RFL
Kigali

Kwibuka25: ‘Hope for the Future Family’ basuye Urwibutso rwa Gisozi basaba Leta kwita ku kibazo cyabo cyihariye, CNLG irabibutsa gushaka ibyemezo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/06/2019 15:37
0


Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwibumbiye muri Hope Family basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye bagira ibyo basaba Leta y’u Rwanda mu kurushaho kubazirikana by’umwihariko nk’abana bafite ibibazo byihariye.



Uru rubyiruko rwabanje kwinjira mu cyumba cyerekanirwamo filime nk’uko bisanzwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku bajya kuhasura, nyuma basura amateka y’u Rwanda ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na nyuma yayo. Bakomeje bareba izindi Jenoside zabayeho ku isi ndetse n’ubwicanyi ndengakamere bwagiye bubaho, banareba igice cyihariye kirimo amateka y’abana bato bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Urubyiruko rwo muri Hope for the Future Family rwasuye urwibutso rwa Gisozi

Nyuma yo gusura Urwibutso, Hope Family bari kumwe na bamwe mu nshuti zabo za hafi ndetse n’umujyanama mu by’ihungabana bari bohererejwe na AVEGA bagiye gushyira ururabo ku Rwibutso bunamira inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi bakomeza baganira mu buryo bwimbitse aho bagejejweho ikiganiro n’umwe mu babyeyi b’inshuti zabo za hafi, bumva umuvugo ubahumuriza ku bw’amateka yihariye bose basangiye.

Babanje kuzenguruka basura urwibutso rwa Gisozi

Mu kiganiro Umunyamakuru wa INYARWANDA yagiranye n’umuyobozi wa Hope for the Future Family ari nawe wayitangije mu mwaka wa 2016, David Ndayambaje yahamije ko Hope Family ari umuryango uhuriyemo abana bagizeho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ku buryo bw’umwihariko kuko abana bari muri uyu muryango mu gihe cya Jenoside bagiye batoragurwa mu mirambo bikekwako yari iy’ababyeyi babo, hari abatoraguwe mu miferege no mu mihanda, hari abatowe n’abasirikare n’abatowe n’abagiraneza bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by’impfubyi n’ahandi hatandukanye.



Bashyize ururabo ku Rwibutso bunamira inzirakarengane zihashyinguye

Uhagarariye Hope Family kandi avuga ko ubu abo bana bihurije hamwe mu gushaka icyabateza imbere nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahora abyibutsa Abanyarwanda. Kimwe mu bihora bishengura aba bana ni uko iyo bagannye abashinzwe gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi nko muri FARG batisangamo kuko bababaza amazina y’ababyeyi n’aho barokokeye bakahayoberwa kuko nk’uko twabigaragaje haruguru batoraguwe ari impinja ndetse n’amazina bafite ubu ntibazi aho yaturutse. Bityo guhabwa ubufasha bikaba bidashoboka, mu bana barenga 30 abafashwa ni 4 gusa kandi nabo ni amashuri gusa bishyurirwa aho kuba ntaho bagira babaho nabi mu biruhuko bakabura aho bataha.


David Ndayambaje umuyobozi wa Hope For Future Family

Ubwo Umunyamakuru yabazaga niba abo bose uko ari 30 hari intambwe bateye mu kugeza ikibazo cyabo mu buyobozi, batangaje ko nta cy’umwihariko barasubizwa. Ikibazo bavuga ko cyabo bakigejeje kuri MINALOC, CNLG na FARG, bakaba bifuza ko bakwita ku kibazo cyabo bagakorerwa ubuvugizi bakagira icyo bafashwa. Kuri ubu Hope Family bafite gahunda yo gushakisha imiryango nk’uko David Ndayambaje yabitangaje ati “Nka Hope Family n’ubwo twese duhuje ikibazo twakuze tutazi imiryango yacu, dufite gahunda yo gushaka uburyo twayibona. Ntabwo twavuga ko bashizeho 100% kuko tujya twumva hari ababyeyi bavuga ko babuze abana kandi bafite icyizere cyo kubabona. Natwe tubonye ubushobozi hari umushinga twizeye ko twakora abana bakabasha kubona imiryango.”


David ahamya ko babonye ubushobozi bashyira hamwe bakagira abana bashakira ababyeyi kandi bizeye ko bababona

Yakomeje avuga ko babonye ubushobozi bashobora kubonera bamwe mu bana imiryango ati “Turamutse tubonye aho gukorera kandi umuryango wacu ukaba uzwi na Leta dukorera mu mucyo, twakwegeranya amateka ya bamwe mu batoraguye abo bana, tukumva na bimwe abo babyeyi babuze abana bavuga tukareba ko hari abana babona ababyeyi kuko mu minsi ishize umwana umwe muri twe yabonye umuryango. Twizeye ko n’abandi babona imiryango yabo.”


Umwe muri bo yabonye umuryango we biha abandi icyizere

Nk’uko abo muri Hope Family badutangarije ko ikibazo cyabo bakigejeje kuri MINALOC, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera yabwiye INYARWANDA ko ikibazo cy’abo bana koko bakizi kandi bigeze no gukorana inama ariko bitoroshye ko bahita bemeza ko bagomba kuba abagenerwabikorwa ba FARG mu gihe hakiri gukorwa ankete ngo bamenye amwe mu makuru y’abo bana ariko mu gihe batarabimenya hari ubufasha buturuka mu turere babarizwamo, muri MiniYouth ndetse n’ahandi. Yadutangarije kandi ko hari abo bafashije mu bijyanye no kwiga imyuga ndetse bimwe mu bibazo bijyanye n’irangamimereye bahura nabyo babishinze umunyamategeko wa MINALOC ngo azabafashe bikurikiranwe.


Hope for the Future Family bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu kiganiro Umunyamakuru wa INYARWANDA yagiranye na Dr. Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, akamubaza niba abo bana babazi cyangwa hari ubufasha babagenera, Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko abacitse ku icumu bose bafite ikibyemeza bafashwa na FARG. Yagize ati “Abacitse ku icumu bose bafite ibyangombwa ko bacitse ku icumu rya Jenoside, bahabwa ibyangombwa bagenerwa n’amategeko. Bisaba ko baba bafite ibyangombwa nyine kuko nta cyagaragaza ko ari abacitse ku icumu niba nta byangombwa bafite.”

N’ubwo bigoye cyane gufasha abo bana nk’abacitse ku icumu rya Jenoside nta cyangombwa bafite, Dr Jean Damascène Bizimana ahamya ko habonetse ikibigaragaza abo bana FARG yabakurikirana kuko hari inama avuga ko yabaye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018, yahuzaga inzego zitandukanye zirimo MINIJUSTE, MINALOC, CNLG na FARG ikaba yaremeje ko hatanzwe amakuru na bamwe muri abo babyeyi cyangwa abasirikare batoye abo bana muri Jenoside, bafashwa. Yakomeje agira ati “Bidashotse kumenyekana ko ari abacitse ku icumu ariko bafite imibereho itari myiza nabwo bagenerwa ubundi bufasha MINALOC igenera abanyarwanda bari mu byiciro by’ubukene Ntabwo batereranwa, kandi amafaranga agenerwa abo mu byiciro by’ubukene biri hasi ni yo ari hejuru kuruta ay’abacitse ku icumu bagenerwa.”


Mugenzi wabo yabahaye Umuvugo ukubiyemo ubuzima babayemo n'ubutumwa bw'icyizere

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND