkunga ya Unity Club ‘Inkwararumuri’ n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuya 30 Kamena 2018 yatashye urugo rw’amasaziro rw’Intwaza mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba rwuzuye rutwaye Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ni urugo rufite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 80. Urugo ‘Impanganzima’ rw’Intwaza ruri mu turere nka Nyanza, Rulindo, Kayonza, Huye, Kamonyi n’ahandi hatujwe ababyeyi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND