RFL
Kigali

Kwibuka25: Ishavu rya Kavutse Olivier warokokanye n'abantu 4 ku gasozi k’i Nyanza ya Butare

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2019 16:50
0


Umunyamuziki Kavutse Olivier watangije itsinda Beauty For Ashes rizwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock, yandikanye intimba ishibuka ku bishwe muri Jenoside bari batuye ku Gasozi k’i Nyanza ya Butare yagiriragaho ibiruhuko. Yavuze ko mu bari batuye kuri aka gasozi, yarokokanye na bane gusa.



Kavutse Olivier w’imyaka 34 y’amavuko yavutse ku wa 28 Mata1984. Ni umwe mu baririmbyi b’Imena ba Beauty for Ashes, itsinda ryakunzwe mu ndirimbo ‘Siripirize ‘, ‘Yesu ni sawa’, 'Turashima' n’izindi nyinshi.

Ni ku nshuro ya 25 u Rwanda n’isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kavutse wa Beauty for Ashes, yanditse kuri instagram avuga ko akiri muto yakundaga kugirira ibiruhuko by’ishuri ku gasozi ‘Progres’ k’i Nyanza ya Butare ahari hatuye umuryango witwaga Abanyoni bo kwa Kanyoni; yinsangamo.

Yavuze ko kuri aka gasozi hari umuryango mugari wari ugizwe n’abavandimwe be, ba nyirarume, babyara be, ba nyirasenge be, inshuti ze n’abandi. Yongeraho ko mu buto bwe yakuriye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma.

Yakomeje avuga ko uko yajyaga mu biruhuko by’ishuri, se yamujyanaga kuri aka gasozi kari gatuweho n’abantu bagiraga urukundo, bakundaga gukina, bivugira Igishwahili n’Ilingali. Yakomeje ati “Nta kiruhuko nta kimwe Papa atatuzanaga kuri aka gasozi kugira ngo dukundane n’abari bahatuye, dukine umupira na bo tuganire mu rurimi rw’Igishwahili n’Ilingala.”

Kavutse yarokokanye n'abantu bane mu bari batuye ku Gasozi k'i Nyanza ya Butare.

Yibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye ari kuri aka gasozi ubwo yari mu biruhuko by’ishuri yagiye gusura umuryango we. Muri bari batuye kuri aka gasozi bose, avuga ko yarokokanye n’abantu bane. Ati “Ubwo Jenoside yatangiraga nari kuri aka gasozi mu biruhuko by’ishuri nk’ibisanzwe nagiye gusura iyo miryango. Bane kuri aka gasozi ni bo barokotse barimo njyewe, Mutima Stella, Giramata Diane ndetse na Nyina Nyiramana.    

Ifoto yashyize ku rukuta rwa instagram igaragaraho abantu barenga 50 bose bari batuye ku gasozi k’i Nyanza ya Butare. Avuga ko abantu batageze kuri batanu ari bo barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuya 01 Werurwe 2016, Kavutse yabwiye INYARWANDA uko yagizwe imfubyi na Jenoside n’uko yayirokotse.

Kavutse Olivier yavuze ko abagaragara kuri iyi foto harokotse abatagera kuri batanu.

REBA HANO 'TURASHIMA' YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND