RFL
Kigali

Kwibuka25: Korali Christus Regnat yashyize ahagaragara indirimbo yise "Imihigo" -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/04/2019 21:52
0


Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis i Remera iri mu zikomeye, yamaze gushyira hanze indirimbo bahimbiye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2019, yahimbwe na Bahati Wellars. Bavuga ko umusanzu wabo ari ukunyuza ijwi ryabo mu bihangano bagahumuriza, bakarema bundi bushya imbaga y’Abanyarwanda iri mu gahinda bityo bagaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bizimana Jeremie umwe mu bayobozi ba korali Christus Regnat, yabwiye INYARWANDA ko ibango ry’iyi ndirimbo ari ukwerekena uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize u Rwanda ahantu habi cyane hatagira kibara; ni ukuvuga mu nsi ya zero. Ariko kandi banerekana ko kwibuka abishwe ari cyo cyubahiro babagomba.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMIHIGO' YA KORALI CHRISTUS REGNAT

Muri iyi ndirimbo hari aho bagira hati” Jenoside yakorewe Abatutsi yagutwaye abawe idusigira ubusembwa n’ibisare n’urusobe rw’ibibazo mu marira y’urusizi. Jenoside yakorewe Abatutsi yagushenye wese iguhindura amatongo, amatage atavugwa atunyaga abacu dukunda”.

Indirimbo kandi ikomeza ihumuriza u Rwanda n’abanyarwanda, kandi ikagaragaza ko kugira ngo ruve muri uko kuzimu hagombaga ‘imihigo’ ikomeye y’abana b’abanyarwanda bitanze bakarukura habi none rukaba rwesa imihigo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMIHIGO' YA KORALI CHRISTUS REGNAT

Banzura basaba buri wese kuba mu ngamba no gusigasira imihigo u Rwanda rwesheje ndetse no gukomeza guharanira kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza. Iyi ndirimbo yemejwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu Ibaruwa NO 0311/19/CNLG yo ku wa 12 Werurwe 2019.

Korali Christus Regnat yasohoye indirimbo bise 'Imihigo'.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IMIHIGO' YA KORALI CHRISTUS REGNAT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND