RFL
Kigali

Kwibuka25: Mageragere bibutse abazize Jenoside hagarukwa ku mpamvu habayeho Gacaca n’ibyo yafashije Abanyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/04/2019 11:16
0


Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere uherereye ahahoze ari muri Komine Butamwa habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanatangwa ikiganiro ku bumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenosie banagaruka ku Nkiko Gacaca.



Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo Kwibuka aho abantu baganaga ku biro by’umurenge biteganye n'ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Mageragere. Ubwo bari bahageze Padiri Mukuru yasenze atangiza igikorwa asaba abarokotse Jenoside gukomera ndetse yereka Imana abakoze Jenoside ngo ibababarire ndetse nabo begere abo biciye babasabe imbabazi babane mu mahoro.


Padiri mukuru yatangije Isengesho

Nyuma ya Padiri Mukuru na Sheikh yasenze asabira abari aho bose gukomera. Hafashwe umunota wo Kwibuka maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere avuga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye uyu muhango aho umushyitsi mukuru yari Vice Mayor Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge, Bwana Habimana Vedaste.


Sheikh nawe yasenze

Mu ijambo rye, Ntirushwa Christophe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere yavuze ko inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Mageragere ari 1,800, hari bamwe bimuwe bajyanwa mu rwibutso rwa Gisozi. Yakomeje abarokotse Jenoside, agaruka ku miryango myinshi yajugunywe mu ruzi rwa Nyabarongo nyuma yo kwicwa, imanza zigomba gusozwa ndetse no gutanga ubutabera bugera kuri bose. Hari amazu 22 y’abarokotse Jenoside yasanwe ndetse hanasabwa aho Intwaza zituye ko hagezwa amazi ndetse avuga ko hari imibiri 7 y’abazize Jenoside yabonetse izashyingurwa nyuma yo kubona amakuru ahagije niba nta yindi ihari ubu.


Babanje gukora urugendo rwo Kwibuka bagana ku murenge wa Mageragere

Nyuma yo gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, hacanwe urumuri rw’icyizere maze urubyiruko rufasha abari aho kwibuka rusoma amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Gafaranga Brigitte yatanze ikiganiro ku Nsanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bw’Abanyarwanda, Kwigira ku mateka no kuvuga ko Jenoside itazasubira ukundi.”

Mu kiganiro cye yakomeje abarokotse Jenoside, avuga impamvu yo kwibuka, ko harimo no gusubiza abacu agaciro bambuwe, kwigira ku mateka no guharanira ko bitazasubira ukundi. Avuga intego y’ubumwe bw’abanyarwanda ko ari amahitamo yabo atari ay’amahanga ndetse agaruka ku Nkiko Gacaca n’intego zari zigamijwe muri zo harimo guca umuco kudahana, kuvugisha ukuri no kunga abanyarwanda.


Brigitte Gafaranga yatanze ikiganiro

Yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kubwiza ukuri urubyiruko rukamenya amateka nyayo kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza. Avuga ko u Rwanda rwasenywe ndetse rukubakwa n’abanyarwanda ari ikimenyetso cyiza ko abanyarwanda bashoboye. Havuzwe ku ruhare rw’ubutabera mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’akamaro ka Gacaca ko harimo kumenya ukuri bamwe bakamenya ababo aho bajugunywe bakabashyingura mu cyubahiro, kugabanya ihahamuka n’ibindi byinshi kuva aho yatangiriye mu 2000 kugeza mu 2012 hari byinshi byakozwe bifite akamaro kugeza ubu harimo no kubaka ibikorwa remezo n’ibindi



Urubyiruko rwibutse runasoma amazina

Yahamagariye abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kudaha icyuho abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagaragaza ko hatabayeho Jenoside imwe. Avuga ku bakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko hari abakoresha imvugo, inyandiko, ibikorwa, imbuga nkoranyambaga basakaza ingengabitekerezo. Yavuze ko bakwiye gushyikirizwa ubuyobozi bagakurikiranwa. 

Yibukije buri wese kureba uruhare rwe mu kubaka igihugu, iterambere ryacyo ndetse no kurushaho kwigira. Gafaranga kandi yahamagariye urubyiruko gusubiza amaso inyuma rukigira ku mateka rwubaka ejo hazaza heza hazira ingengabitekerezo ya Jenoside, bahanga udushya twabageza ku iterambere rirambye kandi bareba amahirwe bashyiriweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uhagarariye IBUKA mu rwego rw’umurenge wa Mageragere, Jean Bosco Murangwa mu ijambo rye yavuze ko bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu nzu zitameze neza abasabira ubufasha anashimira ibyakozwe na Leta. Yakomeje abarokotse Jenoside abibutsa ko bariho kandi bazakomeza kubaho neza.


Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Mageragere

Musabyemariya Lorence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba na Vice Perezida wa FARG muri Mageragere yatanze ubuhamya avuga ibyamubayeho kuva muri Mata 1994. Urubyiruko rwibumbiye muri Famille Urumuri rwatanze ubutumwa bwo kwibuka mu bijyanye n’amateka babinyujije mu dukino, bavuga umuvugo ndetse banabyina Drama.


Urubyiruko rwakinnye imikino ifasha abari aho kwibuka

Vice Mayor w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.


Vice Mayor wa Nyarugenge


Bacanye urumuri rw'icyizere

ANDI MAFOTO:


Lorence watanze Ubuhamya



Amafoto: Pixel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND