RFL
Kigali

Kwibuka25: Ezobu Worship team ya ADEPR Masaka yateguye umugoroba w'ihumure

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/04/2019 10:54
0


Ku mugoroba kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2019, Ezob worship Team ya ADEPR Masaka yateguye umugoroba w'ihumure wo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Ni mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugoroba wo kuramya wateguwe n'urubyiruko rwibumbiye muri Ezob worship team ku bufatanye n'umuryango Rabagirana Ministries ukorera mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.

Mukunzi Louange umwe mu bayobozi ba Ezob Worship Team yavuze ko bateguye uyu mugoroba hagamijwe guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Uzaba kandi umwanya mwiza wo kuganiriza abantu ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa kandi kizabanzirizwa no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ho mu karere ka Bugesera, urubyiruko rwa ADEPR Masaka rukazaganirizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakazazengurutswa ibice binyuranye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Igitaramo cy'umugoroba w'ihumure cyizanatangirwamo n'ubutumwa bw'ihumure kizatangira saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri. Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Gisele Precious ndetse na Jado Sinza bose bo mu itorero ADEPR.

Uyu mugoroba utumiwemo abantu bose by'umwihariko urubyiruko rwo mu matorero anyuranye mu rwego rwo kugira ngo ruhabwe ihumure ndetse n'impanuro zo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.


Umugoroba w'ihumure wateguwe na Ezobu Praise worship team






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND